00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikigo cyo mu Rwanda cyatsindiye isoko ryo gushakisha Peteroli mu kiyaga cya Kivu

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 8 February 2017 saa 07:15
Yasuwe :

Ikigo cyo mu Rwanda, Ngali Mining, nicyo cyatsindiye isoko ryo gusubukura umushinga wo gushakisha Peteroli mu mazi y’ikiyaga cya Kivu.

The East African yanditse ko hari amakuru yakuye muri Ngali Mining, iri mu mutaka w’ikigo cy’ishoramari Ngali Holdings, yemeza ko iki kigo cyahawe isoko ryo gushakisha Peteroli mu Kivu, ariko nticyatanga amakuru arambuye ku bijyanye n’amasezerano.

Hongeweho ko hatagaragajwe igihe nyacyo imirimo yo gushakisha Peteroli izatangirira, ariko ko Guverinoma na Ngali Mining barimo kuganira kuri iyo ngingo.

Gusa abashinzwe ubutaka na mine baherutse gutangaza ko iyi gahunda izamara amezi atatu, guhera muri Werurwe kugeza muri Kamena, ari nabwo hazatangazwa ibyavuye muri ubwo bushakashatsi, hakamenyekana niba u Rwanda rufite peteroli mu kiyaga cya Kivu.

Mu kiyaga cya Kivu harimo ibimenyetso bya Peteroli nk’ibice bifite ubushyuhe ari nabyo bizibandwaho mu gupima, aho usanga ubwo bushyuhe buhuye n’ubwo mu biyaga bya Tanganyika na Albert byamaze kubonekamo peteroli.

Iyi gahunda yo gushakisha peteroli mu Rwanda yari yaratangijwe ariko iza guhagarara mu 2014, ubwo Guverinoma y’u Rwanda n’Ikigo cyo muri Canada, Vanoil Energy Ltd bahagarikaga ubufatanye muri uyu mushinga.

Uwo mushinga wabaye nk’uwongera kubyutswa ubwo ikindi kigo cyo muri Canada, Black Swan Energy, cyavumburaga ko mu gice cy’Uburasirazuba cya Kivu gishobora gucukurwamo peteroli na gaz mu buryo bworoshye, bigashimangirwa n’ivumburwa ryabyo mu bice bitandukanye muri aka karere nko muri Uganda, Tanzania na Mozambique.

Gusubukura gahunda yo gushakisha peteroli yagombaga kuba mu Ugushyingo umwaka ushize, ubwo ikigo BGP cyo mu Bushinwa gisanzwe gicukura peteroli muri Kenya na Tanzania yatsindiraga isoko muri Gicurasi.

Ibiganiro hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na BGP byahagaze, mu gihe imbanzirizamushinga y’amasezerano yari yamaze kwemeranywaho n’impande zombi.

Ngali Mining Company ni ikigo gikora ubushakashatsi, ubucukuzi, no kongerera agaciro ibikomoka ku mutungo kamere hakoreshejwe ikoranabuhanga kikanabigeza ku masoko hagamijwe guteza imbere Abanyarwanda.

Mu kivu hasanzwe hacukurwamo gaz methane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages