00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyungu ya BK Group Plc yazamutseho 40% mu gihembwe cya mbere

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 31 May 2022 saa 11:35
Yasuwe :

BK Group Plc yatangaje ko inyungu yayo nyuma yo kwishyura imisoro mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2022 yazamutseho 40% igera kuri miliyari 15,6 Frw, ugereranyije n’igihembwe nk’icyo mu 2021.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo iki kigo kibumbiye hamwe Banki ya Kigali Plc, BK TecHouse, BK General Insurance na BK Capital Ltd cyatangaje uko ibikorwa byacyo byari bihagaze mu mu bijyanye n’ubukungu mu mezi atatu ya mbere y’uyu mwaka.

Mbere yo kwishyura umusoro, urwunguko rwari miliyari 23,7 Frw, bingana n’izamuka rya 44,4% ugereranyije n’amezi atatu ya mbere ya 2021.

Umuyobozi ushinzwe imari muri BK Group Plc, Nathalie Mpaka, yavuze ko igihembwe cya mbere cyagenze neza, aho nk’amafaranga yabikijwe n’abakiliya yazamutseho 21,7% agera kuri miliyari 1026,3 Frw, mu gihe mu gihembwe cya mbere mu 2021 zari miliyari 843,4 Frw.

Muri icyo gihe kandi inguzanyo na avansi byatanzwe byazamutseho 10% bigera kuri miliyari 987,4, ugereranyije na miliyari 897,7 Frw mu gihembwe cya mbere cya 2021.

Kugeza muri Werurwe 2022, umutungo mbumbe wa BK Group Plc wazamutseho 22,4% ugera kuri miliyari 1698,7 Frw, ugereranyije na miliyari 1388 Frw mu gihembwe cya mbere cya 2021.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Dr Diane Karusisi, yavuze ko ibigo biyigize byose byatanze inyungu, bigaragaza ko ubukungu bukomeje kuzahuka.

Iryo zamuka kandi ngo rijyanye n’uburyo Guverinoma yakomeje gushyira amafaranga menshi mu bukungu, bijyanye n’imyiteguro y’inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Commonwealth (CHOGM), izabera mu Rwanda mu kwezi gutaha.

Yakomeje ati "CHOGM ni imwe mu mpamvu zikomeye zagennye uko twitwaye mu gihembwe cya mbere, ndetse dufite icyizere ko mu gihe kiri imbere muri uyu mwaka nubwo ubukungu bufite ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro riheruka kugera hafi ku 10%, ni ubwa mbere tubonye iyi mibare mu myaka itanu ishize cyangwa kurenzaho."

Dr Karusisi yavuze ko ubukungu bukomeje kuzahuka, ku buryo inguzanyo zavugururiwe amasezerano kubera COVID-19 zisigaye ziri munsi ya 2%.

Yakomeje ati "Turacyafite inguzanyo nke ziri mu byiciro byo kwakira abantu n’amahoteli zikiri mu gihe cyo kutishyura kubera COVID-19 ariko twizera ko kubera CHOGM muri Kamena n’ibikorwa birimo kuzahuka, tuzabasha kwishyurwa izi nguzanyo."

Yanavuze ko biteze umusaruro wa gahunda ya Guverinoma yo gufasha ibigo kuzahuka, aho iheruka kongera mu kigega nzahurabukungu miliyari 150 Frw.

Kuri iyi nshuro mu nzego zizaterwa inkunga harimo ibikorerwa mu nganda n’ubwubatsi, binyuze mu nguzanyo zishobora kwishyurwa ku nyungu nto, igera ku 8%.

BK Group Plc igaragaza ko nko mu bikorwa bya banki, kugeza ku wa 31 Werurwe 2022 yahaye serivisi abakiliya bato 391.901 n’abakiliya banini 28.108.

Mu bijyanye n’ubwishingizi, BK Insurance yungutse miliyoni 733 Frw mu gihembwe cya mbere cya 2022, ugereranyije na miliyoni 754 mu gihembwe cya mbere cya 2021.

Ni mu gihe BK TecHouse yacuruje miliyoni 250,9 Frw muri serivisi z’ikoranabuhanga yatanze mu gihembwe cya mbere cya 2022, ugereranyije na miliyoni 251,9 Frw mu gihe nk’icyo mu mwaka ushize.

BK Capital yo yinjije miliyoni 143 mu gihembwe cya mbere, amafaranga yazamutse 55% ugereranyije n’igihembwe cya mbere mu 2021.

Banki ya Kigali ikomeje kwiharira 30% by’isoko ry’imari mu Rwanda.

Mu bikorwa bihanzwe amaso bizazamura inyungu yayo mu gihe kiri imbere kandi harimo ubufatanye na Kigali Arena, bwatumye iyi nyubako ihindurirwa izina ikitwa BK Arena, mu myaka itandatu iri imbere.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Dr Diane Karusisi yavuze ko mu byo bakora buri munsi intego yabo ari ugukomeza gushyira imbere umukiliya
Umuyobozi ushinzwe imari muri BK Group Plc, Nathalie Mpaka, yavuze ko iyi banki ifite n'icyizere cy'ibihe biri imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages