Ingengo y’imari y’iterambere yakoreshejwe ku kigero cya 57% naho ingengo y’imari isanzwe ukuyemo imishahara, ikaba yarakoreshejwe ku kigero cya 62%, ingengo y’imari igenewe imishahara ikoreshwa ku kigero cya 56%.
Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo w’Igihugu mu mutwe w’Abadepite, kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gshyantare 2023, yatangaje ko ‘bitanga icyizere ko ingengo y’imari izakomeza gukoreshwa nk’uko biteganyijwe ugereranyije n’igihe gisigaye ngo uyu mwaka w’ingengo y’imari urangire’.
Abadepite bemeje ivugururwa ry’ingengo y’imari y’uyu mwaka ikiyongeraho miliyari 100,4Frw bingana na 2.28% ikava kuri miliyari 4658, 4 Frw ikagera kuri miliyari 4764, 822,592,602Frw
Amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe yavuye kuri miliyari 2816.9Frw agera kuri miliyari 2984Frw bivuze ko haziyongeraho miliyari 167.2Frw bingana na 5.9%.
Amafaranga akoreshwa ku mishinga y’iterambere yavuye kuri miliyari 1841.6Frw agera kuri miliyari 1775.8Frw bivuze ko yagabanyutseho miliyari 65.8Frw bingana na 3.6%
Aya mafaranga azashyirwa mu zindi gahunda zihutirwa kurusha izindi mu ngengo y’imari isanzwe.
Muri aya mavugurura, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (NAEB) yongerewe ingengo y’imari ku kigero cya 43.4% ajyanye no kongera ifumbire yo kuzamura umusaruro wa kawa. Ibi byatumye ingengo y’imari ya NAEB iva kuri miliyari 10.6Frw igera kuri miliyari 15.2Frw.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) cyagabanyirijwe ingengo y’imari ku kigero cya 30.7% munsi ya zero, bituma ingengo y’imari yacyo iva kuri miliyari 20.9Frw igera kuri miliyari 14.5Frw bitewe n’impinduka zabaye ku ngengabihe yo kwishyura amafaranga aturuka mu baterankunga.
Mu gihe cy’ivugururwa ry’ingengo y’imari, urwego rushya rwayigenewe ni Minisiteri y’ishoramari rya leta yagenewe miliyoni 397.5Frw naho inzego zagumanye ingengo y’imari nk’uko yari yemejwe muri Kamena 2022 ni inzego 18 ku nzego zigera ku 169 zigenerwa ingengo y’imari ya leta.
Hari miliyari 76.5Frw yongerewe uturere mu kuziba icyuho ku mishahara y’abarimu, hashingiwe ku cyemezo cyafashwe cyo kubongerera imishahara no gushyira mu myanya abarimu bashya.
Hakozwe inyongera ya miliyari 4.6Frw yo kongera ifumbire igenewe kuzamura umusaruro wa kawa, inyongera ya miliyari 21.5Frw yo kunganira gahunda yo kugaburira abana ku mashuri, hakaba n’inyongera ya miliyari 5.4Frw yo kurangiza ibyumba by’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET).
Hongerewe kandi miliyari 5.4Frw yo gukoresha ibyumba bisanzwe ku mashuri yisumbuye ariko hakongerwamo nk’aho abanyeshuri bitoreza.
Hari miliyari 38Frw yo kwishyura ibirarane byari bimaze igihe bitishyurwa.
Minisiteri y’imari n’igenamigambi yasobanuye ko hari inzego zagabanyirijwe amafaranga kuko yimuwe ku bikorwa byazo bitazakorwa mu mezi asigaye ngo umwaka w’ingengo y’imari urangire, agashyirwa ku byihutirwa kurusha ibindi.
Ubwo hemezwaga ingengo y’imari ya 2022/2023, hari ibyuho 19 byari bikeneye miliyari 4.430 Frw byagombaga kuzitabwaho mu ivugururwa ry’ingengo y’imari.
Mu ivugururwa ry’ingengo y’imari habonetse miliyari 3.560Frw ni ukuvuga 80.5% y’ayari akenewe mu kuziba ibi byuho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!