Clare Akamanzi yabigarutseho kuri uyu wa Kane, ubwo yatangaga ikiganiro cyagarutse ku kwihutisha iterambere ry’ubukungu, cyatangiwe mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano 2019 yahurije hamwe abasaga 2,000 muri Kigali Convention Centre.
Yavuze ko kugeza ubu hari abihangira imirimo ibinjiriza miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda ariko ko mu 2050 hakenewe abahanga imishinga yinjiza nibura miliyari imwe y’amadorari bagatanga akazi ku bihumbi 50.
Ni icyerekezo yagaragaje yifashishije urugero ry’umwana w’umukobwa wavukiye mu ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) uyu munsi, uzakurira mu gihugu cy’u Rwanda gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga.
Ati “Buri kwezi mu bitaro bya CHUK [ibitaro bya Kaminuza bya Kigali] nibura buri munsi havuka abana 10. Uyu munsi wa mbere w’umushyikirano haravuka byibura abana 10 muri abo bana hashobora kuvuka umwana witwa Keza Nyiramajyambere, uyu mwana w’umukobwa azaba afiye imyaka 30 mu 2050”.
Yavuzeko uwo mwana uzaba yarakuriye mu gihugu cyihuta mu iterambere, azaba akora ndetse aba mu gihugu n’ubukungu bushingiye ku bumenyi.
Clare Akamanzi yavuze ko hari icyizere ko imirimo bazajya bahanga izabagira abamiliyoneri kandi batange akazi ku bantu benshi hagendewe ku ntego zijyanye n’icyerekezo cy’icyo gihe.
Ati “Ariko aba bana bazavuka mu gihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi. Bazaba afite ibyifuzo bijyanye n’icyo gihe. Umwana w’umukobwa Keza Nyiramajyambere, ashobora guhitamo gutangira ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga nkuko icyo gihe bizaba bimeze azaba afite sosiyete byibura yinjiza miliyari imwe y’amadorari.
Yavuze ko ubu miliyari imwe y’amadorari hari abayinjiza. Ati “Ubu ngubu hari abo tubona binjiza miliyari imwe y’amanyarwanda, ariko icyo gihe tuzaba dukeneye kandi dufite sosiyete za ba Keza n’abandi bazana byibura miliyari imwe y’amadorari kuko nta gihugu gikize kidafite ba miliyoneri.”
Imirimo izahangwa nayo ngo izaba ari myinshi kuburyo izaba yunganira cyane izajya ihangwa n’inganda n’izindi nzego.
Ati “Uyu mwana azabikora kuko azaba afite sosiyete ifite aya mafaranga kandi itanga akazi ku bana b’abanyarwanda bagera ku 50,000.”
Kubera ikoranabuhanga imishinga y’icyo gihe izajya imenyakana cyane kandi igire abakiliya mu mpande zose z’Isi, ibyo yagereranyije n’urubuga nkoranyambaga rwa Facebook rushobora kugera ku muntu aho ari hose.
Ati “Iyo sosiyete izamera nka Facebook, izagira abakiliya bagera kuri miliyoni 50 byibura bivuze ko hazabamo abakiliya b’abanyarwanda b’abanyafurika ndetse no ku isi hose nkuko facebook imeze.”
Byitezwe ko akazi kazatanga kazajya kinjiriza abagahawe nibura ibihumbi $ 10 ku kwezi.
Kugira ngo izo nzozi zishoboke, Akamanzi yavuze ko hari ibyamaze gukorwa mu rwego rwo kubiharurira amayira.
Ati “Hari ibintu bitatu tumaze gushyiraho, byerekana ko ibi bishoboka. Birimo korohereza ibikorwa by’ishoramari n’ubucuruzi, kwagura amasoko y’u Rwanda, kubaka ubushobozi bushingiye ku bumenyi.”
U Rwanda rufite ubukungu buzamuka ku gipimo cy’umunani ku ijana kuva mu myaka 18 ishize.
Igihe u Rwanda ruzaba rufite ba rwiyemezamirimo bari ku rwego Akamanzi yavuze, ngo bishobora kuzazamura igipimo ubukungu bw’u Rwanda.
Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko izamuka ry’ubukungu ryubakiye ku nkingi zitandukanye zirimo uruhare rw’abikorera, ubushobozi n’ubumenyi bw’abanyarwanda.
Ati “Intambwe twagezeho irava ku gukomatanya Politiki zitandukanye, […] hakabamo uruhare rw’abikorera ndetse n’abanyarwanda muri rusange kuko bafite uruhare mu bukungu bw’igihugu bugera kuri 85%. Habaye na none kubaka inzego zaba iza leta zaba iz’abikorera, ndetse n’ubushobozi n’ubumenyi muri rusange by’abanyarwanda.”
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare, Yusuf Murangwa yavuze ko aho ubukungu bugeze, butuma haboneka imirimo ibihumbi 160 itari iy’ubuhinzi.
Icyakora yavuze ko iyo mirimo idahagije ku rubyiruko rungana n’ibihumbi 200 rujya ku isoko ry’umurimo buri mwaka.
Yusuf Murangwa yavuze ko bisaba ko nibura ubukungu bwazamuka ku kigero cy’icumi ku ijana kugira ngo bose bayibone.
Igihe wa Rwiyemezamirimo (Keza Nyiramajyambere) yazahanga umurimo winjiza miliyari imwe y’amadorari ku mwaka akanatanga akazi ku bihumbi 50, byitezweho kuzaba musanzu kuri icyo kibazo.
Guverinoma ifite gahunda yo guhanga imirimo miliyoni 1.5 idashingiye ku buhinzi mu gihe cy’imyaka irindwi uhereye mu 2017.


















TANGA IGITEKEREZO