Ibi byagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Musafiri Ildephonse, mu nama y’Umushyikirano yateranye kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Gashyantare 2023.
Musafiri yavuze Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi irajwe ishinga n’ibintu bitandatu bigamije kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi mu rwego rwo kwihaza mu biribwa.
Kuhira
Imibare y’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda igaragaza ko ingo hafi miliyoni 2, 8 zikora ubuhinzi n’ubworozi bigize 69% mu gihe abafite akazi muri uru rwego bangana 53%.
Musafiri Ildephonse yagaragaje ko hagiye gukorwa ibishoboka byose hakongerwa ingufu mu birebana no kuhira imyaka binyuze muri gahunda zitandukanye.
Yagaragaje ko hari gahunda zitandukanye zirimo umushinga wa Gabiro uzasiga huhiwe hegitari zirenga 5600 n’undi mushinga uzasiga hongeweho ibihumbi 17 byuhiwe.
Ati “Mu by’ukuri kuhira mu myaka itanu ishize twakubye hafi kabiri hegitari zuhirwa kuko twavuye ku bihumbi 40 tugera ku bihumbi 70. Dufite gahunda yo kuhira hegitari zirenga ibihumbi 500 mu gihugu kandi turizera ko ubwo tugeze ku bihumbi 70. Ibyo bizatuma nibura hamwe hagira ikibazo cy’amapfa turushaho kuhahinga kandi here uko tubyifuza.”
Kongera umusaruro
MINAGRI yavuze ko ifite gahunda yo kongera umusaruro kuri hegitari ku bihingwa bitandukanye, mu rwego rwo kongera ibiva mu buhinzi binyuze mu gukoresha ifumbire ndetse no kuyikorera mu Rwanda.
Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) cyagaragaragaje ko uyu mwaka w’ingengo y’imari u Rwanda rufite intego yo gukwirakwiza mu bahinzi ifumbire ingana na toni 50.179 kuri nkunganire ya Leta.
Urebye muri iyi minsi ibiciro by’ifumbire byarazamutse kubera icyorezo cya Covid-19 n’ingaruka z’intambara y’u Burusiya na Ukraine, ari nayo mpamvu gutangira gukorera ifumbire mvaruganda mu Rwanda bizatanga umusaruro.
Hagaragajwe ko uruganda rutunganya ifumbire mvaruganda mu Rwanda rugomba kuba rwamaze kuzura muri Werurwe 2023 rukaziba icyuho cy’ibura ry’inyongeramusaruro ku bahinzi.
Uretse ifumbire kandi harimo na gahunda yo kunoza imikoreshereze y’imbuto z’indobanure mu rwego rwo kongera umusaruro.
Gufata neza umusaruro
Musafiri yavuze hari gahunda yo guteza imbere gahunda zijyanye no gufata neza umusaruro mu rwego rwo kuwubungabunga.
Yagaragaje ko hari igihe usanga umusaruro wabonetse ariko mu gihe cyo kuwugeza ku nganda cyangwa ku masoko hakagira utakara bya hato na hato.
Yagaraje ko Minisiteri iri gushyiraho ingamba zijyanye no kubika no gufata neza umusaruro nko kubaka nk’ubwanikiro bukomeye kandi bugezweho.

Muri gahunda yo gufata neza umusaruro kandi harimo na gahunda yo guhuza abaturage n’amasoko kugira ngo wa musaruro wabonetse ugirire nyirawo akamaro.
Guhindura ubworozi
Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi ivuga ko guteza imbere ubworozi bizakorwa binyuze mu gutera intanga, kugaburira amatungo neza, guteza imbere ubworozi bw’amafi, ingurube n’inkoko.
Kwegera abahinzi n’aborozi
Musafiri yagaragaje ko MINAGRI ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu hari gutegurwa uburyo bwo kwegera abahinzi kurusha uko byakorwaga.
Ati “Twasanze rimwe na rimwe hari igihe tugenda tukajya iyo ndetse n’ibyo guhinduranya imyaka ntibabikore neza. Ubu gahunda ni ukubegera kurusha uko babikoraga mbere kugira ngo bya biryo biboneke.”
Inguzanyo ku bahinzi n’ubwishingizi
Kugeza uyu munsi inguzanyo ishyirwa mu buhinzi iri kuri 5%, ibintu bikiri mu byibazwaho impamvu idashobora kongerwa abaturage benshi bakora muri uru rwego.
Musafiri yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu guteza imbere gahunda yo kuzamura inguzanyo zishyirwa mu buhinzi.
Ati “Nta muntu ugishaka gutanga amafaranga mu bahinzi borozi kandi ni urwego rutunze abanyarwanda benshi. Ubu turashaka nka Leta twerekane ko inguzanyo mu buhinzi ishoboka.”
Yanagaragaje kandi ko ikindi gikwiye gukomeza gushyirwamo imbaraga ari gahunda zitandukanye zigendanye n’ubwishingizi bw’imyaka n’amatungo.
Kuri ubu guverinoma y’u Rwanda itangira ubwushingizi, umuhinzi cyangwa umworozi ku kigero cya 40% nawe akitangira 60%.
Hishingirwa ibihingwa bitandukanye birimo ibishyimbo, ibigori, ibirayi, urusenda, imyumbati n’amatungo binyuze mu bigo bitandukanye by’ubwishingizi.


Ibitekerezo 0