Imibare y’uyu munsi igaragaza ko icyayi cyinjiriza u Rwanda miliyoni 110$, kuri toni ibihumbi 35 ziba zoherejwe mu mahanga.
Akamaro k’icyayi mu bukungu bw’igihugu kongeye kugarukwaho ku wa 12 Ugushyingo 2025, ubwo abayobozi batandukanye muri NAEB, bifatanyaga n’abahinzi b’icyayi bo muri Koperative y’abahinzi b’icyayi muri Rutsiro (RUTEGROC) muri gahunda yo kuziba icyuho ahahinzwe icyayi ntikimere (gusimbuza) no kongera ubuso gihinzweho.
Ni igikorwa cyabaye binyuze mu mushinga PSAC ugamije gufasha abahinzi bato b’ibihingwa byoherezwa mu mahanga, kongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza kugira ngo ubashe guhatana ku masoko Mpuzamahanga. Uzakorera mu turere dutandatu duhingwamo icyayi n’ikawa turimo Nyaruguru, Karongi, Nyamasheke, Rutsiro, Nyabihu na Rulindo.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe ikawa n’icyayi muri NAEB, Nkurunziza Alex, yavuze ko binyuze mu mushinga PSAC bagiye gufasha abahinzi b’icyayi kuziba ibyuho aho icyayi kitari cyaragiye kimera.
Ati “Icyayi gikomeje gufasha abaturage kwiteza imbere ari nayo mpamvu twahisemo kuziba icyuho cyaho cy’ubuso cyahinzweho ntikimere no kwagura ubuso gihinzeho, binyuze mu mushinga PSAC, aho tuzafashanya n’abagoronome gukorana n’abahinzi kugira ngo tuzamure umusaruro, ku buryo muri 2029 Igihugu kizinjirizwa miliyoni 164$ y’icyoherejwe mu mahanga.”
Ahamya ko abahinzi b’icyayi bagifite imbogamizi ziganjemo izikomoka ku mihindagurike y’ibihe, ndetse biteguye gufatanya nabo umunsi ku munsi kugira ngo bazagere ku ntego bihaye.
Perezida wa Koperative y’abahinzi b’icyayi ya Rutsiro (RUTEGRO) Nzamwita Aloys yabwiye IGIHE ko ubwo batangiraga guhinga icyayi, abaturage batabyumvaga ariko bagenda basobanukirwa akamaro kacyo.
Ati “Abahinzi batangiye batumva ibyiza byo kugihinga, ndetse icyo gihe mu 2015 ikilo cyagurwaga amafaranga 100 Frw ariko uyu munsi igiciro kigeze kuri 460 Frw, mbese ubu buhinzi twabufashe nk’inka idateka ku buryo gisarurwa amezi 12, turakomeje gahunda yo kongera ubuso aho mu mwaka ushize wa 2024 twahizne hegitari nshya 74 kandi bitarenze mu 2027 tuzaba twongereyeho izindi hegitari 200.”
Nzamwita yavuze ko abahinzi bari gusimbuza icyayi bazorohererwa mu gutanga amafaranga make mu gihe cyo kubagara, ndetse bazungukirwa n’izamuka ry’umusaruro.
Umuhinzi w’icyayi witwa, Bitonda Boniface ati "Icyayi turimo kwitabira kugihinga turi benshi kandi n’amafaranga turayabona. Ubuhinzi bwacyo bugitangira twabanje kubwinubira kubera imyumvire yo kumva twahinga ibirayi gusa, kuba ingemwe zari zaranze gufata zongerewe, ubwo zizaba zitangiye gusarurwa bizadufasha mu kwiyongera k’umusaruro.”
Bitonda ahamya ko ubuhinzi bw’icyayi bwabavanye mu bukene kuko kibyara amafaranga buri kwezi, bakishyurira abana amashuri.
Muri utu turere dutandatu tuzakorerwamo n’umushinga wa PSAC, muri uyu mwaka hazaterwa icyayi miliyoni 8 ku buso bwa hegitari 520 mu kwagura ubuso no gusimbuza ikitarafashe neza.
Muri Rutsiro harimo guterwa icyayi kuri hegitari 150 muri uyu mwaka wa 2025, mu gihe bizageza muri 2029 hazaterwa ingemwe miliyoni 40 ku buso bwa hegitari 2,410.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!