Abaturage bavuga ko ibura ry’amazi rigaragara inshuro nyinshi kandi rikagira ingaruka ku mibereho n’ibikorwa byabo.

Umwe mu baturage utuye i Nyamirambo yagize ati”Hari igihe tumara amezi atandatu nta mazi dufite, turayagura ku mafaranga 200 ijerekani.”

Ikibazo cy’ibikorwa remezo nk’ibigega n’imiyoboro yangiritse, ni bimwe mu bigarukwaho cyane kuba intandaro y’ibura ry’amazi rya hato na hato cyane cyane mu Mijyi.

WASAC iratangaza ko ifite ingamba nshya zo gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi gihereye mu kongera ingano y’amazi asukuye no kuvugurura imiyoboro iyatwara.

Umuyobozi ushinzwe gukwirakwiza amazi n’isukura mu Mijyi muri WASAC, Rutagungira Methode, yabwiye IGIHE ko hari inganda zirimo kubakwa ku buryo mu mwaka wa 2018 nta kibazo cy’amazi kizaba kikigaragara mu Rwanda.

Yagize ati “Hirya no hino mu gihugu hari inganda zirimo kubakwa. Muri Kigali rwarubatswe ruri mu igerageza ku buryo mu byumweru bibiri ruzatangira gutanga amazi angana na metero kibe (m3) ibihumbi 250.

Rutagungira akomeza avuga ko mu rwego rwo kongerera ubushobozi inganda, amazi arimo kwiyongera ku buryo muri 2018 nta kibazo cy’ibura rya hato na hato ry’amazi kizaba kikigaragara mu Rwanda.

Uretse uruganda rwa Nzove muri Kigali, hari izindi zirimo kubakwa n’iziteganyijwe kubakwa, nk’uruganda ruzubakwa ku mugezi w’Akagera ruzatanga metero kibe ibihumbi 40 ku munsi.

Ubu mu Rwanda ku munsi haboneka metero kibe ibihumbi 140 ku munsi. Rutagungira avuga ko bateganya ko mu mwaka wa 2018 mu Rwanda hazaba haboneka metero kibe ibihumbi 240. Mu Mujyi wa Kigali haboneka metero kibe ibihumbi 65, ziziyongeraho ibindi bihumbi 25.

Mu mujyi wa Kigali ahagera kuri 70% hahora amazi mu gihe ahandi hagera kuri 30% habura amazi akaboneka mu buryo bw’isaranganya.

Ku bijyanye n’ibikorwa remezo bishaje, Rutagungira avuga ko mu Mujyi wa Kigali no mu yindi Mijyi itandatu iwungirije harimo gukorwa inyigo yo kureba ahari imiyoboro ishaje ikeneye gusimbuzwa, no kugeza amazi aho atari.

Yagize ati “Iyo nyigo iri hafi kurangira ku buryo mu mwaka utaha w’ingengo y’imari tuzavugurura imiyoboro ishaje tunibanda ahataragera amazi.”

Akarere ka Nyanza, Ruhango, Kayonza, Nyagatare n’utundi tuzwi nk’amayaga ni two dukunze kwibasirwa cyane n’ibura ry’amazi.

Umuyobozi ushinzwe gukwirakwiza amazi n’isukura mu Mijyi , Rutagungira Methode
Umuyobozi ushinzwe gukwirakwiza amazi n’isukura mu Mijyi , Rutagungira Methode

[email protected]