00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibizafasha u Rwanda kugera kuri miliyari 1,5$ z’ibyoherezwa mu mahanga

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 17 August 2025 saa 05:57
Yasuwe :

Guhuza ubutaka no kwita ku bahinzi bakorera ku buso bunini n’ubuto, gutanga ubujyanama bwisumbuye ku bahinzi no kubagerezaho inyongeramusaruro ku gihe mu byitezweho kongera umusaruro w’ubuhinzi ku kigero cya 50%, uwoherezwa mu mahanga ukava ku gaciro ka miliyoni zirenga 839$ mu 2023/2024 ukagera kuri miliyari 1,5$ buri mwaka, bingana n’inyongera ya 78.7%.

Kugera kuri iyi ntego bizasaba ishoramari rya miliyari 144 Frw, bingana na 2,3% by’azashorwa muri gahunda ya Gatanu y’impinduramatwara mu buhinzi y’imyaka itanu (PSTA5).

Ku wa 15 Kanama 2025, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yahuje abohereza umusaruro w’ubuhinzi mu mahanga kugira ngo hareberwe hamwe uburyo bafatanya n’inzego za leta n’iz’abikorera nk’amabanki kugira ngo ibibazo bafite byose bikemurwe.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Cyubahiro Mark Bagabe, yagaragaje ko bari kwibanda ku guteza imbere ibyanya by’ubuhinzi agaruka cyane ku cy’i Kayonza kiri ku buso bwa hegitari zirenga 1300.

Yagarutse kandi ku Cyanya cy’Ubuhinzi cya Gabiro kiri ku buso bwa hegitari 5600, kizajya gihingwamo ibirimo imboga n’imbuto ariko bagahinduranya.

Ni icyanya gifite uburyo bwo kuhira bugezweho. Imashini zikura amazi mu Mugezi w’Akagera, agahashyirwa mu bubiko bwa meterokibe ibihumbi 120, akayoborwa mu mirima.

Iki cyanya cyamaze gutungwanywa u Rwanda rwashoyemo arenga miliyoni 118$ [arenga miliyari 170 Frw].

Ubu butaka buhabwa abashoramari babutijwe ku kiguzo kingana na 375$ kuri hegitari buri mwaka, inyongera ya 2% ikazatangira ku mwaka wa gatatu. Uko babugumana bikagenwa n’uko bitwara.

Kugeza ubu iki cyanya kiri kubyazwa umusaruro n’abashoramari barindwi. Mu 2024 byavuzwe ko bazashora arenga miliyari 53 Frw ashobora kurenga.

Icyiciro cya mbere cyatanze imirimo 6000 ndetse icya kabiri kiri ku buso bwa hegitari ibihumbi 10 na cyo kigiye gutangira gutunganywa, imirimo izasiga iki cyanya kigize hegitari 15.600 ziri mu turere twa Nyagatare na Gatsibo zitunganyije neza ndetse zifite uburyo bwo kuhira bugezweho.

Amazi akoreshwa mu cyanya cy'ubuhinzi cya Gabiro avanwa mu Mugezi wa Akagera

Minisitiri Dr Bagabe ati “Hanatanzwe ibibazo by’ibibikorwaremezo by’imihanda ariko na byo biri gukemurwa. Nari ndiyo mu minsi ishize ndi kumwe na Minisitiri w’Intebe dusanga imihanda iri gukorwa ndetse dushaka gushyiramo imihanda ya kaburimbo kugira ngo amakamyo y’abashoramari atangirika.”

Yavuze ko mu cyiciro cya kabiri bari guteganya gushyiramo n’ibikorwaremezo bifasha gukonjesha umusaruro w’imboga n’imbuto kugira ngo haboneke aho uzajya ushyirwa mbere yo kujyanwa ku isoko.

Mu bindi Minisitiri Dr. Bagabe yavuze ko buzagira uruhare mu kongera ibyoherezwa mu mahanga no kongera umusaruro muri rusange burimo gahunda yaguye yo guhuza ubutaka buri ku buso buto izwi nka “Food Basket Sites: FoBaSi”

FoBaSi ni gahunda ya leta igamije guteza imbere ahantu hava umusaruro mwinshi, abahakorera ubuhinzi bakubakirwa ubushobozi mu buryo bw’ubumenyi n’amafaranga, bagahabwa inyongeramusaruro hakiri kare n’ibindi bifasha guteza imbere ubuhinzi.

FoBaSi ikorerwa ku buso buto bwa hegitari eshanu bugenzurwa n’amatsinda mato y’abaturage, iteganyijwe gutangira muri iki gihembwe cy’ihinga 2026 A kizatangira muri Nzeri kugeza mu Ukuboza. Habonywe ahantu harenga 13.379.

