00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intara y’Iburengerazuba yashimiwe ko yinjije arengaho miliyari 3.5 Frw ku misoro yahize

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 14 September 2017 saa 07:02
Yasuwe :

Intara y’Iburangerazuba yashimiwe ko yesheje umuhigo wo kwinjiza imisoro n’amahoro ikarenza iyo yari yiyemeje mu mwaka wa 2016/2017, aho yinjije miliyali 21.4 Frw mu gihe yari yahize kuzinjiza amafaranga aturutse mu misoro miliyali 17,9 Frw.

Mu muhango wo kwizihiza umunsi mukuru wo gushimira abasora ku rwego rw’igihugu watangiriye mu Karere ka Rubavu, Intara yashimiwe ku rwego igezeho.

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro gifatanyije na Minisiteri y’imari n’igenamigambi bashimiye abasoze neza bahabwa ibikombe ndetse bananasa gukomeza gushyiramo imbaraga mu rwego rwo gufasha igihugu gukomeza kugera ku rwego rw’iterambere igihugu cyifuza.

Komiseri mukuru wa RRA, Tusabe Richard, yashimye abasora bo mu Ntara y’Iburengerazuba ku kuba barageze ku rwego rushimishije ariko bitavuze ko yahize izindi ntara ahubwo bagendeye ku kigero cy’imisoro bari biyemeje, bagendeye ku mahirwe n’imiterere buri ntara ifite.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Amb. Gatete Claver, yashimiye abasora bo mu Ntara y’Iburangerazuba ku kuba barahinduye imyumvire bakarushaho kumva akamaro ko gusora.

Yagize ati “Ndashimira abasora ku kuba bamaze kugera ku rwego rwiza mu kwitabira imisoro, aho bigeze abenshi bamaze kubona ibyiza byo kwitabira gusora neza kandi ku gihe. Tugeze ku rwego rwiza rushimishije kuko imisoro yadufashije kugera ku bikorwaremezo bitandukanye ubu tugeze ku rwego rwo gutekereza imishinga migari kandi tuzabifashwamo n’abasora.”

Guverineri w’Intara y’Iburengeraziba, Munyantwali Alphonse, yashimye abaturage bagize uruhare kugira ngo imisoro yinjire ku rwego rushimishije ndetse banarenze ibyari biteganyije, ahamya ko babifashijwemo n’imbaraga zagiye zishyirwamo .

Yagize ati “Kugira ngo tugere kuri uyu muhigo byose tubikesha imbaraga zashyizwemo cyane uhereye mu gufasha abaturage guhindura imyumvire, ubukangurambaga bwakozwe, no kuba abaturage barasobanukiwe n’uburyo bwose buborohereza burimo ikoranabuhanga ryagiye ridufasha cyane. Ubu rero abaturage bamaze gusobanukirwa n’ibyiza byo gusora twiyemeje kujya duhora ku isoko kandi n’abatarabisobanukirwa tugiye kongera ubukangurambaga bugamije kubibumvisha no guhindura imyumvire.”

Abikorera babaye indashyikirwa mu gutanga imisoro bahawe ishimwe, nabo bizeza ko batazasubira inyuma.

Umuyobozi wa Kivu Peace View Hotel, Padiri Bamporineza Emmanuel, uri mu bahawe ibihembo nk’uwasoze neza mu Ntara y’Iburengerazuba yagize ati “ Kuba twahembwe turabyishimiye kandi twarabikoreye kubera ko tuzi agaciro k’imisoro dutanga, ni nayo mpamvu twumva tugomba guhora ku isonga mu gusora neza kandi ku gihe, ikindi tugiye gushyiramo imbaraga duharanira guhora imbere.”

Mu mwaka wa 2016/2017 mu gihugu hose hinjiye miliyali ,103 muri miliyali 1,008 Frw RRA yari yahize.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Amb. Gatete n'abasora bo mu Ntara y'Iburengerazuba babaye indashyikirwa
Komiseri mukuru wa RRA, Tusabe Richard na Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Amb. Gatete Claver bashimiye Intara y'Iburengerazuba mu kwitabira umusoro
Guverineri w’Intara y’Iburengeraziba, Munyantwali Alphonse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages