Ibi bikozwe mu rwego rwo gukomeza guteza imbere serivisi zitangwa muri iyi banki zirimo ubucuruzi n’ibindi.
Atlas Mara kandi ku itariki 15 Gashyantare 2017, yatangaje ko John Vitalo wari Umuyobozi mukuru wa Atlas Mara yeguye kuri uwo mwanya no mu bagize inama y’ubutegetsi yayo.
Kuva muri Atlas Mara kwa Vitalo byatumye atazongera kuba Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Banki y’Abaturage y’u Rwanda, asimburwa by’agateganyo na Linda Kalimba Mulenga wari usanzwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya BPR mu gihe hagiterejwe gutorwa undi.
Ubuyobozi bwa Banki y’Abaturage bwemeza ko izamurwa mu ntera rya Sanjeev ritazahungabanya imikorere n’imiyoborere by’iyi banki bitewe n’uko hatangiye gushyirwaho uburyo bwihuse bwo gushaka umusimbura.
Uyu muyobozi ariko azakomeza gukora imirimo ye yari ashinzwe kugeza ubwo hazaba habonetse uza kumufasha.
Nubwo ahinduye imirimo Sanjeev azakomeza kuba hafi cyane ya Banki y’abaturage harimo no kuba azajya agezwaho raporo zivuye mu bihugu Atlas Mara ikoreramo.
Ubuyobozi bwa Banki y’Abaturage buvuga ko bukomeje intego yabwo yo kugira iyi banki indashyikirwa mu Rwanda no ku Isi hagamijwe guteza imbere ubucuruzi, gufasha ibigo bito n’ibiciriritse (SMEs) no gufasha u Rwanda kugera ku ntego rwiyemeje yo guteza imbere ubukungu.
Bunatangaza ko bashyize imbere gukorera ibyiza abakiriya babo, abanyamigabane, n’abakozi bayo muri rusange.
Atlas Mara ni Ikigo cy’imari cyo mu Bwongereza cyaguze imigabane ingana na 62% muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR) n’Ishami ry’ubucuruzi muri Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD), ryihariye 75% by’iyi banki, imikorere y’izi banki zombi ihurizwa hamwe mu izina rya BPR.
Nyuma yo guhuzwa, hanabaye impinduka mu buyobozi kuko Sanjeev Anand yahise agirwa umuyobozi mukuru wa Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR) asimbuye Ephrem Turahirwa wari umaze imyaka itatu ayiyobora.



















TANGA IGITEKEREZO