Raporo yerekanye ko kuri ubu mu Rwanda, kwandikisha ubutaka n’indi mitungo cyangwa kubuhererekanya bifata iminsi irindwi gusa mu gihe ahandi bifata amezi n’imyaka.
Banki y’Isi ivuga ko yasanze mu Rwanda kwandikisha umutungo byoroshye ku kigero cya 93.26% bigatwara amafaranga make cyane angana na 0.1% by’agaciro k’umutungo wandikishijwe.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubutaka no Gutunganya Amakarita mu Kigo Gishinzwe Imicungire n'Imikoreshereze y'Ubutaka mu Rwanda(RLMUA), Nishimwe Grace, yavuze ko umwanya mwiza u Rwanda rwagize waturutse ku ngufu zashyizwe mu gucunga ubutaka bw’igihugu mu myaka ishize.
Yagize ati “Twatangiye tubarura ubutaka tunagena n’imbibi zabwo mu gihugu cyose, nyuma dutanga ibyemezo kuri ba nyir’ubutaka bose, hanyuma twegereza abaturage serivisi z’ubutaka; nk’uko mubizi ubu ba noteri b’ubutaka bari mu mirenge yose; Ushaka guhinduza icyemezo cy’ubutaka abikorera ku murenge.”
Yasobanuye ko ikindi cyatumye banikira ibindi bihugu mu koroshya kwandikisha imitungo ari ugushyira imbere internet n’irindi koranabuhanga ryorohereza abaturage.
Ati “Ikindi ni uko twashyizeho uburyo bwo kumenya amakuru ku butaka hakoreshejwe ikoranabuhanga rya telefoni, niba ukeneye kumenya nyir’ubutaka mbere yo kubugura, ushobora kubimenya ukoresheje telefoni yawe.”
RNRA yanorohereje abashaka kubona icyemezo cy’ubutaka binyuze ku rubuga Irembo, ku buryo ubu umuntu ashobora kuhasabira icyemezo kijyanye n’umutungo we atiriwe ava iwe mu rugo, akazamenyeshwa igihe azajya kugifatira.
Ibyemezo bitangirwa kuri Irembo birimo icy’ubutaka; icyo kwemeza ko ubutaka bwagurishijwe; icy’uko ubutaka bwatanzwe nk’impano; icy’uko bwatanzwe hagendewe ku mwanzuro w’urukiko cyangwa bwatanzwe hashingiwe ku izungura; n’icy’uko isambu yavanzwe.
Nishimwe yongeyeho ko ku bijyanye n’ubutaka buteganywa gukorerwamo ubucuruzi cyangwa gushyirwamo inganda hashyizweho gahunda ya ‘One Step One Procedure’ ku buryo umuntu ushaka icyemezo cyabwo cyangwa icyo kubuhererekanya akibona mu munsi umwe gusa.
RNRA ivuga ko serivisi zo guhererekanya ibutaka zatangiye gutangirwa kuri internet kuva ku ya 8 Gicurasi 2017.
Ubu iyo abaguze ubutaka bamaze kugirana amasezerano y’ubugure imbere ya noteri w’ubutaka mu murenge, ahita yohereza dosiye mu gitabo cy’igihugu cy’ubutaka hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Abaguze ubutaka bohererezwa ubutumwa bugufi kuri telefoni bamenyeshwa ko dosiye yakiriwe na nimero yayo kugira ngo gukurikirana aho igeze biborohere.
Ubusanzwe noteri w’ubutaka mu murenge yoherezaga iyo dosiye mu karere nako kakazayohereza mu Kigo cy’Igihugu cy’Umutungo Kamere, bigatwara igihe kinini bikanagorana kuyikurikirana.


Ibitekerezo 0