Inama ihuza ibi bihugu iteganyijwe ku cyumweru tariki 4 Kamena, mu mujyi wa Vienne muri Autriche.
RFI yatangaje ko ibihugu bikomeye muri Opec birimo Arabie Saoudite bishaka ko igiciro cyongerwa, kikava ku madolari 70 ku kagunguru kikagera ku madolari nibura 80 ku kagunguru.
Ibyo kugira ngo bigerweho ni uko ibyo bihugu byemeranya kugabanya ingano ya peteroli ijya hanze ku munsi.
Amagambo aherutse kuvugwa na Minisitiri ushinzwe ingufu muri Arabie Saoudite, agaragaza ko icyo gihugu gishaka kugabanya ingano ya peteroli icukurwa.
Mu cyumweru gishize ubwo yasubizaga ibibazo yabajijwe ku busabe bw’abashoramari basabaga ko ibiciro bigabanyuka, yababwiye ko bakwiriye kwitonda.
Guhera muri Mata uyu mwaka, Opec yagabanyije ingano ya peteroli icuruzwa ku munsi ho 16% nubwo bitazamuye ibiciro. Icyakora kuri iyi nshuro byitezwe ko mu bizaganirwa, icyo kongera ibiciro kizaba kiri ku murongo.
Arabie Saoudite ntabwo iri kumvikana n’u Burusiya ku igabanywa rya peteroli ijya hanze. Iki gihugu cyo mu Barabu kivuga ko u Burusiya bwari bwiyemeje kugabanya ingano ya peteroli bushyira ku isoko, nyamara ngo ntibyakozwe ari nabyo bikomeje gutuma ibiciro biguma aho biri.
Ku rwego puzamahanga byari bikomee kumanuka, aho nk’ibiciro byatangajwe kuri uyu wa Kane, mu Rwanda lisansi yavuye ku 1528 Frw kuri litiro ishyirwa ku 1517, naho mazutu litiro iva ku 1518 Frw, ishyirwa kuri 1492 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!