00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri Gorilla Games, imikino y’amahirwe ishobora gukinirwa no kuri telefone

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 8 August 2019 saa 06:52
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kanama 2019 mu Rwanda hazatangizwa uburyo bw’imikino y’amahirwe [betting] ifite umwihariko wo gukorera kuri murandasi na telefone ngendanwa.

Ubu buryo bwitwa Gorilla Games bwashyiriweho abanyarwanda n’ikigo cya Cheza Game Rwanda.

Mu gihe ibindi bigo bikoresha imikino y’amahirwe no gutega bifite aho bikorera haba hazwi ku buryo ushaka gukina aba agomba kujyayo, Gorilla Games yo ifite umwihariko wo kuba ikorera no kuri internet, muri telefone zigezweho n’izisanzwe.

Kuri mudasobwa umuntu ashobora kwifashisha urubuga rwa internet ari rwo www.gorillagames.africa, porogaramu ya gorilla games muri telefone zigezweho cyangwa se *878# ku bakoresha telefone zisanzwe.

Umuntu ashobora gutega ku mikino itandukanye iri kuba ako kanya cyangwa n’indi y’amahirwe myinshi bafite.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 08 Kanama 2019, Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Gorilla Games, Hebert Kalisa, yavuze ko icyiza cy’ubu buryo bwo gukina imikino y’amahirwe bukorwa byoroshye kandi mu gihe icyo ari cyo cyose.

Ati “Icyambere biroroshye kuyikoresha, ni uburyo bwizewe ukoresha aho uri hose, uko ubishaka kose, ifite umutekano kandi ikurikiza amategeko.”

Utsinze amafaranga ayabona binyuze mu ikoranabuhanga

Nk’uko umuntu ushaka gukina imikino ya Gorilla Games ashobora kubikorera aho ari hose yifashishije ikoranabuhanga, gushyiraho no kubikuza amafaranga nabyo niko bikorwa.

Umuntu ushaka gushyira amafaranga ye kuri konti ye ya Gorilla Games kugira ngo abashe gutega yifashisha uburyo bwa MTN Mobile Money, Airtel Money cyangwa se konti yo muri banki.

Iyo atsinze intego ye amafaranga ye ashobora guhita ayohereza kuri konti ye imwe mu zavuzwe haruguru.

Kalisa ati “Ujya ku ikofi yawe yo muri Gorilla Games ugashyiramo umubare w’amafaranga wifuza kubikuza, warangiza ukabyemeza kuri tekefone yawe.”

Abataregeza imyaka 18 ntibemerewe gukina

Uburyo ikoranabuhanga rya Gorilla Games ryubatse, ryahujwe n’amakuru y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe indangamuntu ku buryo umuntu utaruzuza imyaka 18 adashobora kwiyandikisha mu bakina ngo bimukundire.

Ibi biri mu rwego rwo kubahiriza amategeko, atemerera abana batarageza imyaka y’ubukure kwinjira mu mikino y’amahirwe.

Uwabaye imbata yo gukina ashobora guhagarikwa. Gorilla Games ni ikigo cy’ubucuruzi ariko kitaye ku mibereho myiza y’abakigana ku buryo badakeneye kumva umuntu wakennye ari bo biturutseho.

Bitewe n’uko byagaragaye ko umuntu wakinnye imikino y’amahirwe nabi bishobora no kumuviramo kubatwa nayo, Umuyobozi Ushinzwe Ikoranabuhanga, Parag Adsare yavuze ko bakoze ku buryo uwo bigaragayeho ko ageze ku kigero cyo kuba imbata ahita ahagarikwa.

Ati “Hari urugero rworoshye nkunda gutanga niba tubonye ko umuntu runaka akina cyane saa munani cyangwa saa cyenda z’ijoro, imyitwarire nk’iyo yashyizweho kode ku buryo ihita igaragara, dufite ikipe ibishinzwe nikurikiza intambwe zose igasanga ari ko bimeze bazahita bamuhagarika.”

Nubwo umuntu yahagarikwa gukina, azaba agifite uburenganzira bwo kubikuza amafaranga ye yaba yarariye mu gihe yari akibyemerewe.

Birashoboka ko kandi umuntu yabona ko atangiye kuba imbata y’imikino y’amahirwe akisabira ko konti ye ikurwaho, agahabwa amafaranga yari asigaranye.

Abakiriya ba Gorilla Games bamazwe impungenge ku bijyanye n’umutekano w’amafaranga yabo kuko bakorana n’ibigo bibiri bifite ubuzobere mu gucunga umutekano binyuze kuri internet.

Kuri uyu wa Gatandatu kuri stade Amahoro i Remera nibwo hazatangizwa ku mugaragaro Gorilla Games aho hazaba hari n’umuhanzi Bruce Melodie.

Abantu biyandikisha mbere y’igihe bemerewe guhabwa amafaranga ibihumbi bitanu yo gutangira batega.

Umuyobozi ushinzwe ibya tekiniki Parag Adsare yavuze ko Gorilla Games ifite umutekano uhagije
Ushinzwe Ubucuruzi muri Gorilla Games Hubert Kalisa yavuze ko bafite agashya ko gukina hifashishijwe ikoranabuhanga
Abanyamakuru basobanuriwe ibyerekeye Gorilla Games

Amafoto: Dushimimana Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages