Hakoreshejwe iri ikoranabuhanga, amata atunganywa abanje gutekwa ku kigero cy’ubushyuhe kiri hejuru cyane nibura kugeza kuri dogere celicus 135, nyuma y’akanya gato amata agahozwa.
Amata ahita apfunyikwa mu buryo bwizewe, hatabanje kongerwamo ibindi binyabutabire biyarinda gupfa cyangwa kwangirika.
Ubu buryo bwo gupfunyika amata bukorwa kinyamwuga ndete hakifashishwa ibikoresho byabugenewe, ku buryo biyarinda guhura n’umwuka cyangwa urumuri. Bivuze ko nta dukoko dushobora kwinjira cyangwa kuvukira muri ayo mata.
Mu gihe yapfunduwe, ayo mata ashobora kumara iminsi itatu akiri mazima, mu gihe yakonjeshejwe neza.
Mu rwego rwo kumenyekanisha iri koranabuhanga, hateguwe ubukangurambaga ku bufatanye n’Ikigo Mpuzamahanga gikora ibijyanye no gutunganya no gupfunyika ibiribwa, Tetra Pak Ltd, ku n’abakora ibigendanye no gutunganya amata n’ibiyakomokaho mu Rwanda.
Ubu bukangurambaga kandi bugamije kumenyekanisha akamaro ko kunywa amata atunganyije hifashishijwe iri koranabuhanga, kuko ngo aba yujuje ubuziranenge n’intungamubiri.
Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro ubu bukangurambaga bwemejwe n’ikigo cy'Igihugu gishinzwe kugenzura Ibiribwa n'Imiti, Rwanda FDA, wabereye ku cyicaro gikuru cy’uruganda Inyange Industries Ltd.
Umuyobozi mukuru wa Tetra Pak Ltd, Jonathan Kinisu, yavuze ko ikigo abereye umuyobozi gifite ubushake bwo gutanga umusanzu ukomeye mu gutuma ibiryo cyane cyane amata n’ibiyakomokaho wiyongera.
Yagize ati "Gutunganya amata hifashishijwe ikoranabuhanga rya UHT kandi bifasha abayatunganya kongera ingano yayo. Turizera neza ko hamwe n’iri kornabuhanga, mu gihe cyose rizaba rikoreshwa bizabafasha kubona amata yuje intungamubiri kandi afite ubuziranenge".
Yakomeje ati "Amata ni ikinyobwa kigira intungamubiri nyinshi, ndetse akaba isoko y’ibindi biribwa byinshi biyakomokaho bifasha mu kubona intungamubiri za calcium, proteine ndetse na aside z’ingenzi mu mubiri. Ibi rero bizafasha Abanyarwanda gukomeza kubaho mu buzima bwiza".
Umusaruro ukomoka ku mata ufite uruhare runini mu kuzamura ubukungu bw’igihugu, dore ko ugize 37% bw’umusaruro wose uva mu buhinzi n’ubworozi, ibingana na 27% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.
Umuyobozi w’uruganda Inyange Industries Ltd, James Biseruka, yavuze ko iri koranabuhanga rizatuma umukamo w’abatunganya amata n’ibiyakomokaho ukomeza kwakirwa, bitewe n’uko amata ashobora kubikwa by’igihe kirekire.
Yagize ati "Icyiyongera kuri ibi ni uko tuzabasha kwagura amasoko mpuzamahanga kuko aya mata azaba ahendutse, ndetse byoroshye kuyajyana mu bihugu bitandukanye. Ikindi kandi kwiyongera ku bikomoka ku mata byitezweho gutanga akazi ku Banyarwanda benshi, cyane cyane urubyiruko rwifuza gukora ubuhinzi n’ubworozi, kuko urebye uko isoko rihagaze kugeza ubu, urubyiruko rwinshi ruhunga ibigendanye no gutunganya amata kuko bazi ko nta nyungu bitanga".
Imibare iheruka gutangazwa na Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, igaragaza ko umukamo wazamutse ukava kuri litiro 142,511 muri 2005 ugera kuri litiro 999,976 muri 2022.
Ubuziranenge bw’uyu musaruro nabwo bwarazamutse, ndetse haza uguhangana ku isoko ry’imbere mu gihugu, no kureshya abashoramari mpuzamahanga.













Ibitekerezo 0