Niyotwizera Joseline ni umwe mu baturage bo mu mujyi wa Kigali uherutse kubwira IGIHE ko bisigaye bigoye abaturage b’amikoro make, kwisanga ku biciro biri ku masoko hanze aha.

Ati “Uragera ku isoko ukagira ubwoba. Ntabwo ushobora kujyana bitanu ku isoko ngo uzahahe.”

Mugenzi we Emmanuel ucuruza mu karere ka Nyarugenge, yavuze ko hakenewe ubutabazi bwa Leta ngo ibiciro bigabanyuke.

Ati “Ubuzima bwacu bwarahindutse, ibiciro biriyongera ubukene buraza. Ntitugikora ngo amafaranga aboneke, ni ukwirirwa twicaye gusa. Leta twasaba ko yagabanya ibiciro, tukabasha kubaho kuko ibintu biri kurenga ubushobozi bwacu.”

Minisiteri y’imari n’Igenamigambi iherutse kugaragaza ko ibiciro ku masoko hagati ya Mutarama – Ukuboza 2022 byageze ku gipimo cya 13,9%.

Hafashwe ingamba zitandukanye nko gushyiraho Nkunganire ku bikomoka kuri peteroli, ifumbire mvaruganda, kongera inyungu fatizo ku nguzanyo ya Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), ariko ibiciro biracyari hejuru.

Inzobere mu bukungu Straton Habyarimana, yabwiye IGIHE ko hakenewe ingamba zitandukanye zirimo kugabanya amafaranga ari mu baturage, hagakabanywa n’imisoro ku bicuruzwa nkenerwa.

Ati “Biriya byose bakora byo kuzamura igipimo fatizo cy’inyungu ku nguzanyo nicyo bigamije. Kimwe mu bituma ibiciro bizamuka hari ubwo biterwa n’amafaranga ari mu baturage, nk’iyo wongeye imisoro rero, amafaranga yari mu baturage aragabanyuka.”

Nubwo Habyarimana avuga ko kongera imisoro bigabanya amafaranga mu baturage, yagaragaje ko atari ukuyongera ku bintu byose.

Ati “Icyo gihe ntabwo uzamura ibiciro ku bintu byose, uzamura umusoro nk’ibintu byo kwinezeza (Luxury) bikenerwa n’abantu bafite amafaranga. Icyo gihe ntabwo umuturage bimugiraho ingaruka kubera ko byazamuye ibiciro , ariko abantu batinya kubigura n’ababicuruza bagatinya kubizana.”

Mu gihe uzamuye imisoro ku bicuruzwa bidakenerwa n’abaturage benshi, Habyarimana avuga ko uyigabanya ku bicuruzwa bikenerwa cyane.
Ati “Amafaranga iyo yabaye make usa n’ugabanya imisoro ibintu bikagura make. Kwa kwiyongera kw’ibicuruzwa biragabanyuka ariko kuko uba ukeneye kugumana amafaranga mu isanduku, niba ugabanyije ibikenerwa na benshi wongera bimwe bikenerwa na bake.”

Depite Frank Habineza we yavuze ko ikibazo cy’ubwiyongere bw’ibiciro bamaze igihe bakigaragariza inzego zitandukanye, agasanga igihe kigeze ngo hafatwe ingamba zikomeye.

Ati “Twebwe icyo tuvuga cya mbere ni ukugabanya imisoro, bizafasha kugira ngo ibiva hanze cyangwa ibikorerwa mu gihugu bihenduke kandi Leta yarabyemeye, icyo dukeneye ni igihe bizakorerwa.”

Yavuze ko ari ikintu gikwiriye kwiganwa ubushishozi kugira ngo amafaranga yinjiraga mu isanduku ya Leta atagabanyuka ariko nanone ntibiremerere abaturage.

Depite Habineza kandi yavuze ko hakwiriye gushyirwa ingufu mu guteza imbere ubuhahirane bw’u Rwanda n’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Ibirasirazuba (EAC) aho ibicuruzwa byahakorewe byemerewe kwinjira nta misoro.

Umwaka ushize mu guhangana n’ibibazo by’ubwiyongere bukabije bw’ibiciro ku masoko, nka Kenya yashyizeho Nkunganire ku biribwa by’ibanze birimo akawunga, icyakora byaje guhagarikwa.

Straton Habyarimana yavuze ko atari ibintu birambye, icyiza ari ugushaka izindi nzira zitarimo Nkunganire.

Ati “Nk’ubu Banki y’Isi yatangiye gusakuza ko ibyo gushyira Nkunganire kuri peteroli n’ifumbire bidakwiriye. Nibakomeza ushobora gusanga tuyigabanyije cyangwa igakurwaho.”

“Kimwe mu bituma rero tugorwa n’ibi bibazo, ni uko tudakora ku Nyanja, utagize icyo ukora rero byazatuma hari igihe tuzagera ku gihe tutazabasha guhaha ibiturutse hanze.”

Yavuze ko umuti urambye ari ukwihutisha imishinga irimo uwo kubaka umuhanda wa gari ya moshi ugera mu Rwanda, ku buryo kuvana ibicuruzwa ku nyanja bidahenda nkuko bimeze ubu.

Habyarimana kandi yasabye Leta gushyiraho gahunda zihariye zireba abantu badafite amikoro ahagije muri ibi bihe kuko “iyo ibiciro bikomeje kuzamuka, abajyana amafaranga make ku isoko nibo bahazarira kurusha abandi.”

Depite Habineza we asanga ibindi bikenewe gukorwa ari ukwihutisha Iteka rigena umushahara fatizo, kuko irigenderwaho ubu rimaze imyaka isaga 40 rigiyeho.

Ati “Hari abatubwiye ko n’abarimu nubwo babonye inyongera, ayo babonye ari kugenda cyane kubera ibiciro biri hejuru. Ni ukubifataho umwanzuro kugira ngo abantu bashobore guhaha.”

Kugeza ubu ubwiyongere bw’ibiciro ahanini buri guterwa n’intambara imaze umwaka ihanganishije u Burusiya na Ukraine, byaje byiyongera ku ngaruka zasizwe n’icyorezo cya Covid-19. Nko mu Rwanda kandi, byenyenyegejwe n’umusaruro w’ubuhinzi utifashe neza kubera ibihe bitagenze neza.

Izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa ryatumye bisigaye byigonderwa umugabo bigasiba undi (Cartoon: Uwase Kevine)
Izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa ryatumye bisigaye byigonderwa umugabo bigasiba undi (Cartoon: Uwase Kevine)