Muri hegitari zirenga ibihumbi 600 zamaze kubonwa izigera kuri hegitari ibihumbi 495, ndetse ibyo bice byose bizaba bifite abajyanama mu buhinzi babyize bazajya bafasha abahinzi mu kongera umusaruro.

Ati “Aho hantu ni hamwe mu hashobora kudufasha kongera umusaruro kuko ni hafi 50% buhingwaho mu Rwanda kuko bungana na hegitari miliyoni 1,2. Niba dufite hegitari zigera ku bihumbi 495 zahujwe igisigaye ni ugutanga ubujyanama buri ku rwego rwo hejuru.”

Yavuze ko ibyo bice bizitabwaho mu buryo bw’ubwihariko abahakorera ubuhinzi bagabagwa ba agoronome bahoraho, bagahabwa inyongeramusaruro n’imbuto z’indobanure hakiri kare, ubundi umusaruro ukiyongera.

Ati “Ibyo ni byo turi kwitaho, kwibanda kuri ibyo byanya binini no guhuza ubutaka kuri ayo matsinda. Hazitabwa ku mibare n’ibigomba gushingirwaho. Niba inyongeramusaruro zamugezeho ku gihe, bahingiye igihe, babagaye, bateye ifumbire n’ibindi byakozwe ku gihe. Dushaka gukora ubuhinzi bugamije ubucuruzi aho gukora ubw’amaramuko.”

Minisitiri Dr Bagabe yagaragaje ibizagenderwaho mu kongera umusaruro w'ubuhinzi

Minisitiri Dr. Bagabe yavuze ko bazajya bakurikirana bareba niba buri muhinzi yubahiriza izo gahunda ko babarizwa muri biriya byanya binini, uburyo bitwara neza ni bwo buzatuma yongererwa amasezerano cyangwa ahagarikwa.

Ubu gahunda yaratangiye mu gihembwe cy’ihinga 2026A guverinoma y’u Rwanda iteganya gukoresha ifumbire ingana na toni 63.750, aho kugeza ku wa 7 Kanama 2025 ingana na toni 25.900 ari yo iri mu bubiko, mu gihe indi ingana na toni 46.300 yatumijwe.

Mu gihembwe cy’ihinga 2026 A hari hakenewe imbuto zingana na toni 3800 ubu hari toni zirenga 4600. Ni imbuto zirimo iza soya, ibigori, ingano n’izindi.

Mu byo u Rwanda rwohereza mu mahanga bizazamura cyane harimo, urusenda ruzikuba inshuro umunani. Amafaranga aruvamo azava kuri miliyoni 6$ agere kuri miliyoni 48$ mu 2028/2029, bigizwemo uruhare isoko ryagutse ryo muri Aziya cyane cyane mu Bushinwa n’u Buhinde.

Amafaranga ava ku ikawa yoherezwa mu mahanga biteganyijwe ko azava kuri miliyoni 78,7$ agere kuri miliyoni 115,5$ mu 2028/2029, bingana n’inyongera ya 46,8%, bigizwemo uruhare no gusimbuza ibiti by’ikawa bishaje no kongera ubutaka ihingwaho.

Ni mu gihe umusaruro uva mu cyayi cyoherezwa mu mahanga uzava kuri miliyoni 107,7$ ugere kuri miliyoni 164,4$, bingana n’inyongera ya 52,6$.

Gahunda ya Gatanu y’impinduramatwara mu buhinzi y’imyaka itanu (PSTA5) ibura iminsi mike ngo itangire izatwara miliyari 5,4 $ mu guteza imbere uru rwego ku buryo bwikubye.

Biteganyijwe ko hazahangwa imirimo ibihumbi 644 y’abakora mu nzego zitandukanye zitunganya umusaruro w’ubuhinzi ivuye kuri mirimo 400 ifitwe n’abahinzi borozi batandukanye.

PSTA5 izibanda ku nzego zirimo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi hifashishijwe ikoranabuhanga rifasha mu kwihanganira imihindagurikire y’ibihe, izakenera arenga miliyari 2,27$.

Hazibandwa kandi mu gushaka amasoko n’ibyafasha mu kugabanya umusaruro wangirika no kuwubungabunga bizatwara arenga miliyari 1,4$ mu gihe kunoza ibisabwa ngo umusaruro ku bawukeneye bizatwara arenga miliyari 1,24$.

Mu 2028/2029 u Rwanda ruzaba rwarongeye umusaruro w'ubuhinzi ku kigero cya 50%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages