00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu inganda zitunganya ibigori zikomeje gutera umugongo umusaruro wo mu Rwanda

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 16 January 2019 saa 10:11
Yasuwe :

Abafite inganda n’inzobere mu buhinzi bavuga ko uburyo bwo gutunganya umusaruro ukomoka ku binyampeke, cyane cyane ibigori bisarurwa mu Rwanda, buciriritse ku buryo bishobora no kugira ingaruka ku buzima bw’abantu.

Bamwe mu bafite inganda zitunganya umusaruro w’ibinyampeke, cyane cyane ibigori baganiriye na IGIHE, bavuze ko hari umusaruro mwinshi bagemurirwa n’abahinzi b’abanyarwanda bakawanga ariko bikarangira bakoresheje ibyo bakuye mu mahanga.

Ibyo ngo biterwa n’uko bawitaho nabi mu gihe cy’isarura no kuwutunganya, ku buryo ibigori bishobora kuzamo ubumara butera uruhumbu bwitwa Aflatoxin, rugira ingaruka ku buzima bw’abantu.

Umukozi ushinzwe ubuziranenge mu ruganda rutunganya Kawunga rwa Minimex, Ndayisenga Moses, yavuze ibigori byinshi bihingwa n’abanyarwanda batabikoresha kubera kubitunganya nabi.

Ati “Hari ibigori byinshi byera mu Rwanda tutakira kandi inshingano y’uruganda nyarwanda ni ugufasha umuhinzi w’umunyarwanda. Bituma nka 45% by’ibigori dusya aribyo byonyine biva mu Rwanda.”

Yavuze ko harimo ikibazo kuba abahinzi ba Nyagatare, Ngoma, Bugesera na Kirehe n’ahandi bataka ko babuze aho bagurisha ibigori, nyamara uruganda rwabo rutabona umusaruro rukeneye rukarinda gukoresha uwo rukuye mu mahanga urenga 55%.

Ati “Nibura nka 50% y’ibyo twirukana biba byatewe n’ubumara buterwa n’uruhumbu, urumva ni ikibazo.”

Umukozi unshinzwe ubuziranenge muri Africa Improved Food, Nindenkayo Aimable, yavuze ko ikibazo cy’ubuziranenge buke mu musaruro w’ibigori kimaze igihe.

Mu 2017 uru ruganda umusaruro w’ibigori rwagemuriwe n’abahinzi b’abanyarwanda, ‘hafi 90% rwarawanze kubera icyo kibazo’.

Nindenkayo ati “Muri icyo gihe, ubwo urumva niba 90% twarabyangaga, ibindi 90% byo kuziba icyo cyuho byavaga hanze.”

Ibyinshi rwabikuye muri Uganda, Zambia na Tanzania.

Nyuma rwashyizeho abakurikirana koperative zirugemurira ibigori, uko zibitunganya mu kubisarura ariko rukanabisuzuma mbere yo kubyakira, hagamijwe kubirinda urwo ruhumbi.

Ubu rwakira nibura 70% by’ibigorie bihingwa mu Rwanda. AIF ifite ubushobozi bwo gutunganya Toni ziri hagati ya 120 na 150 ku munsi.

Impuguke mu gutunya umusaruro w’ibinyampeke, Rurangwa Raphel, yabwiye IGIHE ko ubumara bwa Aflatoxin bukunze kuza mu binyampeke iyo bisaruwe nabi, bugira ingaruka ku buzima bw’abantu.

Ati “Iyo ari nyinshi mu biribwa umuntu akabirya, ubumara bukomeza kwirunda mu mubiri kugeza igihe buzatera indwara. Ku mwana bishobora kumugiraho ingaruka mu mikurire akagwingira naho ku bandi bishobora no gutera kanseri.”

Umukoro kuri Leta

Rurangwa yavuze ko kugira ngo ubwo bumara bugabanuke ari uko himakazwa ubuhinzi bw’umwuga, hagakorwa n’ubushakashatsi bwimbitse.

Umuyobozi w’ Umuryango uharanira uburenganzira bw’abaguzi (ADECOR), Ndizeye Damien, yabwiye IGIHE ko icyo kibazo bakizi kandi batangiye gukora ubukangurambaga.

Ati “Turasaba ko ku bufatanye bw’imiryango yigenga na Leta twashyiramo ingamba cyane ngo ubwo bumara tubuhashye mu rwego rwo kugira ngo tugire imirire myiza.”

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Dr. Karangwa Patrick, yabwiye IGIHE ko icyo kibazo kizwi, ndetse abahinzi batangiye gusobanurirwa uko barinda umusaruro guhura n’uruhumbu.

Yavuze kandi ko hari gahunda zo guha abahinzi bikoresho byo kwanikaho bagatandukana no kuwanika ku butaka, no kububakira aho banurira umusaruro ku buryo udashobora guhura n’ubukonje.

Ati “Iyo umusaruro wafashwe neza, ukawanika ukuma neza, ukawuhunika neza usanga ikibazo ugihashyije.”

Yanavuze ko hari ibiri gukorwa ku rwego rw’ubushakashatsi ku ikoranabuhanga ryifashishwa nko muri Nigeria, rifasha mu guhangana n’udukoko dutera Aflatoxin ku kigero cya 98%, riri hafi gutanga umusaruro.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda igaragaza ko mu 2017, umusuro w’ibigori wari toni 324,368.

Umusaruro mwinshi w'ibigori mu Rwanda ukomeje gutunganywa mu buryo bwa gakondo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages