Bralirwa yabitangaje kuri uyu wa 6 Kanama 2026, ubwo yashyiraga hanze raporo y’imari y’amezi atandatu yarangiye ku wa 30 Kamena 2026.
Iyi raporo igaragaza ko inyungu y’uru ruganda yavuye kuri miliyari 18,4 Frw mu gice cya mbere cya 2025, ikagera kuri miliyari 25,3 Frw mu mezi atandatu ya mbere ya 2026.
Iri zamuka ryatewe ahanini no kwiyongera kw’ibicuruzwa byagurishijwe, haba ku binyobwa bisembuye ndetse n’ibidasembuye, hamwe n’ingamba zo guhindura ibiciro mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku isoko.
Mu mezi atandatu ya mbere ya 2026, Bralirwa yinjije miliyari 149,8 Frw, avuye kuri miliyari 124,9 Frw mu gihe nk’icyo cya 2025, bingana n’izamuka rya 20%.
Ingano y’ibinyobwa byagurishijwe nawo warazamutse, ugera kuri 1.441.000 hectolitres, uvuye kuri 1.375.000 hectolitres mu gice cya mbere cya 2025, bingana n’izamuka rya 4,8%.
Bralirwa yavuze ko nubwo yakomeje kugira umusaruro mwiza, yahuye n’izamuka ry’ibiciro by’ibikoresho by’ibanze bikoreshwa, ndetse n’ibikoresho byo gupfunyika, byatumye ikiguzi cyo gukora ibinyobwa cyiyongeraho 18,6% ugereranyije n’umwaka ushize.
Amafaranga akoreshwa mu kwamamaza, kugurisha no kugeza ibicuruzwa ku bacuruzi nayo yazamutseho 24,5%, bitewe n’ishoramari ryongerewe mu guteza imbere ibirango bya Bralirwa ndetse n’izamuka ry’ibiciro byo gutwara ibicuruzwa.
Nanone amafaranga y’imicungire y’ikigo yiyongereyeho 16,7%, ahanini bitewe n’ishoramari ryakozwe mu ikoranabuhanga no kunoza uburyo bwo gukoresha sisitemu z’ikoranabuhanga mu mikorere y’uruganda.
Nubwo habayeho izamuka ry’ibiciro by’ibikorwa, umusaruro ukomoka ku bikorwa by’ibanze bya Bralirwa wageze kuri miliyari 39 Frw, uvuye kuri miliyari 32 Frw mu gice cya mbere cya 2025.
Amafaranga Bralirwa yatangaga mu kwishyura inyungu ku myenda yagabanutseho 19,7%, bitewe ahanini no kunoza uburyo bwo kwakira amafaranga ava ku bakiliya.
Umuyobozi Mukuru wa Bralirwa , Ethel Emma-Uche yavuze ko umusaruro w’igice cya mbere cy’umwaka wa 2026 waturutse ku mikorere myiza mu kugurisha, gushyira mu bikorwa ingamba zijyanye n’ibiciro no gucunga neza amafaranga akoreshwa.
Ati “Mu gice cya mbere cy’umwaka wa 2026, Bralirwa yagize umusaruro mwiza mu bijyanye n’amafaranga yinjije, bitewe n’imikorere myiza mu kugurisha ndetse no gushyira mu bikorwa neza ingamba zijyanye n’imiterere y’ibicuruzwa n’ibiciro. Nubwo ibiciro by’ibikoresho fatizo byakomeje kuba hejuru, ibikorwa byacu byakomeje kugenda neza, tubifashijwemo no gucunga neza amafaranga akoreshwa ndetse no kunoza imikorere yacu.”
Yavuze ko mu gice gisigaye cy’umwaka, Bralirwa izakomeza gushyira abakiliya ku isonga, ikomeze gushora imari mu iterambere rirambye, kongera imbaraga z’ibirango byayo, guteza imbere abakozi no gukoresha ikoranabuhanga mu kuzamura imikorere.
Ati “Mu gice cya kabiri cy’umwaka wa 2026, tuzakomeza gushyira abaguzi n’abakiliya ku isonga mu myanzuro yacu y’ubucuruzi, dukomeze gushora imari mu bikorwa birambye, dukomeze guteza imbere ibirango byacu, abakozi ndetse n’ubushobozi bwacu mu ikoranabuhanga kugira ngo bidufashe gukomeza kuzamuka no kubona umusaruro urambye.”
Bralirwa Plc ni uruganda rukora ibinyobwa mu Rwanda, rwatangiye ibikorwa mu 1957 kandi rukaba rumaze imyaka irenga 50 ruri mu itsinda rya HEINEKEN kuva mu 1971.
Uru ruganda rufite ubwoko bw’ibinyobwa burenga 17 bisembuye n’ibidasembuye, rukaba ari rumwe mu masosiyete akomeye mu gukora no gukwirakwiza ibinyobwa ku isoko ry’u Rwanda.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!