Muri uyu mushinga Gisozi Heights, biteganyijwe ko hazubakwa inzu 26 zirimo izifite ibyumba bitatu na bine byo kuraramo ariko hamaze kuzura ebyiri ziherereye ahantu habasha kugera ibinyabiziga, hari amashuri, amaduka n’amaguriro ndetse hakaboneka na serivisi z’ubuzima.
Uretse inzu zamaze kubakwa, undi ukeneye inzu ashobora kugana ubuyobozi bwa Strawtech akagaragaza imiterere y'iyo yifuza akaba yayubakirwa kandi mu gihe gito gishoboka.
Umuyobozi Mukuru wa Strawtec Building Solutions Ltd, Armin Burckhardt, yagize ati “Twishimiye guha ikaze ku mugaragaro abakiliya bacu ba mbere muri Gisozi Heights, kandi twishimiye uko ari igisubizo cyiza cyane cyari gikenewe.”
Uruganda Strawtec rusanzwe rukora ibikoresho by’ubwubatsi nk’amatafari mu bisshishwa by’umuceri bahuye no mu by’ingano.
Izo nzu zishobora kwimukanwa zubakisha ibyo bikoresho. Iyi nzu ishobora kuramba imyaka irenze 50 kuko izubatswe mu Budage nyuma y’intambara ya kabiri y’isi (1945) ziracyariho.
Ibikoresho bibarirwa kuri 60% by’ibigize bene izo nzu bikomoka mu Rwanda; ibituruka hanze bikaba ari ibyuma, impapuro n’ibirahure bigize inzugi.






Ibitekerezo 0