Abagabiwe izi nka basabwe kuzifata neza kugira ngo zizabafashe kwiteza imbere.
Muri 2013 nibwo Perezida Kagame yahaye inka 20 ikigo cya Iwawa kugira ngo abahagororerwa bage banywa amata.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco, NRS, Mufulukye Fred, yavuze ko kuri ubu izi nka 20 bahagabiwe na Perezida Kagame zikaba zimaze kuba 140.
Yagize ati "Turashimira umukuru w’igihugu waduhaye izi nka, yadusabye kuzifata neza, twazifashe neza zarorotse ubu zimaze kuba 140. Twaje kwitura kuko yari yadusabye ko tuzitura".
Mukamana Bernadette, yavuze ko yari yahawe inka muri gahunda ya Girinka ariko iza gukubitwa n’inkuba mu Kanama uyu mwaka irapfa.
Uyu mubyeyi yashimiye Perezida Paul Kagame wamushumbije, yongeraho ko inka yahawe agiye kuyitaho ku buryo izabyara na we akoroza bagenzi be.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François yasabye aba baturage bagabiwe inka kuzazifata neza kugira ngo zizabafashe kwivana mu bukene.
Yagize ati "Turabasaba ko bazifata neza kugira zizabagirire akamaro kandi nabo baziture kuko turacyafite n’abandi baturage bataragerwaho na gahunda ya Girinka. Ntabwo abantu barwaza imirire mibi bafite amata, ntabwo ubutaka bwagunduka hari ifumbire. Bazazifate neza bazishakire ubwatsi buhagije, bazihe amazi ahagije.”
Mu murenge wa Mushonyi hamaze gutangwa inka zirenga 1800 kuva gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!