BNR itangaza ko mu 2024 ku bufatanye n’ibigo by’imari yakemuye ibibazo 1000, mu cyumweru kimwe ari na yo mpamvu yiyemeje gukomeza gahanda yo gushyiraho icyumweru cyahariwe gukemura ibibazo by’abaguzi ba serivisi z’imari mu ntara zose z’u rwanda ndetse no kwitabira inteko z’abaturage harebwa ko hakemurwa ibibazo byinshi.

Bamwe mu baturage bo mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Ngorero na Rutsiro bitabiriye icyumweru cyahariwe gukemura ibibazo by’abakiliya ba serivisi z’imari cyabereye mu karere ka Rubavu guhera ku wa 29 Nzeri kugera ku wa 02 Ukwakira 2025 bishimiye kuba begerewe na BNR n’ibindi bigo bitanga serivisi z’imari ndetse abafite ibibazo birimo na CRB bagafashwa.

Ngendahayo Martin avuga ko mu 2018 yafashe ibikoresho by’umurasire w’izuba mu kigo cya Mobisol agasanga ufite ikibazo akawusubiza ikigo cyawumuhaye ariko agashyirwa muri CRB ahinduka bihemu, bizitira kwiteza imbere kwe.

Ati “Nafashe ibikoresho ndanabisubiza ariko banyandikaho umwenda wa miliyoni 1,3 Frw, nyuma nagiye gufata inguzanyo muri banki ngo niteze imbere bakambwira ko ndi muri CRB kubera iki kibazo. Uyu munsi ndishimye cyane kubera ko batwegereye kandi bamfashije.”

Umukozi ushinzwe abakiriya muri TransUnion Ltd, Uwituze Angelique, yavuze ko ikigo akorera kibika amakuru y’ibigo by’imari kandi ari na byo biyakusanya, bityo kuba umuntu aba muri CRB bidaturuka mu kigo akorera ahubwo biterwa n’abatanze amakuru.

Ati “Abantu bashyirwa muri CRB kubera amakuru akusanywa n’ikigo cy’imari bakorana na cyo. Iyo umuturage amaze kwishyura hakagombye gutangwa amakuru ko yamaze kwishyura ariko hari ibigo bitinda kuvugurura amakuru bigatuma umuturage afatwa nk’ufite umwenda kandi yararangije kwishyura.”

Yanaboneyeho gusaba ibigo by’imari gukoresha ikoranabuhanga bigatangira amakuru ku gihe kuko iyo amakuru adatanzwe bisiragiza umuturage bitari ngombwa.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe guteza imbere urwego rw’imari na serivisi muri BNR, Kimenyi Valence, yavuze ko hashyizweho urubuga rwitwa Intumwa chatbot kugira ngo rufashe abafite ibibazo mu bigo by’imari gukemuka.

Intumwa Chatbot ishobora gukoreshwa umukiriya anyuze k’urubuga rwa murandasi (Internet) rw’ikigo cy’imari akorana nacyo cyangwa akanyura ku rubuga rwa Banki nkuru y’u Rwanda (www.bnr.rw), Kohereza ubutumwa bugufi (SMS) kuri 6005

Yavuze ko byagaragaye ko hari abandi batazi kurukoresha bityo bituma hashyirwaho gahunda yo kwegera abaturage.

Ati “Umwaka ushize twatangije iyi gahunda y’icyumweru cy’umukiliya yo kuva mu biro, hamwe n’ibigo twahaye ibyangombwa bigera kuri 500 twakemuye ibibazo 1000, kandi iyo tudahaguruka ibibazo ntibyari gukemuka.”

Kimenyi yongeyeho ko ikibazo cy’abakorana n’ibigo by’imari bashyirwa muri CRB ntibakurwemo kiboneka henshi mu Rwanda, agasaba abaturage kuba inyangamugayo.

Yanaboneyeho gusaba ibigo by’imari bikorana na yo kubika amakuru y’abakiriya anoze, haba hari afite ikibazo bakayakosora kuko banki zigenzurwa kandi ifashwe itayakosoye ibihanirwa.

CRB ibika amakuru y’abantu bakorana n’ibigo by’imari. Iyo ikigo kigiye gutanga inguzanyo ku muntu gishakira makuru y’umukiliya muri CRB kireba niba asanganywe inguzanyo, niba izo yafashe yishyura neza n’uko ahagaze mu gukorana n’ibigo by’imari.

Amakuru y’umukiliya mu gukorana n’ibigo by’imari agera kubakoresha sheki zitazigamiye, n’abandi. Ibi byorohereza ibigo by’imari mu kumenya abo bakorana, ndetse bakabona n’abatanga cheque zitazigamiye.

Umuntu ashobora gukoresha telefoni ngendanwa akareba amakuru amwanditseho muri CRB akanze #707# agakurikiza amabwiriza akabona amakuru CRB imufiteho haba harimo ikibazo akayakosoza.

BNR yakemuye ibibazo birimo ibya CRB by'abatuye Iburasirazuba
BNR yakemuye ibibazo birimo ibya CRB by'abatuye Iburasirazuba
Abakozi ba BNR bitabiriye n'inteko z'abaturage mu rwego rwo kumva ibibazo byabo byerekeye serivisi z'imari no kubafasha kugira ngo bikemuke
Abakozi ba BNR bitabiriye n'inteko z'abaturage mu rwego rwo kumva ibibazo byabo byerekeye serivisi z'imari no kubafasha kugira ngo bikemuke