Ibyoherejwe ku isoko mpuzamahanga ni toni 9.454, zirimo iz’ikawa 455 zinjirije u Rwanda miliyari 2,1 Frw, toni 648 z’icyayi zinjije miliyari 1,8 Frw n’imboga zipima toni 462 zinjije miliyoni zirenga 479 Frw.
Imbuto zacurujwe ku isoko mpuzamahanga ni toni 243 zinjirije u Rwanda miliyoni 168 Frw, mu gihe indabo zoherejwe ku isoko mpuzamahanga ari toni 10 zinjirije igihugu miliyoni zirenga 57 Frw.
Ibihingwa birimo ibinyabijumba, ibinyamisogwe, ibinyampeke n’ibindi byoherejwe mu bihugu bitandukanye bipima toni 7218, byinjije arenga miliyari 3,8 Frw mu gihe ibikomoka ku matungo byari toni 427 zinjije miliyoni 679 Frw.
Ibi bicuruzwa byoherejwe mu Bwongereza, u Buholandi, u Bufaransa, u Buhinde, Leta Zunze z’Abarabu n’ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!