00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inganda zitunganya ibyuma na lithium n’ububiko bushya bwa Peteroli: Ibyo kwitega mu bukungu bw’u Rwanda mu 2025/2026

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 22 October 2025 saa 07:14
Yasuwe :

Leta y’u Rwanda yagaragaje ko mu mwaka wa 2025/26 hari ibikorwa by’ishoramari bitandukanye byitezweho gukomeza guteza imbere ubukungu bw’igihugu birimo uruganda rushya rutunganya ibyuma, urutunganya amabuye y’agaciro ya lithium, ndetse n’ububiko bushya bw’ibikomoka kuri petelori.

Ni imishinga ikubiye muri raporo ngarukamwaka igaragaza uko ubukungu bw’igihugu buhagaze, yashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda igaragaza ko u Rwanda rufite intego yo kohereza mu mahanga ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 4,9$ mu 2026, avuye kuri miliyari 4,2$ mu 2024/25.

Aya mafaranga u Rwanda rwiteze ko ruzayakura mu buhinzi bw’indabo, inganda zikora amavuta yo kurya, izikora ibikoresho by’ubwubatsi ndetse n’izitunganya amabuye y’agaciro.

Mu bikorwa by’ishoramari bishya u Rwanda rwiteze ko bizakomeza kuzamura ubukungu bw’igihugu harimo uruganda rwa ‘A1 Iron & Steel’ rutunganya ubutare n’ibyuma.

Uru ruganda rwitezweho gushyira ku isoko ibyuma bitandukanye bikoreshwa mu mirimo y’ubwubatsi birimo TMT bars zizwi nka ‘Fer à béton’, imigozi ya 5.5 Wire rod na Binding wire. Hari kandi rot rolled strip, V angle, Flat bar, C Chanel, I-Beam, Round Bar n’ibindi.

Uru ruganda ruherereye mu cyanya cyahariwe inganda cya Musanze.

Urundi ruganda rwitezwe ni urwa Rwanda Mountain Ceramics, ruherereye mu Karere ka Muhanga. Ruzajya rukora amakaro mu ibumba riboneka muri aka karere.

Bivugwa ko ishoramari ryose ry’uru ruganda riteganyijwe rizagera kuri miliyoni 60$. Abaturage bari hagati ya 70 – 100 babonye akazi mu mirimo yo kubaka, mu gihe biteganyijwe ko abagera kuri 200 bazajya barukoramo bihoraho.

Mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro hitezwe cyane uruganda rwa Golden Tree Mining ruzajya rutunganya Tantalum, Lithium na Niobium. Ni urw’ikigo cy’ishoramari cy’i Dubai, Golden Tree.

Uru ruganda ruherereye mu cyanya cy’inganda cy’i Muhanga, ni rumwe mu zizaba zikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba mu bijyanye no gutunganya aya mabuye y’agaciro.

Mu 2024/25 ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bwinjirije u Rwanda miliyari 1,6$. Mu mabuye yacurujwe cyane harimo Tin, Tantalum, Zahabu n’andi. Uru ruganda rushya rwitezweho kuzamura uyu musaruro.

Mu 2025/26 uruganda rwa CIMERWA ruzatangiza urundi ruganda rukora ‘clinker’ isanzwe yifashishwa mu gukora sima. Ruzubakwa mu Karere ka Musanze. Rwitezeho gufasha u Rwanda kuzigama arenga miliyoni 4,5$ asohoka buri kwezi yo kugura ‘clinker’ mu bihugu by’ibituranyi.

Hazubakwa kandi icyanya cy’inganda cyahariwe ibikomoka ku mpu. Kizubakwa mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ni igitekerezo cyaturutse ku kuba impu zo mu Rwanda zibanza kugurishwa hanze mu bindi bihugu kugira ngo zitunganywe hanyuma zikongera kugurwa ku giciro kitari gito n’abatunganya ibikomoka ku mpu kugira ngo bakore ibikoresho bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Gutangiza imirimo y’izi nganda bizajyana no gushyira ibikorwaremezo by’ibyanze mu byanya by’inganda bya Musanze, Muhanga, Bugesera na Rwamagana.

Leta y’u Rwanda yihaye intego ko iterambere ry’inganda rigomba kugera ku muvuduko wa 10%, uvuye kuri 3% mu 2024/2025. Amafaranga inganda zinjiza yageze kuri miliyari 3,4$, uvuye kuri miliyari 3,3$.

Inganda zitunganya ibyo kurya zihariye 24% y’ibijyanye n’inganda zose, izikora ibinyobwa n’itabi zihariye 29%, izikora imashini, ibyuma n’ibindi bikoresho zifite 8%, izikora imyenda n’ibikomoka ku mpu zihariye 8%, mu gihe izikora ibikoresho byo mu nzu no mu biro zihariye 7%. Iz’ibijyanye n’amabuye y’agaciro zo zihariye 8%.

Hazubakwa ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli

Muri Werurwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yatangaje ko ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli u Rwanda rufite, bufite ubushobozi bwo kubika litiro miliyoni zirenga 110 ariko mu myaka ibiri iri imbere buzaba bumaze kugera kuri litiro miliyoni 320.

Mu biteganyijwe mu 2025/26 harimo kubaka ububiko bushya bw’ibikomoka kuri peteroli buzatuma ubu bushobozi bw’u Rwanda bwiyongera.

U Rwanda rukoresha ibikomoka kuri peteroli bituruka mu bihugu by’Abarabu ariko bikinjirira muri Afurika y’Iburasirazuba, ibyinshi bigaturuka muri Tanzania, mu gihe ibike cyane ari byo bituruka muri Kenya.

Kuri ubu kandi umuntu wubatse ikigega cy’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda abona 8 Frw kuri litiro imwe, ariko Leta ivuga ko ishaka kuyongera akaba hagati ya 12 Frw na 14 Frw “kugira ngo umuntu ufite gahunda yo gushora imari mu kongera ububiko bwa peteroli abe ari ko harimo inyungu.”

Mu 2021, mu Rwanda hari ibigega bya Leta n’iby’abikorera birimo ibiri i Jabana bya Sosiyete yitwa OilCom, ibya SP biri i Rusororo, ibya Leta biri mu Gatsata, Rwabuye na Bigogwe hamwe n’ibya ERP biri Kabuye. Ibibika amavuta y’indege biri i Kanombe ku Kibuga cy’indege n’i Rusororo.

Mu 2024/25 u Rwanda rwatanze miliyari 637$ mu gutumiza ibikomoka kuri peteroli, avuye kuri miliyari 636$ mu 2023/24.

Uruganda rwa CIMERWA ruteganya kubaka urundi rukora clinker
Uru ruganda rwubatswe i Musanze ni rwo ruzajya rukora ibyuma ruhereye ku gutunganya amabuye y'agaciro
Aha hazajya hashongesherezwa ubutare buzajya bukorwamo ibyuma
Inganda zitanga imirimo kandi ibyo zikora bikagabanya icyuho cy'ibitumizwa hanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages