Cogebanque ni umuterankunga w’imena wa Tour du Rwanda 2020 ndetse yaherekeje iri rushanwa aho ryanyuze hose. Isiganwa ry’uyu mwaka ryegukanywe n’Umunya- Erythrée w’imyaka 20, Natnael Tesfatsion.
Abanyarwanda bo mu bice bitandukanye by’igihugu baryohewe n’umukino w’amagare ariko banegerezwa serivisi z’imari.
Binyuze mu bukangurambaga bwiswe “AGUKA NA COGEBANQUE”, bamwe bafunguje konti, barizigamira, abandi bagura amakarita ya Mastercard abafasha guhererekanya amafaranga mu ikoranabuhanga.
Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque, Iyamuremye Antoine, yabwiye IGIHE ko isiganwa ryabafashije kwegereza abaturarwanda serivisi z’imari.
Yagize ati ‘‘Tour du Rwanda 2020 yabaye umwanya mwiza wafashije abantu kwagukana natwe, haba mu gufunguza konti, kubona inguzanyo no kwizigamira cyane ko Abanyarwanda aribyo bifuza.’’
Ubukangurambaga bwo gushishikariza Abanyarwanda kwizigamira bunajyanye na gahunda y’igihugu y’ubwiswe ‘Ejo Heza’ bwatangijwe mu Ukuboza 2018.
Inyigo yakozwe iteganya ko mu mwaka umwe ubu bwizigame buzagera ku basaga 207 000 bashobora kuzigama miliyari 14,5 Frw, mu gihe mu myaka itanu abagera kuri miliyoni ebyiri bakwizigama miliyari 195 Frw.
Iyamuremye yavuze ko ‘‘Dutanga n’umusanzu wo gukangurira abantu serivisi z’imari no kwizigamira bijyanye n’icyerekezo cy’iterambere ry’igihugu.’’
‘‘Twigishije Abanyarwanda ko badakwiye kugendana ibifurumba by’amafaranga kuko umutekano wayo utaba wizewe. Iyo ukoresheje ikoranabuhanga biba byiza kuko aho ujya hose mu Rwanda no hanze uryifashisha bikoroheye.’’
U Rwanda rufite intego ko mu mwaka wa 2024, amafaranga abarirwa ku kigero cya 80 % y’umusaruro mbumbe w’igihugu azajya ahererekanywa hifashishijwe ikoranabuhanga, avuye kuri 34.6% mu 2019.
Muri gahunda za Cogebanque Plc zo gufasha Abanyarwanda kuzamura ubukungu bwabo no gukemura ibibazo bitandukanye, yakomeje gushyira abakiliya igorora ibaha inguzanyo ku mushahara izwi nka ‘Gisubizo Loan Express’, itangwa nta ngwate.
Gisubizo Loan Express ni inguzanyo Cogebanque itanga ku bakiliya bayo babona umushahara wa buri kwezi. Ikubye inshuro zigera kuri 15 z’umushahara umuntu ahembwa ku kwezi, na we akagenda yishyura agera kuri 50% by’umushahara we buri kwezi.
Muri Tour du Rwanda 2020, Cogebanque ni yo yahembye umukinnyi urusha abandi guterera imisozi ; ni igihembo cyegukanywe na Taaramäe Rein ukinira Total Direct Energie yo mu Bufaransa.
Iyamuremye yavuze ko icyo gihembo bagifata nk’uburyo bwo kugaragaza ikoranabuhanga ryambuka umupaka.
Ati ‘‘Abakinnyi batsinze tubashishikariza ko bahabwa amafaranga mu ikoranabuhanga. Uriya mukinnyi twizera ko azaduhagararira neza akaba ambasaderi wacu mu Rwanda no mu mahanga.’’
Yavuze ko Tour du Rwanda 2020 yatanze umusaruro ufatika ugereranyije n’umwaka washize.
Ati ‘‘Ibyo twateganyaga twabigezeho ugereranyije n’umwaka ushize. Byatweretse ko n’abafite konti muri banki bashobora gukoresha ikoranabuhanga cyane ko iyo mikoranire ihinduka.’’
Cogebanque Plc ifite amashami 28 mu gihugu hose aho ifite ibyuma bya ATM 34, aba-agents barenga 600 bayifasha gutanga serivisi zo gufunguza konti, kubitsa no kubikuza zirimo n’izifashisha ikoranabuhanga binyuze muri Internet Banking, Mobile Banking, smart cash card n’amakarita ya MasterCard (Debit, Credit na Prepaid) afasha abayakoresha kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 ku Isi yose.
Amafoto: Niyonzima Moïse


















TANGA IGITEKEREZO