Nyuma y’inama iba buri gihembwe yahuje komite ishinzwe politiki y’ifaranga na komite ishinzwe ubusugire n’iterambere by’urwego rw’imari yateranye kuri uyu wa Gatatu, Guverineri John Rwangombwa yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse mu 2016 nubwo hagiye habaho ibibazo mpuzamahanga, kandi hari icyizere ko no muri 2017 buzakomeza kuzamuka.
Komite ishinzwe ubusugire n’iterambere by’urwego rw’imari yagaragaje ko umutungo w’urwego rw’imari wiyongereyeho 11.5% ugereranyije no mu mwaka wabanje, ukaba ugeze kuri tiriyali 2.4 Frw.
Rwangombwa yagize ati “Urwego rw’imari rwakomeje kunguka, aho inyungu y’amabanki yavuye kuri miliyari 57 Frw mu 2015 ikagera kuri miliyari 60 Frw mu 2016.”
“Muri icyo gihe inyungu y’ibigo by’imari iciriritse mbere yo gutanga umusoro yavuye kuri miliyari 6.8 Frw igera kuri miliyari 9.9 Frw, biturutse ahanini ku kugabanya ikiguzi cyo gukora ubucuruzi n’izamuka ry’inyungu y’ibikorwa by’ibi bigo.”
Gusa BNR ivuga ko inguzanyo zitishyurwa ziyongereye, aho mu mabanki zavuye kuri 6.2% mu Ukuboza 2015 zikagera kuri 7.5% mu Ukuboza 2016, mu bigo by’imari iciriritse zikava kuri 7.9% zikagera ku 9.0%, nyamara yo yifuza ko zitajya zirenga 5%.
Inyungu y’ibigo by’ubwishingizi yo yavuye kuri miliyari 21.9 Frw yabonetse mu Ukuboza 2015, igera kuri miliyari 24.6 mu Ukuboza 2016.
Ibiciro ku isoko byarazamutse
Guverineri Rwangombwa yavuze ko Afurika y’Iburasirazuba yahuye n’izamuka ry’ibiciro ku isoko, ahanini bishingiye ku musaruro w’ubuhinzi utaragenze neza n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.
Muri Gashyantare 2017, mu Rwanda byazamutse ku 8.1%. Muri Kenya byazamutse 9.0% na Uganda 6.7%, mu gihe mu Ukuboza 2016 byari bigeze kuri 6.4% na 5.7% nk’uko bikurikirana. Mu Burundi ho byazamutse kuri 20.7% bivuye ku 9.6%, mu gihe muri Tanzania byageze kuri 5.5% bivuye kuri 5.0%.
Komite ziga ku bukungu bw’igihugu ziheruka guterana mu Ukuboza 2016, ubwo zemezaga ko inyungu ku nguzanyo ihabwa amabanki iva kuri 6.5% ikaba 6.25%. Kuri uyu wa Gatatu BNR yarekeyeho iyo nyungu.
Rwangombwa yavuze ko muri uyu mwaka ifaranga ry’u Rwanda ritazata agaciro ngo rirenge 4%, mu gihe ibiciro ku isoko bizazamuka kugeza kuri 7%.



















TANGA IGITEKEREZO