Nice Uwase, ubu uyobora Radisson Blu Hotel & Convention Centre Kigali by’agateganyo, yari mu bakozi batangiye uru rugendo, amezi hafi ane mbere y’uko ifungurwa. Icyo gihe yari ashinzwe gutegura uburyo serivisi za hoteli n’ahabera inama zagurishwa, ibiciro byazo ndetse n’abakiliya zagenewe.
Uwase avuga ko umunsi KCC yafunguwe ari umwe mu minsi itazibagirana mu buzima bwe. Ati “Byari ibintu bitangaje, bidasanzwe. Harimo ibyishimo byinshi, ariko harimo n’ubwoba bwo kutamenya ikizakurikiraho. Kubona inyubako irangira, ukavuga uti birarangiye, byari nk’inzozi.
Twumvaga ari ibintu bitangaje, bidasanzwe, harimo ibyishimo, harimo icyo wakwita nk’ubwoba utazi ikizakurikiraho, ariko byari ibintu binejeje cyane."
KCC ntiyabonye umwanya wo kubanza kugerageza ubushobozi bwayo, nk’uko bigenda ku mahoteli n’ibigo bishya. Yahise itangira ihera ku kwakira Inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yahuje abakuru b’ibihugu barenga 30 n’intumwa zari zihagarariye hafi ibihugu byose bya Afurika.
Uwase ati “Ntabwo twagize igihe cyo kugerageza ngo turebe ibikora n’ibidakora. Twavuye mu gufungura duhita twakira inama ikomeye ku rwego rwa Afurika, y’abakuru b’ibihugu. Ntabwo byari ibintu byoroshye, ariko byagenze neza.”
Mu myaka 10 ishize, KCC yakiriye zimwe mu nama zikomeye zabereye ku Mugabane wa Afurika no mu Rwanda by’umwihariko. Iyazanye abantu benshi mu Rwanda yari ICASA yo mu 2019 yitabiriwe n’abantu bagera ku 9000, barimo abagera ku 7000 bari mu bikorwa byaberaga muri KCC. Ni inama yigaga ku guhashya icyorezo cya Virusi itera SIDA.
Indi nama yitabiriwe n’abantu benshi ni Women Deliver yiga ku iterambere ry’abagore, yahuje abagera ku 6000, mu gihe AGRF yiga ku kuzamura ubuhinzi muri Afurika ikunze kwakira hagati y’abantu 4000 na 5000 ikaba ngarukamwaka.
Inama za GSMA na zo zagiye zihuriza muri Kigali abantu bari hagati ya 2500 na 4000, mu gihe Inama ya Afurika Yunze Ubumwe yafunguriye ibikorwa bya KCC yari yitabiriwe n’abagera ku 2500.
Uwase avuga ko inama zose ziba zifite umwihariko wazo, ku buryo KCC itajya ivuga ko hari urwego ntarengwa imaze kugeraho.
Mu nama zikomeye zabereye muri KCC harimo n’iya CHOGM yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu byo mu Muryango w’Ibihugu bivuga Icyongereza, Commonwealth.
Ati “Nyuma y’imyaka myinshi CHOGM itabera muri Afurika, bwari ubwa mbere ibereye mu Rwanda igarutse muri Afurika bwa kabiri. Twagombaga gukora itandukaniro. Byasabaga cyane ko dukorana n’izindi nzego, kuko ni inama yari kubera hano ni byo, ariko ntabwo yari iyacu twenyine. Byasabaga inzego zitandukanye ari na ho mpera nshimira ubuyobozi bw’igihugu kuko KCC ntabwo yashobora gukora tudafatanyije n’abandi.”
Mu myaka 10, KCC imaze kwakira abakuru b’ibihugu, abayobozi ba za guverinoma, ba Minisitiri w’Intebe n’abahagarariye ingoma za cyami barenga 100.
Ati “Abagiye bahagararira ibihugu, navuga abayobozi ba za leta, abahagarariye ubwami, n’abaminisitiri b’intebe bagiye bahagararira ibihugu, barenga 100.”
KCC yanagize uruhare mu guhanga imirimo. Mu myaka 10, yahaye akazi abantu barenga 2000, mu gihe imirimo yose yahanzwe n’ibikorwa byayo irenga 10.000.
Iyi nyubako itangira, ibikoresho byose ikenera, kuva ku biribwa, iby’isuku n’ibindi byatumizwaga mu mahanga, none ubu, 98% byose bitumizwa mu Rwanda. KCC ifite ibigo birenga 300 byo mu Rwanda biyigemurira ibikenewe byiganjemo ibikorerwa imbere mu gihugu.
Ati: “Twatangiye dutumiza hanze ibirenga 95% by’ibyo twakoreshaga. Ubu tugeze kuri 98% dukoresha ibiboneka imbere mu gihugu. Dusigaranye 2% gusa, kandi turi mu rugendo rwo kugera ku 100%.”
“2% gasigaye ni ibintu bishobora kuba bifitanye isano na serivisi dutanga. Ndaguha urugero, dufite nka restaurant itanga ibiribwa bifite aho bihuriye n’imitekere y’Abataliyani, ari yo yitwa Filini Restaurant.”
“Rero haba hari umwihariko w’akantu, ese ni ‘cheese’, cyangwa se ni akandi kantu k’umwihariko gashobora kuva muri icyo gihugu kugira ngo gatange umwimerere w’ibyo twateguye, ari muri restaurant, ari muri serivisi dutanga, hari n’izindi zishobora kuba zijya mu cyumba zikeneye ikoranabuhanga runaka ritaboneka mu gihugu.”
Ubucuruzi bwa KCC na bwo bwakomeje kwaguka. Uwase avuga ko ku mpuzandengo, umusaruro wayo wiyongera hejuru ya 40% buri mwaka. Abakiliya bayigana bitabiriye inama bakazongera kugaruka bari hagati ya 60% na 65%, mu gihe abakiliya bandi baba bagana hotel ya Radisson Blu & Convention Centre, bo bari kuri 80%.
KCC kandi imaze kuzigama hafi miliyoni 1$ binyuze mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije, birimo gutunganya amazi akongera gukoreshwa, gukoresha imirasire y’izuba n’ibindi.
Mu 2036, KCC irifuza ko nibura 30% by’ingufu ikoresha zizaba zikomoka ku ngufu zisubira cyangwa zitangiza ibidukikije. Irateganya kandi kugira uruhare mu gutuma u Rwanda rwakira nibura abantu miliyoni imwe bitabira inama buri mwaka, ibikorwa biyishamikiyeho bikaba byinjiza miliyari 1$.
Ati “Nifuza ko igihe umuntu atekereje inama ikoze neza, idafite ahantu na hamwe hafutamye, ahita atekereza u Rwanda na Kigali Convention Centre.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!