Byatangajwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, impinduka zabaye mu ngendo y’imari.
Uko kwiyongera kw’ingengo y’imari gushingiye ku buryo yakoreshejwe mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, aho ikoreshwa ryayo ryari kuri 61% mu Ukuboza 2023, binajyana n’amafaranga yashyizwe mu nzego z’ingenzi nk’ubuhinzi, ibikorwaremezo n’ikoranabuhanga.
Ingengo y’imari isanzwe iziyongera ive kuri miliyari 2.901,4 Frw igere kuri miliyari 2.913,6 Frw, bivuze ko iziyongeraho agera kuri miliyari 12,2 Frw.
Ati “Muri rusange iyi nyongera izafasha muri gahunda zitandukanye zirimo kuziba icyuho ku mishahara y’abakozi, gahunda zijyanye n’amatora y’Abadepite n’aya Perezida wa Repubulika, kuziba icyuho ku mafaranga ya buri kwezi yo gutunga abahoze ari ingabo bamugariye ku rugamba batishoboye, no kuziba icyuho mu ngengo y’imari igenerwa za Ambasade, cyane cyane kubera ambasade nshya.”
Amafaranga agenewe imishinga aziyongeraho miliyari 83,3 Frw ave kuri miliyari 1.894,7 Frw agere kuri miliyari 1.977,9 Frw. Iyi nyongera yashyizwe mu bikorwa bitandukanye, harimo iby’ubuhinzi (cyane cyane ifumbire mvaruganda), n’ibikorwaremezo (cyane cyane ingurane z’imitungo yangizwa n’imishinga y’ibikorwaremezo).
Ubukungu bw’u Rwanda yavuze ko bwakomeje kuzamuka ku gipimo cyo hejuru mu 2023, aho mu gihembwe cya mbere bwazamutse ku gipimo cya 9,2%, igihembwe cya kabiri buzamuka kuri 6,3%, naho igihembwe cya gatatu buzamuka ku gipimo cya 7,5%.
Imibare y’igihembwe cya kane n’iy’umwaka wose wa 2023 yatangaje ko izazamuka mu kwezi gutaha.
Urwego rwa serivisi rwazamutse ku gipimo cya 13% mu gihembwe cya mbere, mu gihembwe cya kabiri ruzamuka ku gipimo cya 10%, naho mu gihembwe cya gatatu ruzamuka ku gipimo cya 9%. Urwego rw’inganda zitunganya ibicuruzwa rwazamutse ku gipimo cya 16% mu gihembwe cya mbere, mu gihembwe cya kabiri n’icya gatatu ruzamuka ku gipimo cya 8%.
Urwego rw’ubuhinzi rwazamutse ku gipimo cya 3% mu gihembwe cya 3 ruvuye ku gipimo cya 0% mu gihembwe cya kabiri na 1% mu gihembwe cya mbere bitewe n’igihembwe cy’ihinga 2023A kitagenze neza.
Naho ibiciro ku masoko byari byarazamutse cyane bikagera ku gipimo cya 21,6% mu Ukuboza 2022 kubera uruhurirane rw’izamuka ry’ibiciro ku Isi n’umusaruro muke w’ibiribwa mu Rwanda, byaramanutse bigera kuri 6,4% mu Ukuboza 2023, kubera ibiciro ku masoko mpuzamahanga byagabanututse no mu gihugu imbere tukagira igihembwe cyiza cy’ihinga 2024 A.
Mu bijyanye n’ubucuruzi mpuzamahanga, ibyoherezwa mu mahanga byiyongereyeho 19% biva kuri miliyari 1,7 y’amadolari ya Amerika byariho hagati ya Mutarama-Ugushyingo 2022 bigera kuri miliyari 2,1 y’amadolari ya Amerika hagati ya Mutarama - Ugushyingo 2023.
Ibitumizwa mu mahanga byiyongereye ku gipimo cya 16,6% biva kuri miliyari 3,7$ bigera kuri miliyari 4,3$. Icyuho hagati y’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwa, cyiyongereye ku gipimo cya 14,4% kigera kuri miliyari 2,2$ kivuye kuri miliyari 1,9$.
Amafoto: Herve Kwizera



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!