00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BRAC yahize guhindura ubuzima bw’abagore barimo n’abo mu Rwanda

Yanditswe na Manzi Angelo
Kuya 1 October 2022 saa 02:23
Yasuwe :

Abagore bakora imishinga iciriritse barishimira ko inguzanyo bahabwa n’ikigo cy’imari BRAC Rwanda Microfinance Company Plc, zikomeje kubafasha kwiteza imbere bahereye ku mishinga mito bakora.

BRAC ni umuryango mpuzamahanga uharanira iterambere no kuvana abantu mu bukene. Watangiye gukora mu 1972, uhera muri Bangladesh. Nyuma y’imyaka 20 waguye ibikorwa byawo, bigera mu bihugu 15 byo hirya no hino ku Isi.

BRAC ifasha imishinga itandukanye yaba iri mu burezi, ubuhinzi no kwihaza mu biribwa, ubuzima n’igamije gufasha urubyiruko kwigira.

Kugeza ubu uyu muryango ukorana n’abarenze miliyoni 100 hirya no hino ku Isi, uri kwizihiza imyaka 50 ishize utangiye ibikorwa bigamije gufasha muri gahunda zo kurwanya ubukene mu bihugu bitandukanye.

Kuva mu 2016, BRAC imaze kuba iya mbere inshuro eshanu ku rutonde rw’Imiryango idaharanira inyungu igaragaza umusaruro mu guhangana n’ibibazo byugarije Isi. Uru rutonde rukorwa na NGO Advisor, igitangazamakuru cyo mu Busuwisi.

Uyu muryango washinzwe na Sir Fazle Hasan Abed nyuma yo kubona ibibazo bikomeye by’ubukene abaturage bo muri Pakistan aho akomoka bari barimo bitewe n’ibiza ndetse n’intambara.

Mu 1972 ubwo intambara yo kubohoza iki gihugu yari irangiye, ubukungu bwari mu bihe bibi, ndetse iki gihugu gifite abaturage miliyoni 10 b’impunzi mu Buhinde. Sir Fazle yafashe umwanzuro wo gushing BRAC kugira ngo ikore ibikorwa byo kwita ku mpunzi, gusa nyuma yaho ibikorwa by’uyu muryango bigenda byagukaga.

Kubera ibi bikorwa bye, Sir Fazle yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye birimo Yidan Prize for Education Development (2019), Dutch Royal Knighthood (2019), LEGO Prize (2018), Laudato Si’ Award (2017), Jose Edgardo Campos Collaborative Leadership Award, South Asia Region (2016), Thomas Francis, Jr. Medal in Global Public Health (2016), World Food Prize (2015) n’ibindi.

Yashinze imizi no mu Rwanda

Muri Kamena 2019 nibwo, BRAC International yafunguye Ikigo cy’imari mu Rwanda kizwi nka ‘BRAC Rwanda Microfinance Company PLC (BRMCP)’, aho gifite intego yo guteza imbere abaturage bafite imibereho mibi cyane cyane ab’igitsina gore.

Kugeza ubu mu Rwanda, iki kigo cy’imari kimaze kugira amashami 34, abakiliya barenga ibihumbi 41, aho 99% ari abagore n’abakobwa ndetse 45% y’aba bose akaba ari ababa mu bice by’icyaro.

Kuva BRAC Rwanda Microfinance yatangira gukora imaze gutanga inguzanyo zibarirwa muri miliyoni 10,77$.

Tariki 1 Ukwakira 2022 ubwo iki kigo kizihizaga isabukuru y’imyaka 50 kimaze cyagaragaje ko gifasha mu gukemura imbogamizi Isi ihura nazo mu guteza imbere abakiri inyuma binyuze muri serivisi gitanga.

Bamwe mu bakorana n’iki kigo kimari barimo Mukarusine Espérance utuye mu Mujyi wa Kigali bagaragaje ko cyabakuye kure.

Uyu mugore ufite umushinga muto, avuga ko mbere abagore bafite imishinga mito batahabwaga inguzanyo ariko ngo kuva aho ikigo cy’imari BRAC cyaziye biteje imbere bishimishije.

Ati “Nakoraga akazi k’amasuku mu iduka ricuruza ikawa nkora ubuyedi, ngerageza kugurisha ibigori byokeje ku muhanda, ncuruza ibishyimbo bitetse n’amakara kugira ngo abana banjye batatu babeho neza gusa nyuma y’imyaka icyenda ubuzima bwanjye bwarahindutse kubera ko twaje kwemererwa inguzanyo zo kuzamura imishinga yacu.”

Mu 2021, BRAC Rwanda yakoze ubushakashatsi bugamije kurenga umusanzu wayo mu guhindura imibereho y’abaturage. Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abakiliya 96% b’iki kigo cy’imari bahinduriwe ubuzima, 96% bavuga ko kuva batangira gukorana n’iki kigo amafaranga binjiza yiyongereye.

Abagera kuri 92% bo bavuze ko kuva batangira gukorana na BRAC Rwanda basigaye bakora inyigo z’uko bazakoresha amafaranga yabo mu gihe abandi 94% bavuze ko ubu batangiye kwizigamira.

Umuyobozi wa BRAC Rwanda Microfinance Company Plc, Silent Clement Gonondo asaba aba bagore gukomeza kwiteza imbere kandi ko agaciro k’umukiriya ari shingiro ry’ ibikorwa byo guhindura ejo hazaza.

Ati “Ibikorwa byacu bigaragaza ko hari icyuho byakuyeho byongera umubare w’abagore bagana ibigo by’ imari cyane cyane abafite imishinga mito ndetse nabagira inama yo gukoresha inguzanyo bahabwa neza.”

Akomeza ashimira abafatanyabikorwa mu kubafasha kugera ku bantu, cyane cyane abagore bo mu miryango ikennye cyane, kugira ngo bamenye ubushobozi bwabo.

Shameran Abed, Umuyobozi mukuru wa BRAC International avuga ko bishimiye gukorera mu Rwanda kuko ruri ku isonga ku Isi mu guteza imbere umugore, kandi ko BRAC igiye gukomeza kwagura ibikorwa byayo mu guha amahirwe abakobwa n’abagore benshi batishoboye.

Mukarusine Espérance ubu yiteje imbere binyuze mu nguzanyo yahawe na BRAC
BRAC Rwanda iguriza abagore bafite imishinga yo kwiteza imbere
Shameran Abed, Umuyobozi mukuru wa BRAC international avuga ko bishimiye gukorera mu Rwanda kuko ruri ku isonga ku Isi mu guteza imbere umugore
Sir Fazle Hasan Abed niwe washinze BRAC muri Bangladesh mu 1972
Umuyobozi wa BRAC mu Rwanda, Silent Clement Gonondo asaba aba bagore gukomeza kwiteza imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages