00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imishinga y’indashyikirwa mu rubyiruko yahembwe asaga miliyoni 264 Frw muri YouthConnekt

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 5 April 2022 saa 08:22
Yasuwe :

Imishinga y’urubyiruko yahatanye muri gahunda ya YouthConnekt igamije kurufasha kubakirwa ubushobozi yahawe ibihembo bigamije kurwongerera imbaraga mu byo rukora rwa buri munsi.

Muri aya mararushanwa ya Youthconnekt, urubyiruko rusanga 100 rwatsinze mu byiciro bitandukanye.Ni amarushanwa yatangiye mu mwaka ushize ndetse byari binateganyijwe ko abatsinze bazahembwa mbere y’umunsi umwe ngo inama y’umushyikirano itangire ariko biza gusubikwa bitewe ahanini n’icyorezo cya Covid-19.

Kuri iyi nshuro ibi bikorwa byabashije gukunda ndetse imwe mu mishinga itandukanye ihabwa ibihembo binyuranye uhereye ku bihumbi 800 Frw kugera kuri miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda zahawe uwa mbere muri ayo marushanwa.

Amarushanwa ya YouthConnekt Awards abaye ku nshuro ya 9 guhera muri 2012, ku bufatanye bwa Minisiteri y’Urubyiruko n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere mu Rwanda (UNDP) n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ubutwererane cya Koreya (KOICA).

Yatangiriye ku rwego rw’Umurenge kugera ku rwego rw’Igihugu yitabirwa na ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bafite hagati y’imyaka 16-30 y’amavuko.

Ba Rwiyemezamirimo bujuje ibisabwa 515 batangira guhatana ku rwego rw’Akarere bagenda batoranywamo abahiga abandi haza gutoranywamo abagera 241 ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali abahize abandi bahabwa ibihembo biri hagati ya 1,000,000 FRw na 1,500,000 Frw.

Muri abo 121 bitabiriye umwiherero w’iminsi ine wari ugamije kubongerera ubumenyi mu gutegura no gucunga neza imishinga yabo.

Muri ba rwiyemezamirimo hatoranyijwemo 100 bagomba guhabwa igishoro ari nabo batoranyijwemo bane bahiga abandi muri bo bahabwa igihembo nyamukuru.

Uwabaye uwa kane yahembwe miliyoni 5 Frw, uwa gatatu ahabwa miliyoni 6 Frw uwa kabiri ahabwa miliyoni 7 Frw mu gihe uwa mbere yahawe miliyoni 8 Frw.

Diosol, umushinga wo korora inkoko

Umushinga wahize indi yose muri aya marushanwa ndetse ugahabwa n’igihembo gikuru cya miliyoni 8 Frw ni Diosol ikorera mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ni umushinga wo korora inkoko ariko mu buryo bubungabunga ibidukikije ku buryo budasanzwe aho imyanda y’inkoko (amatotoro) bayibyazamo amakara meza akoreshwa mu guteka kandi adatanga imyotsi ihumanya mu gihe andi bayakoramo ifumbire nziza y’imborera yifashishwa mu guhinga.

Umuyobozi wa Diosol, Rwema Diogène yavuze kandi ko umushinga wabo uri muri gahunda yo kurwanya imirire mibi muri ako karere ukoreramo aho abasha koroza n’abaturage b’amikoro make ku buntu.

Yasobanuye ko kugeza ubu bashobora kubona imishwi nibura ibihumbi icyenda buri kwezi cyane ko bafite imashini irarira amagi nibura ibihumbi 10.

Imyanda y’inkoko (amatotoro) ikorwamo amakara adatanga imyotsi kandi akoreshwa mu guteka birinda mu gutema amashyamba nibura ku kigero cya 80%,.

Kugeza ubu kandi afite gahunda yo koroza abantu batandukanye agendeye ku bafite ubushobozi buke akaba amaze koroza imiryango igera kuri 20 ngo ndetse yifuza gukomeza uwo mujyo.

Bimwe mu byo avuga yifuza gukora mu kwangura ibikorwa bye ni ukugura imashini zitunganya ibiryo by’inkoko nk’ibikunze kuba ingorabahizi ku borozi bo mu Rwanda.

Yasobanuye ko batangije ibihumbi 150 Frw ariko kugeza ubu bamaze gutera indi ntambwe ikomeye kuko bamaze kugera kuri byinshi.

Iwacu Hub Ltd yimakaza ikoranabuhanga mu buvuzi

Ni umushinga wibanda cyane ku kwimakaza ikoranabuhanga mu buvuzi binyuze mu guhuza amakuru y’umurwayi n’ibigo bitandukanye by’ubwishingizi hagamijwe kugabanya ingano y’impapuro zikoreshwa muri serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda.

Shema Blaise yagaragaje ko yifuza guhindura uburyo serivisi z’ubuvuzi zitangwamo ariko ku bijyanye ahanini n’ikoranabuhanga rikoreshwa ku kumenya amakuru y’abarwayi ku bigo by’ubwishingizi.

