00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbamutima z’abakomeje gutsindira ibihembo muri ‘Tubirimo na Mokash’

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 29 June 2023 saa 04:44
Yasuwe :

Abaturarwanda batandukanye bamaze kwitabira gahunda ya ‘Tubirimo na Mokash’ yatangijwe na NCBA Bank na sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda, bari mu byishimo kuko bagiye gukora imishinga ibabyarira inyungu, babikesha gukorana na Mokash.

Tubirimo na Mokash yatangijwe mu rwego rwo gushishikariza abakiliya ba MTN Rwanda bakoresha serivisi za Mobile Money bizigamira cyangwa bakaka inguzanyo muri NCBA Bank banyuze kuri Mokash, gukomeza gukoresha ubu buryo.

Muri ubu bukangurambaga, hateganyijwemo ibihembo birimo n’amafaranga atangwa ku banyamahirwe bakoresha Mokash muri serivisi zitandukanye. Igihembo nyamukuru ni 5,000.000 Frw.

Buri Cyumweru hatangwa ibihembo by’amafaranga kuva ku 50.000 Frw kugeza ku 500.000Frw mu gihe cy’amezi abiri ubu bukangurambaga buzamara.

Abamaze guhabwa ibihembo bishimira ko batekerejweho kandi ko bigiye kubafasha gukomeza kwiteza imbere, binyuze mu kwihangira imirimo ibyara inyungu nk’uko Uwizeyimana Rachel yabigarutseho.

Yagize ati “Byarandenze, narabyemeye, ndishima, mbibwira n’abandi tubana mu rugo nabo barishima. Mokash ni nziza, rimwe na rimwe hari igihe ubura amafaranga ukaba wakwiguriza, wayabona ukazayishyura.”

Sibomana Theogene watsindiye 500.000 Frw, yavuze ko bakimuhamagara ko yatsinze yabanje gushidikanya, agira ngo ni abatekamutwe bashaka kumwiba. Icyakora, yaje gusobanukirwa ko ari gahunda ya ‘Tubirimo na Mokash’ yari aherutse kwinjiramo.

Ati “Bakimpamagara ntabwo nahise mbyakira ahubwo nabanje kugira ngo ni abatekamutwe, ariko nahise mpamagara kuri MTN Rwanda bansobanurira uko bimeze. Bansabye kugana ku cyicaro, nanjye nza nishimiye nk’umuntu watsindiye amafaranga. Ndagura ishoramari ryanjye kuko igice cya miliyoni kiba ari cyinshi.”

Nizeyimana Fidele nawe yashimishijwe no kuba umunyamahirwe watsindiye 100.000 Frw muri ubu bukangurambaga.

Yagaragaje ko bigiye kumubera intangiriro y’ubuzima ngo kuko agiye gutangira gucuruza serivisi za MTN Mobile Money akiteza imbere.

Ati “Ntabwo nabashije kubyakira kuko numvaga atari byo nkurikije uko nabitsaga n’uko nabikuzaga, ntabwo numvaga ko naba umwe mu banyamahirwe batsindira iki gihembo kuko hari abantu benshi cyane natekerezaga ko babitsa menshi kundusha bagitsindira.”

Nizeyimana asanzwe akoresha serivisi zinyuranye za Mokash zirimo kubitsa no gusaba inguzanyo yagaragaje ko yumvise ko harimo ibihembo mu bayikoresha nawe yiyandikishamo kandi ku bw’amahirwe yabashishije gutsinda.

Muri Gicurasi nibwo Sosiyete y’itumanaho MTN Rwanda ifatanyije na NCBA Bank, batangaje ko abakiriya bakoresha serivisi za Mobile Money bizigamira cyangwa baka inguzanyo banyuze muri Mokash, bazatsindira ibihembo by’amafaranga agera kuri miliyoni eshanu mu gihe cy’amezi abiri.

Muri iyi gahunda izamara amezi abiri, buri cyumweru abantu 25 bakoresheje cyane serivisi ya Mokash bazajya bahabwa ibihembo by’amafaranga kuva ku bihumbi 50 Frw kugeza ku bihumbi 500Frw.

Ni mu gihe ku musozo w’ukwezi kwa mbere igihembo nyamukuru kizaba ari miliyoni eshatu, naho ku musozo w’amezi abiri igihembo nyamukuru kikazaba miliyoni 5 Frw.

Nizeyimana Fidele na we yashimishijwe no kuba umunyamahirwe watsindiye ibihumbi 100 Frw
Sibomana Theogene yishimiye uko NCBA Bank binyuze muri Mokash
Abantu batandukanye batsindira ibihembo bitandukanye
Abantu batandukanye basobanurirwa inyungu ziri mu kwitabira Tubirimo na Mokash
Uwizeyimana Rachel ashimangira inyungu yo gukorana na Mokash
Nizeyimana Fidel nawe yashimishijwe no kuba umunyamahirwe watsindiye ibihumbi 100 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages