00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibikomoka ku buhinzi byinjirije u Rwanda arenga miliyari 15 Frw mu minsi itanu

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 19 March 2026 saa 11:22
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyatangaje ko ibicuruzwa u Rwanda rwohereje mu mahanga hagati y’itariki 9-13 Werurwe 2026, byinjije arenga miliyari 15 Frw.

NAEB igaragaza ko muri iyi minsi itanu, u Rwanda rwohereje mu mahanga toni ibihumbi 8,3 z’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi birimo ikawa, icyayi, imboga, imbuto, indabo, ibinyabijumba, ibinyamisogwe, ibinyampeke, amatungo n’ibiyakomokaho.

Ikawa yoherejwe ingana na toni 571, yinjije arenga miliyari 5,4Frw. Icyayi cyoherejwe kingana na toni 649 zinjije arenga miliyari 2,7Frw. Ni mu gihe imboga zoherejwe zingana na toni 431 zinjije arenga miliyoni 759 Frw.

Imbuto zo hoherejwe toni 221 zinjije arenga miliyoni 253 Frw, naho indabo hoherezwa toni 30 zinjije arenga miliyoni 274 Frw.

Ibihugu bikunze koherezwamo ibi bicuruzwa ni u Bwongereza, u Buholandi, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Bufaransa, u Budage n’ibindi bihugu byo muri Afurika.

Ni mu gihe mu bindi bicuruzwa hoherejwe toni 6.223 zinjije arenga miliyoni 4,8 Frw, naho ibikomoka ku matungo u Rwanda rwohereje toni 248 zinjije arenga miliyoni 667 Frw.

Ibikomoka ku buhinzi byinjirije u Rwanda arenga miliyari 15 Frw mu minsi itanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages