Iri rushanwa rizwi ku izina rya Capital Market University Challenge, ryatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa 24 Werurwe 2023, mu muhango wabereye muri Kaminuza yigenga ya Davis College.

Ushinzwe Iyamamazabikorwa mu Kigo kigenzura Isoko ry’Imari ry’u Rwanda (CMA), Migisha Magnifique, yavuze ko iri rushanwa rigamije kongera ubumenyi ku byiza byo kwizigama no gushora imari ku banyeshuri biga muri kaminuza.

Ati “Muri iri rushanwa abanyeshuri mwungukiramo byinshi. Mugira amakuru menshi ku bijyanye n’isoko ry’imari n’imigabane kandi nibyo twifuza ko mugiraho ubumenyi. Ni amahirwe ku banyeshuri rero cyane ko muzakuramo n’ubumenyi".

Yahamagariye abanyeshuri gukurikirana ku mbuga nkoranyambaga za CMI Rwanda mu rwego rwo kurushaho kumenya uko amarushanwa azakorwa.

Umunyeshuri muri Davis College, Irumva Agape, yavuze ko yatangiye urugendo rwo kwizigamira ahereye kuri duke, asaba bagenzi be guhindura intekerezo mu kwimakaza umuco wo kwizigamira.

Ati “Nubwo wahera kuri duke cyane ariko ukizigamira, hari igihe ukwezi gushobora kurangira nizigamiye 500 Frw kandi nkumva biranyuze. Hari uvuga ko atazigama atarabanza gukora iby’ibanze nibyo, ariko muri bike ufite ushobora kwizigamira no kugerageza gukoresha bike bishoboka.”

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe imyigire muri Davis College, Lorna O’Ngesa, yasabye abanyeshuri gutangira kwizamira hakiri kare kandi bakabikora mu buryo bwiza kandi bagahozaho.

Ati “Guhozaho ni ingenzi cyane. Buri gihe ushobora kujya wikorera isuzuma ukareba ingano y’ibyo uri kwinjiza bikaguha kuba wahindura ingano y’ibyo wizigamira. Ntabwo bisaba kuba waragiye ku ishuri ngo ugire umuco wo kwizigamira n’iyo mpamvu mukwiye kugira umuco wo kwizigama mu bikorwa byanyu bya buri munsi.”

Umuyobozi Mukuru wa sosiyete y’ubucuruzi ikora ishoramari ry’umwuga, RNIT Ltd. (Rwanda National Investment Trust), Jonathan Gatera, yabwiye abanyeshuri ko iri rushanwa ari amahirwe akomeye kuri bo kandi ko bakwiye kuyabyaza umusaruro.

Ati “Aya ni amahirwe akomeye mugomba kwakirana na yombi. Ntabwo ari byiza gutegereza igihe uzabonera akazi ngo ubone gutangira kwizigamira, oya nimutangire kwizigamira none. Mufite amahirwe akomeye rero mutangire muyakoreshe.”

Yagaragaje ko RNIT Iterambere Fund yashyizweho n’igihugu mu rwego rwo gufasha urubyiruko kwizigamira.

Yagaragaje ko ubwizigamire bwo mu gihugu imbere ari imwe mu ntwaro zigoboka ibihugu mu gukumira ihungabana rikabije ry’ubukungu no guharanira ukwigira aho gutegera akaboko inkunga z’amahanga.

Yagaragaje ko buri wese yemerewe kwizigamira muri iki kigega, asaba buri wese gutangira kwizigamira muri iki kigega kuko ari ingirakamaro.

Yagaragaje ko amafaranga akusanywa atabikwa ahubwo ashorwa mu mpamburo mpeshamwenda n’ibindi bicuruzwa bitandukanye biri kw’Isoko ry’Imari n’imigabane.

Kugeza ubu iki kigega kizigamye arenga miliyari 32 Frw yavuye mu maboko y’abanyarwanda cyane ko arenga miliyari eshashatu yabikujwe na banyirayo mu gihe cya Covid-19.

Ushinzwe Iyamamazabikorwa mu Kigo Kigenzura Isoko ry’Imari ry’u Rwanda (CMA), Migisha Magnifique yashishikarije abanyeshuri kwitabira iri rushanwa
Ushinzwe Iyamamazabikorwa mu Kigo Kigenzura Isoko ry’Imari ry’u Rwanda (CMA), Migisha Magnifique yashishikarije abanyeshuri kwitabira iri rushanwa
Buri wese yahawe umwanya abaza icyo yifuza gusobanukirwa
Buri wese yahawe umwanya abaza icyo yifuza gusobanukirwa
Umuyobozi Mukuru wa sosiyeti y’ubucuruzi ikora ishoramari ry’umwuga, RNIT Ltd. Jonathan Gatera, yasabye abanyeshuri kumva akamaro ko kwizigamira
Umuyobozi Mukuru wa sosiyeti y’ubucuruzi ikora ishoramari ry’umwuga, RNIT Ltd. Jonathan Gatera, yasabye abanyeshuri kumva akamaro ko kwizigamira
Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe imyigire muri Davis College, Lorna O’Ngesa, yavuze ko gukora ari kare
Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe imyigire muri Davis College, Lorna O’Ngesa, yavuze ko gukora ari kare
Umunyeshuri muri Davis College, Irumva Agape yasangije abandi banyeshuri uko bashobora gutinyuka kuzigama
Umunyeshuri muri Davis College, Irumva Agape yasangije abandi banyeshuri uko bashobora gutinyuka kuzigama