Iyi Koperative ivuga ko yashyizeho iyi mipaka mu rwego rwo kuyifasha guhora ihagaze neza.
Laurence Uwambaje, Umuyobozi Mukuru w’iyi Koperative, yabwiye abari bitabiriye Inteko Rusange mu cyumweru gishize ko bafashe icyemezo cyo kugabanya aya mafaranga kugeza muri kimwe cya kabiri nyuma yo kwicara bagasanga koperative yugarijwe n’amadeni akabije ahanini aba ashingiye ku banyamuryango bahabwa inguzanyo ariko kwishyura bikaba ingorabahizi.
Nubwo iyi koperative yashyiriweho guteza imbere imibereho ya mwarimu, ngo ntiyashobora kubona amafaranga ihora itanga ku barimu bahunga nyuma yo guhabwa inguzanyo.
Kugeza ubu iyi koperative ifite abanyamuryango 73,553, aho abenshi mu bayigize ari abarimo by’umwuga.
Uwambaje yabwiye The New Times ko bagiye kubanza gushaka uburyo bunoze bwo kugaruza amafaranga bagujije abanyamuryango babo.
Ati “Gutanga inguzanyo byabaye ikibazo, ntabwo twizeye neza ko koperative izabasha kugaruza ayo mafaranga. Tugomba mbere na mbere kubanza gushaka uburyo bwiza bwo kugaruza amafanga yagujijwe nubwo abarimu bayatse baba barasezeye ku kazi cyangwa se barirukanywe ku mirimo mbere y’uko bishyura.”
Izi mpinduka kandi ntizagarukiye gusa mu gutanga inguzanyo kuko n’igihe cyo kuzishyura cyagabanyijwe gikurwa ku myaka 15, gishyirwa ku myaka 10.
Abarimu basabwe kujya bitondera gusinyira bagenzi babo nk’abishingizi mu rwego rwo kwirinda ko bakwirengera ingaruka mu gihe uwatse inguzanyo yaburiwe irengero.
Koperative Umwalimu SACCO igaragaza ko imaze gutanga inguzanyo 1,052,066, zifite agaciro ka miliyari 150 z’amafaranga y’u Rwanda. Gusa muri ayo yose, ayamaze kugaruzwa ni miliyari 46.
Iyi nteko rusange yiyemeje ko bagomba gushaka uburyo ayo mafaranga yagaruzwa mu rwego rwo kurinda abanyamuryango bayo bose igihombo.
Muri iyi nama, abari bayitabiriye bemeje ingengo y’imari y’umwaka wa 2017, ingana na miliyari 40.1 y’amafaranga y’u Rwanda, yagabanyijwe ugereranyije n’iy’umwaka ushize kuko yo yanganaga na miliyari 52.9. Bateganya ko miliyari 33.2 zizagurizwa abanyamuryango b’iyi koperative.
Iyi koperative ifite intego yo kuzinjiza inyungu ya miliyari 2.9 y’amanyarwanda ugereranyije na miliyari 2.5 babonye uyu mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO