Mu itangazo yageneye ibitangazamakuru bitandukanye bikorera mu Rwanda yavuze ko guhera ku wa 9 Ukuboza 2019 ibaye ihagaritse ibikorwa byayo ariko ikazakomeza gutanga serivisi yari isanzwe itanga ku bakiliya bari barishyuye mbere kugeza ku wa 09 Mutarama 2020 ubwo noneho izahagarika ibikorwa byayo burundu.
Jumia ubusanzwe ni iya sosiyete yo mu Budage yitwa Rocket Internet ariko ikaba ifitwemo imigabane n’ibindi bigo byinshi bitandukanye birimo Sosiyete ya MTN group ari nayo ifitemo imigabane myinshi, AXA, Orange, Goldman Sachs, CDC Group na Millicom
Guhagarara kw’ibikorwa by’iyi kompanyi yari isigaye yitirirwa Amazon ya Afurika ntabwo ari umwihariko ku Rwanda kuko ku wa 29 Ugushyingo 2019 mu nyandiko yashyize hanze, yatangaje ko ifunze imiryango no ku isoko rya Tanzania kubera ko ikeneye gushora ku yandi masoko yayifasha gukura.
Muri iri tangazo yagize iti “tugomba kwita kugushora mu yandi masoko yacu, ubu ni ingirakamaro kuruta ikindi gihe cyose ko twakwibanda mu gushora aho badufasha gukorera neza no gukura cyane”.
Gufunga ibikorwa byayo muri Tanzania byaje mu gihe cyitageze ku byumweru bibiri ifunze ibikorwa byayo muri Cameroun kuko muri iki gihugu yahagaze ku wa 18 Ugushyingo 2019 nubundi aha impamvu yatanze yo gufunga imiryango ni nayo yaje gutanga nyuma y’ibyumweru bibiri ifunga muri Tanzania.
Jumia iri mu bibazo bikomeye kuva yashyirwa ku rutonde rw'isoko ry'imari n'imigabane rya New York Stock nyuma bikaza kugaragara ko yahimbye imibare
Kuwa 12 Mata 2019 Jumia yahawe rugari ku isoko ry’imari n’imigabane rya New York (New York Stock Exchange) biyigira kompanyi ya mbere yo muri Afurika igeze kuri uru rwego.
Gusa mu gihe ibyishimo byari bikiri byose ku bayobozi n’abakozi b’iyi kompanyi kubera kwesa aka gahigo, urubuga Citron research rwashyize hanze ubushakashatsi bukubiye mu mapaji 12 bwerekana amanyanga yakozwe na Jumia kugira ngo yemererwe kwinjira kuri iri soko ry’imari n’imigabane.
Muri iyi raporo, Citron research ishinja Jumia guhimba imibare kugira ngo ibashe kwinjira kuri iri soko kuko imibare yabonye muri nyandiko y’ibanga itandukanye n’iyo Jumia yagaragaje muri iri soko ry’imari n’imigabane.
Citron ivuga ko ku bijyanye n’imibare y’abakiliya Jumia ifite n’ingano y’ibyo icuruza mu nyandiko berekanye kuri iri soko ry’imari n’imigabane, bongeyeho ku kigero kiri hagati ya 20 na 30 % muri iyi raporo ikanongeraho ko 41% by’ibicuruzwa bacuruje babisubijwe.
N’ubwo Jumia itigeze yemera ibijyanye n’aya manyanga yashinjwaga na Citron ikavuga ko ari ibihuha, ntibyabujije ko biyigiraho ingaruka, kuko muri Mata ikimara kugera kuri isoko ry’imari n’imigabane rya New York, aho umugabane waguraga amadorali 50 gusa nyuma y’aya makuru yayishinjaga gukora amanyanga iki giciro mu cyumweru kimwe cyahise kigabanuka ku kigero cya 50% .
Ni iki cyateye Jumia food gufunga imiryango ku isoko ry’u Rwanda
Impuguke mu by’ubukungu zivuga ko kimwe n’ahandi hose yagiye ifunga muri Afurika byatewe n’impamvu z’uko yaje ari igitekerezo gishya kuri uyu mugabane bityo bagorwa no gutangira kwigisha abantu gukoresha ibintu batamenyereye bikajyana n’ikoranabuhanga ritaratera imbere muri Afurika.
Impuguke mu by’ubukungu Kaberuka Teddy agaragaza ko uretse iyi mbogamizi iri mu bihugu byose Jumia yafunzemo mu Rwanda, baje no kugira ibibazo bishingiye ku buryo Jumia yakoraga ubucuruzi bitajyanye n’isoko ry’u Rwanda rito bikaza kuyitera igihombo.
Yagize ati “Urebye uburyo yakoraga ubucuruzi bwayo cyane cyane nko mu Rwanda biriya byo gushyira abantu ibiryo aho bari, ni ukuvuga ko bafataga igiciro cy’ibiryo baranguriyeho bagashyiraho komisiyo yabo hari ubwo rero usanga kugira ngo wunguke ari uko uba ufite isoko rinini kuko komisiyo aba ari akantu gato ari nabyo bigaragara ko batungutse ahubwo bahombye”.
Teddy agaragaza ko kandi mu Rwanda Jumia food itorohewe n’ihangana ry’amaresitora kuko ariyo Abanyarwanda bari bamenyeye gukoresha
Yavuze ko gufunga ibikorwa bya Jumia food mu Rwanda bishingiye ku mpamvu zirimo uburyo ubucuruzi bwa Jumia Food bwari bwubatse bitari biberanye n’isoko ry’u Rwanda rito.
Ati “Ikindi ntitwibagirwe ko Jumia ifite ihangana ku isoko rikomeye,kuko hari ama resitora hirya no hino, abantu aho kuguma bicaye barahaguruka bakajya muri resitora kuko ubajije abantu wasanga abenshi bakoresha resitora kurusha uko bakoresha Jumia”.
Abasesenguzi basanga Jumia food yari kuza guhirwa mu Rwanda iyo isanga hari isoko rinini ndetse n’abantu bakabasha gutegurwa neza bakerekwa n’uburyo ibyo bakora ari byiza kuruta uko bajya mu ma resitora.





Ibitekerezo 0