Uyu mushinga wabaye uwa kabiri muri aya marushanwa uhabwa miliyoni 7 Frw azawufasha gukomeza kubaka ubushobozi no gukemura ikibazo gikunze kugaragara cy’ibitaro bivuga ko bitinda kwishyurwa n’ibigo by’ubwishingizi bishingiye ahanini ku gutinda kwa raporo ziba zakozwe.

Yavuze ko ibitaro bikorana na Iwacu Hub ltd cyangwa ikigo cy’ubwishingizi gikoresha serivisi zayo zibifasha kuko iyo umurwayi ageze kwa muganga amakuru ye ahita agera kuri cya kigo cy’ubwishingizi mu buryo bwihuse bikaba byakoroshya inzira zo kwishyura ibyakoreshejwe.

Mouzza Design ikora inkweto n’ibikapu mu mpu

Ni umushinga w’ubukorikori aho bakora inkweto, ibikapu n’imikandara bikozwe mu mpu. Kugeza ubu aho akorera mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro amaze kugira abakozi 19.

Icyo bishimira kandi ni uko aba bakozi bakoreshwa bari mu buhuguriwe muri Mouzza design bityo gahunda yo guhanga imirimo no kuyitanga ku rubyiruko bavuga ko bari kubasha kuyigeraho.

Umuyobozi wa Mouzza Design, Umuhuza Jean Luc, yavuze ko kuri ubu bageze ku rugero rwiza aho bifuza kongera inkweto zitunganywa mu kongera ibikorerwa mu Rwanda byoherezwa mu mahanga.

Yavuze ko zimwe mu mbogamizi bakunze guhura nazo ari uko hari abagerageza kwigana ibyo bakora bikaba byabagiraho ingaruka ryo kubangiriza izina ariko ibyo bari kugenda babikemura.

Bridge Design ltd igamije kudasesagura impapuro

Uwaremwe Ngabo Déogratius yegukanye umwanya wa Kane muri aya marushanwa ahembwa miliyoni 5 Frw, azamufasha kwagura ibikorwa bye.

Bridge design batanga serivisi zijyanye no gusohora inyandiko ariko bigakorwa kuri banner nini hagajwe kwirinda ikoreshwa ry’impapuro cyane.

Mu kubikora bakoresha n’ikoranabuhanga ku buryo umuntu ufite ibyo ashaka gusohora ashobora kubyohereza akoresheje ikoranabuhanga bigakorwa hanyuma bikazamugeraho atiriwe agera aho bakorera.

Uku gukoresha ikoranabuhanga bigamije gufasha nabo batarageraho bo mu ntara zinyuranye z’igihugu kugerwaho na serivisi nziza kandi zinoze.

Yagaragaje ko yungukiye byinshi mu kwitabira Youthconnekt asaba urubyiruko rugenzi rwe kwitinyuka no guharanira kubyaza amahirwe igihugu kibashyiriraho hagamijwe kubateza imbere.

Minisitiri w’Urubyiruko Rosemary Mbabazi, yasabye urubyiruko gukomeza guharanira kwishakamo igisubizo no guharanira guhindura intekerezo kandi ko nka Minisiteri batazahwema kubaherekeza mu rugendo rw’iterambere.

Yagaragaje ko kuba abageze ku cyiciro cya nyuma ari abahungu gusa hagiye kurebwa impamvu mu buryo bwimbitse kuko byaba bigaragaza icyuho ku bakobwa kandi bashoboye.

Ba rwiyemezamirimo 120 nibo bahembwe kuri iyi nshuro
Iradukunda Providence wahize abandi muri TVET Youth Challenge yavuze ko yakoze akuma gafite ubuhanga gashobora gufasha abakobwa
Iradukunda Providence yashyikirijwe igihembo cye n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinze amashuri y'imyuga ubumenyingiro n'Ikoranabuhanga Irere Claudette
Iwacu Hub yifuza kuba igisubizo muri serivisi z ubuvuzi
Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco Mbabazi Rosemary yasabye urubyiruko gukora cyane
Rwema ufite umushinga wo korora inkoko mu Karere ka Kirehe niwe wegukanye igihembo gikuru
Rwema yavuze ko umushinga we wo korora inkoko uzatanga umusaruro mu kurwanya imirire mibi muri Kirehe
Umunyamakuru Andrew Kareba yafatanyaga na Abera kuyobora ibi birori
Umunyamakuru wa RBA Abera Martina yari umusangiza w'ijambo muri ibi birori
Umuyobozi wa Brigde Design ltd Uwaremwe yagaragaje ko umushinga we ufite umwihariko
Umuyobozi wa KOICA mu Rwanda Yoo Jee Hyun yashimangiye ubufatanye mu guteza imbere urubyiruko
Umuyobozi wungirije wa UNDP mu Rwanda Varsha Redkar Palepu yavuze ko urubyiruko ruzakomeza gushyikirwa mu iterambere
Urubyiruko rw abanyeshuri batsinze amarushanwa muri TVET Youth Challenge
Urubyiruko rwasabwe kugira imishinga myiza kuko amafaranga azaza abiruka inyuma

Amafoto: Munyakuri Prince


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages