00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imiyoboro ya Tigo Cash na Airtel Money yahujwe

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 22 January 2019 saa 08:01
Yasuwe :

Sosiyete y’Itumanaho ya Airtel Tigo Rwanda yahuje serivisi zo kohereza no kwakira amafaranga za Airtel Money na Tigo Cash, aho kuri ubu zatangiye gukorera ku murongo umwe.

Guhuza iyi miyoboro yombi bibaye nyuma y’igihe Sosiyete Airtel na Tigo Rwanda bihuje imikorere bikaba nk’ikigo kimwe.

Ubusanzwe abafite nimero itangizwa na 072 bagiraga uburyo bwabo babonamo serivisi zo kohereza no kwakira amafaranga kuri telefoni butandukanye n’ubw’abari ku murongo wa 073.

Ubu ariko abari kuri iyi mirongo yombi ya Airtel-Tigo bashobora kubona serivisi zijyanye no guhererekanya amafaranga banyuze ku *500#.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa Mbere, Umuyobozi Mukuru wa Airtel Tigo-Rwanda, Amit Chawla, yatangaje ko nyuma yo guhuza iyi miyoboro yombi bateganya kongeramo serivisi nshya zirimo no gutanga inguzanyo nto.

Ati “Ubu turi gutanga serivisi nziza kuko ziri gutangirwa ku murongo umwe kandi ukora neza. Murabizi ko serivisi z’imari zigenda zaguka, twatangiye gutekereza kuri serivisi nshya aho tuzatangirira ku nguzanyo nto n’ubwishingizi”.

Yakomeje avuga ko ibi kugira ngo babigereho bizasaba gukorana n’ibigo by’imari n’amabanki kandi babitangiye ku buryo mu minsi mike izi serivisi abantu bakoresha Airtel Money cyangwa Tigo Cash bazaba batangiye kuzihabwa.

Airtel Tigo Rwanda yishimira ko kandi abakiliya bayo bagenda biyongera umunsi ku munsi, aho Chawla avuga ko kugeza ubu abasaga miliyoni enye bagera kuri serivisi z’imari binyuze kuri uyu muyoboro w’itumanaho.

Nyuma y’aho Sosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda iguze Tigo mu mpera za 2017, mu ntangiriro za 2018 ibi bigo byombi byatangiye gukora nk’ikigo kimwe, igikorwa cyatumye kiza ku isonga mu kugira abakiliya benshi.

Imibare iherutse gushyirwa hanze n’Urwego Ngenzuramikorere, RURA igaragaza ko kugeza mu mpera za Ugushyingo 2018 iyi mirongo yakoreshwaga na 5,037,229.

Umuyobozi Mukuru wa Airtel-Tigo Rwanda, Amit Chawla, yavuze mu minsi mike bazatangira gutanga serivisi zirimo inguzanyo nto n'ubwishingizi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages