Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ni kimwe mu byinjiriza u Rwanda agatubutse. Mu 2023/224 ibyoherejwe mu mahanga byinjirije u Rwanda arenga miliyoni 839,2$ (arenga miliyari 1.162 Frw) mu 2023/224.
Muri uyu mwaka ikawa yinjirije u Rwanda miliyoni 78,71$, ibiyishyira mu bihingwa ngengabukungu, bimaze kubaka izina ku ruhando mpuzamahanga.
Mu bizafasha NAEB kongera uyu musarururo harimo kongera ibiti by’ikawa. Nko muri uyu mwaka hazaterwa ingemwe z’ikawa 2.902.145 kuri hegitari 1043. Hazasazurwa kandi ikawa ihinze kuri hegitari 443 kubera ko yari imaze imyaka irenga 30 ihinzwe itagitanga umusaruro wifuzwa. Ibyo byiyongera ku ngemwe miliyoni 1,3 zatewe mu mwaka ushize.
Bizagirwamo uruhare n’umushinga PSAC (Promoting Smallholder Agro-export Competitiveness) uzarangira mu 2029 hatewe ingemwe miliyoni icyenda z’ikawa kuri hegitari 3050.
PSAC igamije gufasha abahinzi bato b’ibihingwa byoherezwa mu mahanga, kongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza kugira ngo ubashe guhatana ku masoko mpuzamahanga.
Ni umushinga ukorera mu turere dutandatu duhingwamo icyayi n’ikawa turimo Nyaruguru, Karongi, Nyamasheke, Rutsiro, Nyabihu na Rulindo.
Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Bizimana Claude, ati “Kwifatanya n’abahinzi ba kawa mu gihugu tugamije kuzamura umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga. Turimo gusazura ikawa ishaje, abandi NAEB ibaha ingemwe nshya hagamijwe kwagura ubuso ihinzeho. Ni na ko tubaha ibikenewe nk’ifumbire kugira ngo izatange umusaruro mu bwinshi no mu bwiza, umuhinzi abashe kugerwaho n’igiciro cyiza.”
Umuhinzi w’ikawa mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Mubuga, Akagari ka Murangara, Ndutiye Seth yabwiye IGIHE ko amaze imyaka 30 ayihinga kandi ko yamuhinduriye ubuzima.
Ati “Natangiye guhinga kawa mfite imyaka 15. Nyuma y’imyaka 30 maze kugira ibiti bya kawa 2000. Uko NAEB igenda idufasha mu kubona imbuto yayo nziza byadufashije kuzamura umusaruro.”
Agaragaza ishingiro ryo gusazura ibiti by’ikawa, Ndutiye yavuze ko byari bimaze imyaka irenga 30 bitwe ndetse bitagisarurwaho umusaruro urengeje ibilo bitatu, mu gihe ibishya bari gutera kimwe gisarurwaho ibilo bigera kuri 12.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!