Mu busanzwe Serivisi abakiliya bahabwa hamwe n’ubwiza bwa lisansi na mazutu usanga ari byo by’ingenzi bibayobora mu guhitamo sitasiyo ibinyabiziga byabo bifatira ho lisansi na mazutu mu Rwanda.
Mu guhangana n’iki kibazo mu Rwanda, Vivo energy yahisemo kuzana inyongera musaruro ijya muri Lisansi na mazutu kugira ngo itange umusaruro uhagije ku kinyabiziga.
Engen EcoDrive ni lisansi cyangwa mazutu igizwe n’inyongera musaruro, izajya ifasha mu gusukura moteri, kuko Lisansi na Mazutu bisanzwe bikoreshwa cyangwa bifite uburyo birema umwanda bigatuma ikinyabiziga kibikoresha kinywa cyane.
Igenzura neza kandi igasukura lisansi na mazutu, bigatuma ikinyabiziga kinywa neza kandi moteri ikarindwa umugese n’umwanda, ibi bigafasha mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.
Hamwe na Engen EcoDrive ya lisansi igabanya kwikubanaho kw’ibyuma bya moteri, bityo bigatuma biramba.
Ibi byose bituma ikinyabiziga gikoresha lisansi nkeya ugeraranyije n’ibirometero cyagenze.
Umuyobozi wa Vivo Energy Rwanda, Saibou Coulibaly yavuze ko kuva batangira kuba Engen Rwanda aribwo bageze ku gikorwa cy’iterambere ryitezweho guhindura no gukemura ibibazo bya mazutu na Lisansi.
Yagize ati “Twashatse kongera ubuziranenge bw’amavuta twari dusanganywe. Vivo Energy duhora dukora ubushakashatsi bitewe n’igihe aho kigeze. Twari dufite lisansi ushobora kunywa ikaba yakuzanira umwotsi, ikazana umwanda mwinshi mu kinyabiziga duhitamo kongera agaciro kayo kandi ubu uyikoresheje igenda imukorera isuku y’ikinyabiziga ikongera n’ubushobozi.”
Akomeza avuga ko izafasha mu gutuma ibinyabiziga bigira ubuzima bwiza,bigabanya ibyangiza ibidukikije, bityo bikagira ingaruka nziza ku bukungu bwa Mazutu na Lisansi.
Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa n’itumanaho muri Vivo Energ Rwanda Engen, Cyubahiro Kamali Juslain, yavuze ko Engen Eco Drive izasimbura lisansi na mazutu bisanzwe kandi izatangwa ku biciro bisanzwe.
Ubu bwoko bushya bwizewe ku rwego mpuzamahanga kuko bwatwaye imyaka irenga icumi mu bushakashatsi muri laboratwari zubahwa cyane mu Budage no mu Rwanda.
Aya mavuta ya Engen EcoDrive bisaba ko ikinyabiziga kiyakoresha kitayasimburanya n’ayandi kugira ngo adatakaza umwimerere bikaba byatuma atagirira akamaro ikinyabiziga uko gikwiye
Engen EcoDrive yazanywe ku bufatanye hagati bwa Engen n’ikigo mpuzamahanga cyo mu Budage (BASF) kizobereye mu kongerera ubwiza ibikomoka kuri peteroli
Muri Werurwe 2019 ni bwo Vivo Energy yinjiye ku isoko ry’u Rwanda. Ubu imaze imyaka igera kuri 10 itangiye ibikorwa byayo muri Afurika, ikorera mu bihugu 23 mu izina rya ENGEN na Shell.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!