00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imishinga itandatu iri guhindura isura n’imibereho y’abatuye Rwamagana

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 24 March 2022 saa 04:32
Yasuwe :

Ku muntu uheruka kera mu Mujyi wa Rwamagana nahamukumbuza, nkamubwira ko kuri ubu hari mu hantu hari gutera imbere mu buryo bwihuse kimwe n’ahandi hose mu gihugu.

Ni Akarere kashyizwe muri dutatu tugaragiye Umujyi wa Kigali ndetse tukanawunganira ( Satellite cities). Muri utwo turere harimo Rwamagana, Muhanga na Bugesera. Rwamagana ituwe n’abaturage ibihumbi 392 bari ku bucucike bwa km2 570.

Kuri ubu muri aka karere hari kuzamuka bimwe mu bikorwa remezo biri gutanga akazi kenshi ku baturage, ibindi bikarushaho kwagura uyu Mujyi no kuhagaragaza neza.

IGIHE yabatoranyirije imwe mu mishinga iri guhindura isura y’umujyi wa Rwamagana yaba mu bukungu, koroshya ishoramari ikanatanga akazi ku baturage benshi.

Umushinga w’indabo wa Bella Flowers

Bella Flowers ni ikigo cyatangiye mu 2016 gihinga kikanatunganya indabo zijyanwa ku isoko mpuzamahanga. Giherereye mu Murenge wa Gishari aho gifite ubuso bwa hegitari 100 kuri ubu kikaba gihinga kuri hegitari 64. Iki kigo cyahaye akazi abakozi 889 biganjemo urubyiruko rwo mu mirenge baturanye abenshi bari abashomeri.

Mu cyumweru nibura basarura toni 30 z’indabo, aho umusaruro ungana na 80% ugurishwa mu mahanga cyane cyane mu gihugu cy’u Buholandi, u Bwongereza na Koreya y’Epfo.

Leta yashoye muri iki kigo miliyari 13 Frw mu gihe cyo kimaze kwinjiza miliyari 22 Frw.

Mutabazi Emmanuel umaze imyaka itanu akora muri Bella Flowers, yabwiye IGIHE ko yatangiye gukoramo yari umushomeri, ariko ngo kuri ubu amaze kwigurira ikibanza ndetse anashakirayo umugore.

Ati “ Naje gukora hano maze igihe kirekire ndi umushomeri, ubu rero nahashakiye umugore, ngura ikibanza nkomeje no kwiteza imbere mu mafaranga mpemberwa hano.”

Icyanya cyahariwe inganda

Icyanya cyahariwe inganda mu Karere ka Rwamagana giherereye mu Murenge wa Mwulire aho cyubatswe ku buso bwa hegitari 80. Iki cyanya kibarizwamo inganda icumi zikora neza, enye zimaze kubakwa zitaratangira gukora n’izindi nyinshi zamaze kugura ubutaka zitaratangira kubakwa.

Zimwe mu nganda icumi zatangiye gukora harimo uruganda izikora ibisuguti, urukora inzoga mu bitoki, urukora amatiyo n’ibigega by’amazi, urwumisha imbaho rukanazikoramo ibintu bitandukanye birimo intebe, imitiba ya kijyambere, urukora fer á beteau, urukora imyenda, urukora ibiryo by’amatungo n’izindi nyinshi zitandukanye.

Mu nama njyanama iheruka kuba yemeje ko iki cyanya cyongerwaho izindi hegitari 80 zose hamwe zikaba 160 nyuma y’aho ubutaka bwari bwaragenewe kubakwaho inganda buguzwe bwose bugashira.

Muri iki cyanya cy’inganda urubyiruko 1000 rumaze kubona akazi mu gihe biteganyijwe ko inganda zose nizitangira kuhakorera abarenga 6000 aribo bazahabona akazi.

Yandereye Melanie ukora mu ruganda rukora ibisuguti rwitwa Vinit International, yabwiye IGIHE ko mu myaka itatu amaze akora muri uru ruganda, rwamuhinduriye ubuzima, abasha gutunga umuryango ndetse anishyurira barumuna be amashuri.

Ati “Gukora muri uru ruganda bimfitiye umumaro munini cyane kuko bintungiye umuryango, barumuna banjye bariga mu ishuri kandi nta kibazo ndabarihirira, icyo nishimira cyane ni uko ababyeyi banjye mbasha kubamenyera buri kimwe kandi nanjye hari aho navuye naguze amatungo magufi nanarihirira barumuna banjye.”

Igishanga cya Cyaruhogo

Ni igishanga gikora ku Mirenge itatu ariyo Kigabiro, Rubona na Mwulire, gihingwamo umuceri aho abahinzi bahoze bagihingamo kuri hegitari 270 maze Leta y’u Rwanda n’iy’u Buyapani ibinyujije mu Kigega gishinzwe ubutwererane Mpuzamahanga (JICA) barakivugurura kuri ubu gihingwamo kuri hegitari 348.

Kukivugurura byatwaye miliyari 21 Frw zashowe mu bikorwa byo kuvugurura ibyuzi bibiri birimo icya Cyimpima na Gashara ndetse hakaba haranubatswe ikindi cyuzi gishya cya Bugugu, hanubatswe umuyoboro ugeza amazi mu mirima ureshya na kilometero 23,5.

Abahinzi barenga 1200 bagihingamo bavuga ko umusaruro wabo wikubye hafi kabiri kuko babonaga toni eshatu kuri hegitari none ubu babona toni hafi esheshatu.

