00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

IFC yashyize ku isoko ry’imari ry’u Rwanda impapuro mpeshamwenda za miliyari 24 Frw

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 22 July 2025 saa 12:03
Yasuwe :

Ikigo Mpuzamahanga cya Banki y’Isi Gishinzwe Guteza Imbere Abikorera (IFC) cyatangaje ko cyashyize ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (RSE) impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka miliyari 24 Frw (miliyoni 17$).

Ni icyemezo IFC yatangaje ku wa Mbere tariki 21 Nyakanga 2025, biba ubwa mbere ishyize impapuro mpeshamwenda ku isoko ry’u Rwanda mu myaka 11 ishize kuko izaherukaga ari izo yashyizeho mu 2014 ziswe ‘Umuganda bond’.

Izi mpapuro mpeshamwenda zizamara imyaka umunani, zigamije guharurira inzira ibigo by’amahanga bishaka gushyira impapuro mpeshamwenda ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (RSE).

Amafaranga azazivamo azifashishwa mu gushyiraho uburyo bwo gufasha abakiliya b’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda bahura n’ingaruka ziterwa n’ikibazo cyo guhindagurika kw’agaciro k’ifaranga kigaragara cyane iyo bagujije mu Madolari ya Amerika cyangwa andi mafaranga y’amahanga.

IFC yatangaje ko izi mpapuro zikijya ku isoko, zaguzwe cyane n’ibigo birimo ibishinzwe gucunga ubwiteganyirize bw’abakozi, amabanki n’ibindi. Abaguzi bashakaga kuzigura ku gipimo cyikubye 1,75 ugereranyije n’izihari. Bivuze ko abazikeneye n’ingano y’izo bashakaga byari byinshi ugereranyije n’izihari.

Abaziguze bazajya bungukirwa 10,50% ku mwaka. Ibikorwa byo kuzigurisha byakurikiranywe ahanini na BK Capital na Rand Merchant Bank.

Impapuro mpeshamwenda ni uburyo Leta cyangwa ibigo bikoresha mu gushaka amafaranga kugira ngo yifashishwe mu bikorwa runaka.

Bitewe n’amafaranga akenewe, Leta cyangwa ikigo runaka kigena agaciro k’impapuro mpeshamwenda zikorwa zigashyirwa ku isoko. Izi mpapuro zinafatwa nk’amahirwe y’iterambere ku bantu bafite amafaranga bifuza kwizigamira by’igihe kirekire.

Iyo umuntu aguze impapuro mpeshamwenda, aba agurije Leta cyangwa icyo kigo akajya ahabwa inyungu akazasubizwa amafaranga yatanze agura izo mpapuro igihe zagenewe kirangiye.

IFC yatangiye gushyira impapuro mpeshamwenda ku isoko ry’u Rwanda mu 2014. Icyo gihe zahawe izina rya ‘Umuganda Bond’ bashaka kugaragaza ko impapuro za mbere zashyizwe ku isoko ry’u Rwanda mu mafaranga y’imbere mu gihugu ariko bikozwe n’ikigo gikomoka mu mahanga.

Ni ubwa mbere ikigo kidakomoka mu Rwanda cyari gishyize ku isoko ry’imari n’imigabane ryaho impapuro mpeshamwenda.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko izi mpapuro mpeshamwenda zizafasha cyane u Rwanda.

Ati “Icyiciro cya kabiri cy’impapuro mpeshamwenda za IFC zizwi nka Umuganda Bond zizafasha mu kazi kacu ko guteza imbere amasoko y’imari n’imigabane y’imbere mu Rwanda. Gushyira ku isoko izi mpapuro bikozwe n’ikigo cyo mu mahanga nka IFC bitanga amahirwe yo gushora imari ku bashoramari b’imbere mu gihugu, ari nako hakusanywa amafaranga akenewe cyane mu gushyigikira ibikorwa by’ubucuruzi bw’imbere mu gihugu.”

Umuyobozi ushinzwe Afurika y’Iburasirazuba muri IFC, Mary Porter Peschka, yavuze ko bishimiye gusubira ku isoko ry’u Rwanda.

Ati “Twishimiye kugaruka ku masoko y’imari n’imigabane mu Rwanda hamwe n’izi mpapuro mpeshamwenda […] zizafasha IFC gutanga inkunga iri mu mafaranga y’imbere mu gihugu ku mishinga y’ingenzi izateza imbere ibijyanye n’ikoranabuhanga.”

Mu Rwanda abakunze kugura impapuro mpeshamwenda ni ibigo by’imari, iby’ubwishingizi n’abantu ku giti cyabo, na bo batangiye kwitabira iri soko cyane cyane nyuma y’ubukangurambaga bukomeye bwakozwe hasobanurwa akamaro karyo, bwatangiye mu 2014.

Ubwitabire bwo kugura impapuro mpeshamwenda bugenda buzamuka umunsi ku wundi, kuko nko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024, impuzandengo y’igipimo cyo kwiyandikisha mu kugura impapuro mpeshamwenda yageze ku 154%.

IFC yashyize ku isoko ry’imari ry’u Rwanda impapuro mpeshamwenda za miliyari 24Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages