Ubuyobozi bwa Ecobank mu Rwanda bugaragaza ko iyi gahunda yatangiriye muri Tanzania aho bwashyizeho uburyo bwo gukorana n’ibigo byo muri Tanzania nka TICTS, Tanzania Portland Cement, Tanzania port Authority, Airsea clearing and forwarding ltd na Sayona Fruits and Drinks ltd.
Hari kandi ibigo nka Greatlakes Freight, Simera Transport Ltd, Royal Freight ltd, Bravo logistics ltd, BNM Freight Forwarders Co Ltd, Galco limited, SIM Oil limited, GEPG na Mohammed Enterprises ku buryo abifuza kwishyura bimwe muri byo bigo byavuzwe haruguru babikora byihuse bidasabye guca mu nzira ndende cyangwa ihenze.
Ubusanzwe abakora ubucuruzi Mpuzamahanga n’abasanzwe bakoresha ibyambu byo muri Tanzania ni ukuvuga icyambu cya Dar-es-salam cyangwa abarangurira ibicuruzwa muri iki gihugu byabasabaga kwifashisha inshuti ziherereye yo kugira ngo babashe kwishyura, ibyashoboraga no kugira ingaruka mugutinza ubucuruzi bwabo.
Indi nzira yashobokaga kandi kwari ukugendana umutwaro w’amafaranga kugira ngo bahite bishyura abo bagurira kandi nabyo bishobora kuba byagira ingaruka zakuriramo n’igihombo cyo kuba bakibwa.
Bigendanye n’icyerekezo cyaho Isi iri kugana mu rugendo rwo kubaka ikoranabuhanga, Banki y’ubucuruzi ya Ecobank yagiranye amasezerano n’ibigo by’ubucuruzi bitandukanye byo muri Tanzania ku buryo umuntu ashobora kwishyura ibicuruzwa bye atabanje kuva mu Rwanda.
Ubuyobozi bwa Ecobank bwabwiye IGIHE ko iyi banki yahisemo gukora ubu buryo mu rwego rwo korohereza abacuruzi bo mukarere kwishyura muburyo bwihuse kandi buhendutse hifashishijwe ikoranamuhanga.
Ecobank igaragaza ko ubu buryo budasaba ko uba ufite konti muri Ecobank ahubwo umucuruzi wese ukeneye kwishyura bimusaba gusa kugana ishami rya Ecobank mu Rwanda rimwegereye akishyura kandi iyo wamaze kwishyura amafaranga ahita agera kuri konti yicyo kigo muri Tanzania akokanya.
Ibi bizafasha abakora ubucuruzi mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba cyane cyane muri Tanzania koroherwa no gukora ingendo mu buryo bworoshye, guhererekanya amafaranga no kwirinda ibihombo byaterwaga n’urugendo rurerure rw’ihererekanya amafaranga.
Nyuma yo gutangiza ubu buryo bwitezweho korohereza abacuruzi mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Ecobank yerekana ko ari serivisi ikomeje kwitabirwa n’abacuruzi batari bake ndetse ko ihamagarira buri wese gukoresha uburyo nk’ubu bwizewe kandi bwateza imbere ubucuruzi n’ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga. Ubuyobozi bwa Ecobank byasoje buvugako iyi gahunda izakomereza no mubindi bihugu byo mukarere mugukomeza kuzamura ubucuruzi.
Kugeza ubu Ecobank ikorera mu bihugu 35 byo muri Afurika birimo ibyo muri Afurika y’iburasirazuba nk’u Rwanda, Uganda, u Burundi, Kenya,Tanzania na RDC.
Iyi banki kandi ikorera mu bihugu nka Guinea-Bissau, Sierra Leone, Liberia, Côte d’Ivoire, Burkina Faso, Ghana, Togo, Bénin, Niger, Nigeria, Cameroun, Chad, Guinée équatoriale na Sao Tomé-et-Principe, Gabon, Congo Brazzaville, Centrafrique, Sudani y’Epfo, , Sénégal, Zambia, Malawi, Zimbabwe, Cape Vert, Guinea, Mali, Gambia na Mozambique, Ethiopia na Afurika y’Epfo.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!