Dukuzeyezu Ernest usanzwe ahinga umuceri muri iki gishanga yagize ati “ Byatumye tubasha kwiteza imbere. Mbere kitaratunganywa amazi yabonaga umugabo agasiba undi ariko nyuma y’uko bagitunganyije, buri muntu wese abona amazi neza kandi buri wese asigaye azi igihe yuhirira.”

Imirasire y’izuba i Rubona

Anne Heyman Solar Field ni imirasire y’izuba ibihumbi 30 yashyize ku buso bungana na hegitari 17 mu Murenge wa Rubona. Itanga umuriro w’amashanyarazi ungana na Megawatt 8,5 yinjira mu murongo mugari agacanira Abanya-Rwamagana.

Iyi mirasire yatangiye gukora mu 2014 ikaba itanga umuriro ungana na 4% by’ukenerwa wose. Umuriro uturuka kuri iyi mirasire nibura wacanira ingo ibihumbi 15, mbere ya Covid-19 nibura buri kwezi hasurwaga n’abanyamahanga 50 baje kwirebera uburyo iyi mirasire itanga amashanyarazi.

Abanyarwanda batandatu bahabonye akazi gahoraho mu gihe abandi benshi bahabona akazi ka bubyizi. Bivugwa ko ariyo mirasire minini ndetse inatanga amashanyarazi menshi muri Afurika y’Iburasirazuba, igendana n’izuba bitewe n’aho rirasira.

Gushyiraho iyi mirasire byatwaye miliyoni 24 z’amadolari.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko inyungu ya mbere bahafite ari uko hari abaturage bahabonye akazi umuriro uhaturuka ngo ukaba ukoreshwa n’abaturage ba Rwamagana.

Imihanda ya kaburimbo yubatswe

Kimwe mu yindi mishinga iri kuzamura iterambere ry’abatuye Umujyi wa Rwamagana ni imihanda. Uyu Mujyi usanzwe ubarizwamo imihanda ireshya na kilometero 20. Mu myaka itanu ishize hubatswe imihanda ireshya na kilometero zirindwi mu kwita kuri uyu Mujyi.

Gahigi Emmanuel utuye mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigabiro, yabwiye IGIHE ko iyi mihanda yongereye inzu zabo agaciro ndetse inagaragaraza neza uyu Mujyi.

Ati “ Ubu mbere hano ntuye umuntu yashoboraga kumpa miliyoni icumi akanyimura ariko aho hubakiwe kaburimbo nibura wampa miliyoni 20 Frw kubera iriya kaburimbo. Nta vumbi rikitugeraho,, nta bajura bakihisha mu mwijima ngo batwambure.”

Mujawamariya Emelithe we utuye mu Kagari ka Nyagasenyi yagize ati “Hari ahantu wategaga igare bakakwaka 200 Frw cyangwa 300 Frw none habaye 100 Frw, hari aho moto yagenderaga 500 Frw none yabaye 300 Frw kubera kaburimbo.”

Ubuyobozi buvuga ko kuri ubu bugiye kubaka indi mihanda ireshya na kilometero 4,6 izuzura itwaye miliyari 4 na miliyoni 200 Frw.

Imihanda muri aka karere isigaye yubakwa ubutitsa

Imiyoboro y’amazi yubatswe

Amazi ni kimwe mu bintu nkenerwa bimaze iminsi bihangayikishije abanyarwanda benshi. Mu Karere ka Rwamagana abagerwaho n’amazi meza yo kunywa ni 82% mu gihe abagerwaho n’amashanyarazi ari 77%.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rwamagana, Kakooza Henry yavuze ko hubatswe imiyoboro itatu y’amazi irimo umuyoboro wa Fumbwe watwaye miliyoni 927 Frw, umuyoboro wa Gahengeri watwaye miliyoni 676 Frw n’umuyoboro wa Rubona wa miliyoni 828 Frw.

Iyi miyoboro iri koroshya uburyo abaturage bagerwaho n’amazi meza mu buryo butagoranye. Kakooza yavuze bazakomeza kwagura n’indi miyoboro yo muri uyu Mujyi ngo kuko imyinshi usanga ikenewe kwagurwa bitewe n’abaturage basigaye bayifatiraho amazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana avuga ko hari imiyoboro ibiri irimo uwa Karenge n’uwa Gishari yatangaga amazi mu bindi bice birimo Umujyi wa Kigali n’igice cy’Akarere ka Bugesera, ariko ngo aho hose babonye indi miyoboro ibaha amazi, amazi babahaga ngo akaba agiye kugarukira abaturage aho ngo azahita asaranganywa mu bindi bice amazi atakundaga kuboneka neza.

Icyanya cyahariwe inganda gikomeje gutuma urubyiruko rwinshi rubona imirimo
Igishanga cya Nyirabidibiri cyatunganyijwe, cyatumye umusaruro wiyongera uva kuri Toni 3 kuri hegitari ugera kuri toni eshanu kuri hegitari
Ku wa 23 Nyakanga 2017, ubwo Perezida Kagame yavugaga kuri Rwamagana, yagize ati “Reka nkiranure impaka ku buryo bworoshye, njyewe ntuye ku mupaka wa Rwamagana na Kayonza. Ubwo ni ukuvuga ngo mpatuye hombi, aho ntatuye inzira ijya iwanjye niho inyura."
Mu nzira uri hafi yo kugera mu Mujyi rwagati, usanganizwa ibirango bigaragaza icyo aka karere gakungahayeho
Ukigera muri aka karere usanganirwa n’ubuhinzi kuko butunze benshi cyane
Rwamagana ifite ubuso bungana na kilometero kare 682

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages