00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impuguke zahujwe na ICPAR ziriga ku ibaruramari rinoze rizakuraho ibihombo

Yanditswe na

Isaïe Mbonyinshuti

Kuya 22 October 2014 saa 05:30
Yasuwe :

Iikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere umwuga w’ibaruramari (ICPAR) cyatangije inama ya gatatu ngarukamwaka ku bijyanye n’icungamutungo n’ubunyamwuga mu iterambere ry’igihugu kuri uyu wa 22 Ukwakira 2014.
Francis Mugisha Perezida wa ICPAR avuga ko iyi nama yahagurukije izi mpuguke ari ingenzi kuko bazaboneraho umwanya wo gusangira ubumenyi n’ubunararibonye mu bijyanye n’icungamari.
Uyu muyobozi akomeza avuga kandi ko nk’abanyagihugu uretse kuganira ku bijyanye n’icungamuntungo (…)

Iikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere umwuga w’ibaruramari (ICPAR) cyatangije inama ya gatatu ngarukamwaka ku bijyanye n’icungamutungo n’ubunyamwuga mu iterambere ry’igihugu kuri uyu wa 22 Ukwakira 2014.

Francis Mugisha Perezida wa ICPAR avuga ko iyi nama yahagurukije izi mpuguke ari ingenzi kuko bazaboneraho umwanya wo gusangira ubumenyi n’ubunararibonye mu bijyanye n’icungamari.

Uyu muyobozi akomeza avuga kandi ko nk’abanyagihugu uretse kuganira ku bijyanye n’icungamuntungo n’ibaruramari ahubwo bazagira igihe cyiza cyo kuganira no ku bibazo biri mu miryango.

Francis Mugisha, umuyobozi wa ICPA

Umugenzuzi mukuru w’imari n’umutungo by’igihugu, Biraro Obadiah nk’umwe mu bitabiriye iyi nama ihuje impuguke yatangarije IGIHE ko hari byinshi bazungukira muri iyi nama avuga kandi ko ICPAR iri gukora ibikorwa by’ingenzi bizarushaho kugira uruhare mu kubungabunga umutungo w’igihugu.

Biraro asanga gahunda guhugura abacungamutungo n’ababaruramari yatangijwe n’iki kigo yo izazanira igihugu umusaruro ikanagabanya ibihombo byajyaga bigaragara hamwe na hamwe mu bigo.

Kuri ubu ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere umwuga w’Ibaruramari (ICPAR) buratangaza ko nyuma y’aho gishingiwe mu mwaka wa 2008, mu 2012 kigatangira gukoresha ibizamini ku bagomba kuba ababaruramari b’umwuga, ibibazo by’abakoresha nabi umutungo wa rubanda kubera ubumenyi buke bigenda bigabanuka.

Biteganyijwe ko iyi nama y’iminsi itatu iri kubera kuri Kivu Serena Hotel I Rubavu izasozwa ku wa 24 Ukwakira 2014. Ihuje impuguke zifite aho zihuriye n’ibijyanye n’ibaruramari zituruka mu Rwanda, Uganda, Burundi, Tanzania na Kenya.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages