Iri koranabuhanga rije risimbura iryari risanzwe rikoreshwa muri iyi gahunda ari ryo ’EFMIS: Education Finance Management Information System’ ritahaga umunyeshuri urubuga rwo gukurikirana aho dosiye ye ku bijyanye na buruse igeze ndetse ntabashe kugira icyo ahindura ku mwirondoro we igihe wagaragayemo amakosa.
Rigizwe n’ibice birimo ikigenewe umunyeshuri, icy’amashuri makuru na za kaminuza, igikoreshwa mu gukemura ibibazo abanyeshuri n’abishyura inguzanyo bahuye na byo, igikorerwamoibijyanye no kwishyuza, n’ikigenewe abanyeshuri biga mu mahanga.
Umunyeshuri yinjiramo akabona ibiteganyijwe (minerval, amafaranga amutunga,..) agahitamo ibimugenewe, akagaragarizwa amafaranga azishyura nk’inguzanyo narangiza kwiga. Iyo asinye amasezerano ni bwo aba abaye yemerewe kwishyurirwa na BRD.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Umuyobozi ushinzwe ishami ry’Uburezi muri BRD, Wilson Rurangwa, yavuze ko ’system’ yakoreshwaga yatumaga serivisi zihabwa abanyeshuri zitinda bitewe n’uko gutegura lisiti z’abahabwa amafaranga yo kwitunga byashoboraga gutwara nk’icyumweru.
Rurangwa yavuze ko bizajya bitwara umunsi hakoreshejwe uburyo bushya.
Ngabe Rutagarama, ushinzwe ikoranabuhanga muri BRD, yavuze ko ibisabwa umunyeshuri ushaka kwishyurirwa azajya abikorera aho aherereye bitabaye ngombwa ko agera kuri BRD.
Ikindi ni uko Mobile Money na Airtel Money bizakoreshwa nk’uburyo bwo guhabwa amafaranga no kwishyura bikazatuma serivisi zihuta kandi zikaba zidahenze.
Kajeneri Christian wari uhagarariye ikigo cya Mobile Money, yavuze ko ubu buryo bushya bufitiye akamaro kanini abanyeshuri kuko igihe amafaranga yoherejwe bazajya bahita bayabona bitandukanye n’uko mu myaka yashize bamaraga igihe kinini bategereje buruse no mu gihe yatanzwe hakiyongeraho ikindi gihe bamaraga babyiganira ku mirongo.
Jean Claude Gaga uhagarariye Airtel Mobile Commerce, ikigo gitanga serivisi z’imari hakoreshejwe telefone, yavuze ko ibyakozwe bigamije gufasha abantu kugendana n’iterambere ry’ikoranabuhanga ridasaba ko umuntu agendana amafaranga mu ntoki.
Yavuze ko kubona serivisi binyuze muri iri koranabuhanga bisaba ko umuntu aba afite telefone iyo ari yo yose.
Abanyeshuri barenga 600 bamaze guhabwa amafaranga agenewe kubatunga binyuze kuri MoMo na Airtel Money.
Abanyeshuri ntabwo bategetswe kuva muri banki bakoranga na zo ahubwo berekwa ko gukoresha telefone ari ubundi buryo bworoshya serivisi bahabwa, bo bakihitiramo ububabereye.
‘Minuza System’ izafasha mu gutahura abahawe inguzanyo ntibagire umwete wo kwishyura
Rurangwa yavuze ko kwishyuza inguzanyo ya buruse bitari byoroshye kuko byasaga no kwinginga. Byaterwaga n’ubushake bw’umuntu cyangwa ubw’ikigo akorera.
Kuri ubu ‘Minuza’ yaahujwe n’ikoranabuhanga rikoreshwa guhemba abakozi ba leta (Integrated Personnel and Payroll Information System (IPPIS) ndetse n’iry’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA).
Yakomeje asobanura ko umuntu wese ufite umushahara cyangwa ibikorwa bisora kumubona muri RRA bizaba byoroshye.
Ukeneye kumenya abakozi b’ikigo runaka barebwa no kwishyura inguzanyo ya buruse azaba ashobora kwinjira mu ikoranabuhanga rya RRA ahite abona urutonde rw’abo bakozi n’ibibaranga bityo byorohe kubegera no kubishyuza mu gihe bigaragye ko bafite umwenda.
Abagomba kwishyura ariko bakaba bari hanze y’igihugu bazamenyekana bate?
BRD yavuze ko ifitanye ubufatanye na Minisiteri y’ububanyi n’Amahanga (Minaffet) buzatuma ikorana na ambasade zose z’u Rwanda ishishishikariza kugira uruhare muri iki gikorwa cyo kwishyuza abanyeshuri kugira ngo barumuna babo babashe kubona uburezi.
BRD kandi yifuza gukorana n’abayobozi b’imiryango y’Abanyarwanda baba mu mahanga; baba bazi abahari bityo uruhare rwabo rukazafasha muri iyi gahunda.
Mu gihe hari abanyeshuri bahabwaga inguzanyo batarasinye amasezerano, hamwe na ’Minuza’ nta wuzongera guhabwa amafaranga amutunga cyangwa ay’ishuri atasinye amasezerano.
Abanyeshuri bagera ku bihumbi 30 ni bo barihirwa na leta imbere mu gihugu no mu mahanga.
Amafoto: Igirubuntu Darcy


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!