Abaganiriye na IGIHE bavuga ko babangamiwe n’imiterere y’uyu muhanda wuzuyemo ibyondo bitera ubunyereri bukabije mu gihe cy’imvura, maze imodoka na moto zikawutinya n’izigerageje kunyuramo zigaheramo.
Ibi byihongeraho ko uyu muhanda wibasiwe n’inkangu aho ibice byimwe by’uyu muhanda bigoye kubinyuramo kuko ubona ko byateza ibyago n’impanuka zikomeye ku bagenzi.
Mashema Evariste,umusaza utuye mu mudugudu wa Rugerero, akagali ka Rugerero mu Murenge wa Kivu, yagize ati “Uyu muhanda waradufashaga kandi wari waradukuye mu bwigunge. No kubona hano hameze hatya, ni uyu muhanda. Abantu bari barubatse bigenda bimera neza ariko aho uyu muhanda upfiriye, byasubiye inyuma”.
Yakomeje agira ati “Ubu umuntu ufite imodoka ye kugira ngo azaze ino yabonye ziriya nkangu ndetse n’ubunyerere burimo, ntibyoroshye. Kubera n’uburemere ziba zifite, ubona ko hanariduka imodoka ikagwa mu gikuku. Turahangayitse rwose’’.
Uwamahoro Jeannette utuye muri Rugerero, yongeraho ko uyu muhanda ari mubi cyane ukaba utuma kugera kuri serivisi nyinshi z’amajyambere nko kudodesha imyenda i Kibeho cyangwa se kujya i Ndago ku karere bibagora.
Yagize ati “Kuva ino ujya i Kibeho moto iduca 4000 Frw kugenda gusa nabwo kandi ubu imvura yatangiye kugwa nta n’upfa kwemera kugutwara. Imodoka zo zawucitsemo kubera umuhanda mubi. Turasaba umuhanda rwose,ubonetse byaba ari byiza’’.
Umuyobozi w’ishuri rya GS Rugerero Rugamba Methode riherereye mu murenge wa Kivu, na we yabwiye IGIHE ko nabo nk’ishuri bagorwa cyane no kuba uyu muhanda udakoze.
Yagize ati “Ni umuhanda mubi cyane wuzuyemo ibinogo kandi unyerera, cyane cyane mu bihe nk’ibi by’imvura. Nk’iyo imodoka zigemuye ibiryo by’abanyeshuri, usanga zitahagerera igihe zitegereje ko umuhanda wumuka’’.
Yakomeje agira ati “Buriya twajyaga tugira RITCO yanyuragamo ariko yarahagaze, hari na Taxi yakoregamo itwara abantu ariko yarahagaze kubera umuhanda w’igisoro n’amateme yaho y’ibiti, rimwe na rimwe imvura ijya inabitwara’’.
Rugamba akomeza avuga ko iyangirika ry’uyu muhanda ridindiza ubukungu bw’umurenge wa Kivu bidasize n’ahandi kuko ari umurenge ukungahaye ku makara n’ibirayi bigemurwa ku masoko atandukanye mu gihugu.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Gashema Janvier, yemera ko uyu muhanda koko wangiritse gusa akavuga ko bagishakisha amikoro yo kuwukora.
Ati “Ibyo abaturage bavuga koko ni byo,umuhanda wa Kibeho-Kivu ukwiye gukorwa ariko ntabwo byose ntibikundira rimwe kubera amikoro make. Hari imihanda twahereyeho nayo yari ikenewe cyane.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko uyu muhanda ujya Kivu nawo uri mu mihanda yihutirwa mu karere ku buryo ubushobozi nibuboneka uzihutirwa gukorwa nawo kugira ngo unoze ubuhahirane n’ingendo muri kariya gace.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!