Mu ntangiriro za Werurwe ni bwo Access Bank yatangije irushanwa rihuza ba rwiyemezamirimo b’abari n’abategarugori baciriritse, ngo hazatoranywemo abafite imishinga y’ubucuruzi ihiga iyindi.
Bamwe mu bitabiriye aya marushanwa, bahembwe amafaranga banahabwa n’amahugurwa abafasha kunoza ibyo bakora.
Umuyobozi w’Ishami ry’Abari n’Abategarugori muri iyi banki, Rutabayiro Nadine, yavuze ko abari n’abategarugori 50 muri 72 biyandikishije ngo bahatane muri iri rushanwa, bari guhabwa amahugurwa n’ikigo cyitwa ITC SME Academy Online Training, mu bijyanye n’Ikoranabuhanga.
Batatu bahize abandi muri aya marushanwa bose hamwe bahembwe miliyoni 6 Frw.
Uwatsindiye umwanya wa gatatu muri iri rushanwa, Mukashyaka Jacqueline, yahembwe miliyoni 1 Frw.
Yavuze ko agiye kwifashisha igihembo yahawe na Access Bank, mu kuzahura ikigo cye Champion Grocers Ltd gikora umushongi n’umutobe mu mboga n’imbuto cyari cyarahuye n’ingaruka za Covid-19.
Uwatsindiye umwanya wa kabiri Akanyana Sharon agahembwa miliyoni 2 Frw, yavuze ko agiye guteza imbere uruganda ayobora rwa Ishyo Foods Ltd yifashishije iki gihembo.
Ati “Access Bank ni banki nziza cyane kuko ifite gahunda yihariye yo gushyigikira abagore. Aya mafaranga duhawe azadufasha gushyira ku isoko Yoghurt nshya tutarashyira ahagaragara.”
Uwatsindiye umwanya wa mbere, Niyidukunda Mugeni Euphrosine, yavuze ko uruganda Avo Care Ltd ayoboye rugiye kwifashisha miliyoni 3 Frw bahembwe mu gushaka ibyangombwa bibemerera kujyana ibicuruzwa byabo mu mahanga.
Ati “Twongerera agaciro igihingwa cya avoka, aho tuzitunganyamo amavuta yo mu mutwe, amajyani n’ibindi. Mbere ya Covid-19 nari mfite abakiliya b’abanyamahanga benshi, ariko bansangaga mu Rwanda kuko nta byangombwa byo kohereza ibyo nkora hanze y’u Rwanda. Tugiye kwifashisha aya mafaranga mu gushaka ibyangombwa.”
Aya marushanwa yateguwe na Access Bank ku bufatanye n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubucuruzi (ITC), She Trades Rwanda, Banki ya Afurika y’Amajyambere mu bikorwa byayo byo gutera inkunga abagore (AFAWA), ITC Academy, EIF, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda n’abandi banyuranye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!