Byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’iyi Banki, Dr. Diane Karusisi, ku wa 15 Mutarama 2026, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro gahunda y’imikoranire ihuriweho n’inzego za Leta n’iz’abikorera mu kunoza ituburwa n’ikwirakwizwa ry’imbuto zikorerwa mu Rwanda.
Iyi gahunda yitabiriwe n’abafatanyabikorwa batandukanye mu butubuzi bw’imbuto, barimo abacuruzi n’abatubuzi bazo, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe gukurikirana Ubuziranenge bw’Imbuto ku Isi (ISTA), Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) n’abandi.
Dr. Karusisi yavuze ko inguzanyo Banki ya Kigali itanga zigamije kugabanya ibyago byo gukora ubuhinzi budafite umusaruro no gukuraho inzitizi z’ubukungu.
Ati "Mu myaka itanu ishize, inguzanyo za BK mu buhinzi zateye imbere cyane. Mu 2023 twatanze miliyari 28 Frw, mu 2024 dutanga miliyari 58 Frw, ariko umwaka ushize twatanze inguzanyo za miliyari 96 Frw. Kuva twatangira byiyongereye ku kigero cya 242%, ndetse twiteze ko uyu mwaka wa 2026 uzarangira dutanze inguzanyo z’asaga miliyari 140 Frw.”
Uyu muyobozi yavuze ko iyi mikoranire ifite uruhare runini mu guteza imbere ubuhinzi no kongera umusaruro wabwo, ibizatuma ubuziranenge bw’ibiribwa bwiyongera ndetse bitange akazi mu bice bitandukanye by’igihugu, cyane cyane ku rubyiruko n’abagore.
Yongeyeho ko Banki ya Kigali iteganya kongera inguzanyo itangwa mu buhinzi ku buryo izagera ku kigero cya 50% by’inguzanyo zose itanga, zingana na miliyari 300 Frw.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ndabamenye Telesphore, yatangaje ko ubu bufatanye buzafasha mu kongera ishoramari mu buhinzi, hashyirweho n’uburyo bunoze bwo kugeza imbuto ku bahinzi.
Ati “Ubu bufatanye burimo urwego rw’abikorera, za banki, minisiteri zitandukanye n’ibigo bya Leta. Twiteze ko bizafasha kongera ishoramari mu butubuzi bw’imbuto no gushyiraho uburyo bunoze bwo kugeza imbuto ku bahinzi.”
Dr. Karusisi yavuze ko iterambere mu buhinzi rizagerwaho mu gihe abafatanyabikorwa bazakomeza kugendera mu mujyo umwe.
Ati “Igihe cyose tuzafatanya, tugakorera hamwe, ni bwo tuzubaka urwego rw’ubuhinzi rufite ubushobozi bwo guhaza ibyo dukeneye mu gihugu no kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu cyacu."
Banki ya Kigali ikorana n’abacuruzi b’imbuto z’imyaka basaga 800 ndetse n’ibigo 22 bizitubura, hagamijwe kugera ku ntego zo kongera umusaruro no guteza imbere ubuhinzi mu gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!