Inzuri za Gishwati zasaranganyijwe mu 2007 na 2008, buri mworozi ahabwa hegitari eshanu agomba gukoreraho ubworozi kuko ubwo butaka butari bwemerewe gukorerwaho ibindi bikorwa.
Byari biteganyijwe ko iyo gahunda yongera umukamo kuko nibura buri nka yo muri Gishwati yagombaga kujya itanga litiro cumi n’eshanu z’amata ku munsi.
Mu bibazo byari bikigaragara mu bworozi bukorerwa mu nzuri za Gishwati, birimo umusaruro muke w’umukamo, kuba aborozi barigabije ahari ibisigara bya Leta ndetse bakarenga imbibi zazo, gukoresha ahantu hari hakomye kuko muri Gishwati hari aharimo ibishanga, kugabanya ubuso bw’urwuri bukagurishwa abandi no kuba hari abari bamaze kugiramo inzuri zirenga rumwe cyangwa ubuso buri hejuru ya hegitari eshanu zari zagenwe mbere.
Ibi kandi byiyongeraga ku kuba inzuri zari zisigaye zororerwaho inka z’inyarwanda zidatanga umukamo uhagije, amakimbirane yari asigaye aterwa n’ababaga barengereye ku bandi kuko inzuri zitazitiye, kuhakorera ubuhinzi, kwangiza imihanda n’inzira z’inka umukamo ukagorana kuwugeza ku isoko n’ibindi.
Ibi byose nibyo byatumye Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ifatanyije na Minisiteri y’Ibidukije bashyiraho amabwiriza mashya agomba gukurikizwa n’aborozi bororera mu nzuri za Gishwati.
Mu mabwiriza mashya yo kuwa 17 Ugushyingo 2021 agenga ibikorwa by’ubworozi muri Gishwati, harimo ko inzuri zose zigiye kongera gusubirwamo zigapimwa kandi nta rwuri ruzongera kujya hasi cyangwa ngo rurenze hegitari eshanu.
Avuga kandi ko buri rwuri rugomba kororerwaho inka z’inzugu gusa kandi ko nta mworozi wahawe urundi rwuri mu Gihugu aho ariho hose muri gahunda y’isaranganya uzahabwamo urwuri. Nta rwuri ruzongera kugabanywamo ibice mu gihe ihererekanya ry’urwuri ritazongera gukorwa keretse ari uko rutanzwe rwose aho kuba igice.
Umworozi ufite ubutaka burenze kuri hegitari eshanu azabusubiza Leta kandi nta ngurane azahabwa, keretse amakoperative y’aborozi nayo atamerewe kurenza hegitari icumi.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Gerardine Mukeshimana, yavuze ko ikigambiriwe ari uko ubutaka bwa Gishwati bubyazwa umusaruro ufatika mu gusubiza ibibazo by’ibura ry’amata rikiboneka.
Yagize ati “Icyo tugamije ni uko aya mahirwe ari muri Gishwati hakiri ubutaka yabyazwa umusaruro tukabona umukamo uhagije aborozi bagatera imbere. Ubundi izi nzuri zijyaho ntabwo abantu bari bemerewe kuzicamo ibice ngo ube wagurishaho hegitari, hari habayeho inyigo nyinshi.”
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, yavuze ko mu gihe cyose hazaba hagaragajwe imbibi za buri rwuri, bizakemura ikibazo cy’amakimbirane aborozi bagiranaga akabasaba kurushaho kubungabunga iki gice cyagenewe ubworozi bakirinda abantu bamwe na bamwe bakunze kuhangiza bakoramo ubucukuzi n’indi mirimo ihangiza.
Yagize ati “Nitumara kugaragaza aho imbibi zigarukiye, tuzaba duciye n’ibibazo by’amakimbirane, nihagira n’abashaka kwishyira hamwe babikore ariko badahinduye imbibi. Nta muntu n’umwe wemerewe gukora ubucukuzi muri Gishwati kuko harimo amariba twashyiriyemo aborozi yo gushoramo inka zabo."
Bamwe mu bakorera umwuga w’ubworozi muri Gishwati, nabo bahamya ko igihe kigeze ngo ubworozi bahakorera butange umusaruro ufatika cyane ko n’amasoko yo kugemuraho ayo mata ahari.
Tegere Gad yagize ati “Aya mabwiriza turayishimiye ntaho abangamiye aborozi, ahubwo ni ubujyanama kandi turabukeneye. Tugomba kwita ku matungo n’inzuri byacu kugira ngo tubyaze umusaruro Gishwati.”
Habimfura Emmanuel, na we yagize ati" Muri 2007 hari habayeho isaranganya buri wese ahabwa hegitari eshanu ariko nyuma twaje gutungurwa ugasanga hari abazirengeje n’abatazigejejeho. Ikindi ubu butaka barabutandamiye ubu ntiwajya muri banki ngo ubutangeho ingwate ngo ubone uko uvugurura ubworozi wubake n’ibiraro bikomeye kandi ubworozi aribwo budutunze."
Inzuri za Gishwati ziboneka mu Turere twa Nyabihu, Rubavu, Rutsiro na Ngororero, ziri ku buso bwa hegitari 11,749. Amakoperative n’aborozi ku giti cyabo bahawe inzuri muri 2007 na 2008 bose bagera ku 1,139. Mu gihe zaba zitanze umusaruro neza zajya zitanga umukamo ugera kuri litiro 170,000 ku munsi.
Imibare itangazwa na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, igaragaza ko ugereranyije n’uko umukamo wari umeze muri 2014 ubworozi bw’inka bukomeje gutera imbere. Umukamo wavuye kuri litiro 1,735,000 mu mwaka wa 2014 ku munsi ugera kuri litiro 2,450,000 mu 2020 ku munsi aho umunyarwanda abarirwa ko anywa litiro 72 ku mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!