00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihugu bikomeye biza ku isonga mu kugira imyenda myinshi

Yanditswe na

France Olivier gatabazi

Kuya 25 April 2013 saa 05:52
Yasuwe :

Ikigega mpuzamahanga cy’imari kimaze gutangaza urutonde rw’ibihugu bifite imyenda kurusha ibindi ku Isi. Abanyamerika ni bo baza ku isonga muri bakaryamyenda, kuko bafite umwenda ungana na miliyali 14,800 z’amadolari ya Amerika kuva Isi yabaho nta kindi gihugu birapima kugira umwenda uruta iyindi.
Ariko iyo ushyize ku ijanisha umwenda w’ibihugu ugeraranije n’umusaruro wabyo usanga u Buyapani buza ku isonga, kuko bufite umwenda ungana na 226% by’umusaruro wabwo ariko umwenda munini bukaba (…)

Ikigega mpuzamahanga cy’imari kimaze gutangaza urutonde rw’ibihugu bifite imyenda kurusha ibindi ku Isi. Abanyamerika ni bo baza ku isonga muri bakaryamyenda, kuko bafite umwenda ungana na miliyali 14,800 z’amadolari ya Amerika kuva Isi yabaho nta kindi gihugu birapima kugira umwenda uruta iyindi.

Ariko iyo ushyize ku ijanisha umwenda w’ibihugu ugeraranije n’umusaruro wabyo usanga u Buyapani buza ku isonga, kuko bufite umwenda ungana na 226% by’umusaruro wabwo ariko umwenda munini bukaba buwufite imbere mu gihugu.

Uko bikurikirana ku mwenda mu mafaranga bibereyemo hanze

• Leta z’unze ubumwe za Amerika ifite umwenda ungana na miliyari 14,882;

• U Bwongereza bufite umwenda ungana na miliyari 8,981;

• U Budage bufite umwenda wa miliyari 5,442;

• U Bufaransa bufite umwenda wa miliyari 5,442;

• U Buyapani bufite umwenda wa miliyari 2,640;

• U Butaliyani bufite umwenda wa miliyari 2,601;

• U Buholandi bufite umwenda wa miliyari 2,547;

• Espanye ifite umwenda wa miliyari 2,456;

• Irland ifite umwenda wa miliyali 2,382;

• U Bubiligi bufite umwenda wa miliyari 1,324.

Iyo noneho bashyizemo umwenda wa Leta muri rusange batitaye niba ari uwo mu gihugu cyangwa hanze usanga ibihugu bifite umwenda mu buryo bukurikirana turebeye ku ijanisha ry’umwenda ugeranije n’umsaruro w’igihugu buri mwaka.

• U Buyapani bufite umwenda ungana na 226% by’umusaruro wa bwo buri mwaka

• St Kitts et Nevis bifite umwenda ungana 185%

• U Bugereki bufite umwernda ungana na 152%

• Liban ifite umwenda ungana na 150%

• Zimbabwe fite umwenda ungana 149%

• Islande ifite umwenda ungana 124%

• U Butaliyani bufite umwenda ungana na 120%

• Singapour ifite umwenda ungana 102%

• U Bubiligi bufite umwenda ungana 98%

• Leta zunze ubumwe za Amerika zifite umwenda ungana na 95%

Uwo ni umwenda ku ijanisha ugeranije n’umusaruro w’igihugu buri mwaka.

Amafaranga asabwa abaturage ba bimwe mu bihugu bifite imyenda kugira ngo bishobore kuyivamo, buri wese yikoze ku mufuka.

• Irlande buri muturage yasabwa amadolari ya Amerika 574,868

• U Buholandi buri muturage yasabwa amadolari ya Amerika 153,434

• U Bwongereza buri muturage yasabwa amadolari ya Amerika 143,737

• U Bubiligi buri muturage yasabwa amadolari ya Amerika 124,906

• U Bufaransa buri muturage yasabwa amadolari ya Amerika 85,081

• U Budage buri muturage yasabwa amadolari ya Amerika 65,566

• Muri Espagne buri muturage yasabwa amadolari ya Amerika 53,376

• Leta zunze ubumwe za Amerika buri muturage yasabwa amadolari 47,197

• U Butaliyani buri muturage yasabwa amadolari y’amerika 43,197

• Mu Buyapani buri muturage yasabwa amadolari y’amerika 20,848

Icyitonderwa: Hano twabaze umwenda igihugu kibereyemo amahanga tutitaye ku myenda igihugu kibereyemo amasosiyete ari imbere mu gihugu. Ni yo mpamvu umwenda w’u Buyapani wabaye muto, kuko twabaze uwo bubereyemo amahanga tutitaye ku wo buberemo abanyagihugu.

Amakuru dukesha raporo y’ikigega mpuzamahanga cy’imari 2012


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages