00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RwandAir na yo ishobora gutangira kujya muri Oman: Amahirwe ari mu ngendo zihuza Muscat na Kigali

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 25 July 2026 saa 07:46
Yasuwe :

Mu minsi mike ishize u Rwanda na Oman byinjiye mu kiragano gishya cy’imibanire cyane cyane ishingiye ku kugenderanirana, aho hatangijwe ingendo z’indege zihuza ibihugu byombi, ibyitezweho kuba isoko y’ishoramari mu nzego zitandukanye rizungukira buri ruhande.

Sosiyete y’indege ya SalamAir yo muri Oman yanditse amateka itangiza ku mugaragaro ingendo zihuza Umujyi wa Muscat na Kigali, mu kwagurira ibikorwa byayo muri Afurika.

Urugendo rwa mbere rwabaye ku wa Kabiri tariki ya 21 Nyakanga 2026. Biteganyijwe ko izo ngendo zizajya ziba kabiri mu cyumweru.

Nyuma yo gutangiza icyo cyerekezo, benshi bahise batangira gutekereza ku nyungu impande zombi zizakuramo haba ku baturage n’ubukungu bw’ibyo bihugu.

U Rwanda nk’igihugu gikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ubukerarugendo, ingendo zigihuza na Oman zizagira uruhare mu gukurura abasura u Rwanda bavuye muri icyo gihugu cyangwa ibindi bituranye na cyo ndetse n’abava mu bihugu bya Afurika bashaka kwereza muri Oman.

Birumvikana ko bizagira uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo ndetse n’ishoramari, kuko Abanya-Oman bashobora kubona uko bagera mu Rwanda byoroshye, bikaba byatuma barushoramo imari.

Ku ruhande rw’abaturage na bo izi ngendo zifite byinshi zivuze, kuko zizagira uruhare mu gufasha urujya n’uruza rw’abantu gukora ingendo, ubucuruzi n’ibindi.

Oman ifite abaturage barenga miliyoni 5,3. Igice kinini ni abanyamahanga.

Abanyamahanga bagize igice kinini cy’abakozi bayo, cyane cyane mu bwubatsi, ubuzima, ubukerarugendo, ubwikorezi n’ibindi.

Uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri Oman, Hamood Khalfan Al Busaidi, yagaragaje ko uru rugendo ari kimwe mu bintu yaharaniye mu myaka 30 amaze ari muri izi nshingano.

Ati “Kuri njye mbona ari inzozi zibaye impamo. Mpagarariye inyungu z’u Rwanda muri Oman imyaka irenze 30, nagiye mbikurikirana, none byafashe kandi byashyigikiwe n’abakuru b’ino aha n’abiriya.”

Yavuze ko Abanyarwanda bagiye muri Oman bashobora kubona imirimo kubera ko abakozi benshi muri icyo gihugu usanga baturuka hanze yacyo.

Ati “Oman ifite umubare muto w’abaturage. Ni abaturage miliyoni 2, hano turi miliyoni 14, hari amahirwe yo kubona akazi ariko ku bantu bize.”

Yanerekanye kandi ko ku Banyarwanda bashobora kubona amahirwe yo kwagura ubucuruzi, aho bakohereza ibintu bikomoka ku buhinzi nk’imbuto n’imboga.

Ku rundi ruhande yavuze ko Oman na yo mu byo ishobora kohereza mu Rwanda byiganjemo ibijyanye n’ibikoresho by’ubwubatsi n’umutungo kamere n’ibindi.

Yasobanuye ko abantu nibamara guhura no kwicarana bakaganira, bazagena uburyo bwo gukomeza guteza imbere imikoranire n’ibikwiye gushyirwamo imbaraga.

Oman ni igihugu gikora ku muhora wa Hormuz umaze igihe udakora neza kubera intambara Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel bagabye kuri Iran. Nyamara unyuzwamo hafi 20% y’ibikomoka kuri peteroli bikenerwa ku Isi hose.

Hamood Khalfan Al Busaidi yagaragaje ko umubano w’u Rwanda na Oman ari mwiza guhera mu bihe bitandukanye ndetse hari n’abaturage bo muri Oman babaye cyane mu Rwanda.

Nk’ubu uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri Oman, Hamood Khalfan Al Busaidi, yavukiye mu Rwanda ku mubyeyi y’umugabo w’umunya-Oman na nyina w’Umunyarwanda.

Hari kandi abandi Banya-Oman bavukiye mu Rwanda cyangwa bari mu Rwanda kubera ko ibihugu byombi bifitanye umubano.

Kwagura ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Oman

Kuba SalamAir yaratangije ingendo zihuza Kigali na Muscat bizashyira imbaraga mu gukurura ishoramari rya Oman mu nzego nk’ubwikorezi, ubukerarugendo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibikorwaremezo nka hamwe mu ho bateye imbere.

Bizanoroshya ingendo kandi z’abakerarugendo hagati y’ibihugu byombi ndetse Oman yifuza gukoresha Kigali nk’ihuriro rihuza Oman n’ibindi bihugu bya Afurika.

Ibi kandi bizorohereza igihugu mu bijyanye n’ubucuruzi no kohereza ibintu mu Burasirazuba bwo Hagati.

Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Umutekano muri Sena y’u Rwanda, Senateri Murangwa Ndangiza Hadidja, yabwiye IGIHE ko kuba ibihugu byombi bibashije gufungura icyerekezo cy’ingendo, bizafasha mu bubahirane.

Ati “Ibyo turabishima cyane, twishimiye cyane amahirwe yo kuba u Rwanda rwafatanya na Oman, habonetse inzira y’indege ya SalamAir twumva ari ibintu byiza cyane, turabona ko ibijyanye n’ubucuruzi, ubukerarugendo n’amahirwe y’akazi mu bintu bifututse bigiye kuboneka hagati y’u Rwanda na Oman.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Col Claudien Bizimungu, yashimangiye ko iki cyerekezo kizafasha mu korohereza Abanyarwanda n’abandi bashaka kujya muri Oman.

Yagaragaje ko hari abo wasangaga bajya muri icyo gihugu, bakanyura mu bindi bihugu, bigatuma bahendwa n’ingendo ariko kuri ubu bigiye koroha.

Icyerekezo gishya kuri RwandAir

Ubwo hatangizwaga ingendo za mbere zihuza Muscat na Kigali bikozwe na SalamAir, sosiyete ya Leta muri Oman, byatangajwe ko na RwandAir ishobora gutangiza ingendo zerekeza muri Oman.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Oman ufite icyicaro mu Misiri, Dan Munyuza, yagaragaje ko mu biganiro bagiranye n’ubuyobozi bwa Oman, bwiyemeje ko mu gihe RwandAir yaba igiye gutangiza ingendo, na yo izoroherezwa mu buryo bwo kubona ibyangombwa byose bikenerwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Col Claudien Bizimungu yasobanuye ko mu byo impande zombi zemeranyijweho harimo no kuba sosiyete z’ibihugu byombi zakora ingendo zihuza Kigali na Muscat.

Ati “RwandAir ishobora kwerekezayo mu gihe gito gishoboka kuko ni yo gahunda y’u Rwanda. Aho kugira ngo dukomeze kugendera mu ndege z’ahandi turashaka ko igihugu cyacu gifasha abenegihugu n’abagikoreramo kubona uburyo bwose bugera mu bihugu bashaka, dushoramo imari kugira ngo babashe gukorerayo mu buryo bworoshye.”

RwandAir ishobora gutangira vuba ingendo zerekeza muri Oman

Iby’ingenzi wamenya kuri Oman

Oman ni igihugu kiri mu Burasirazuba bwo hagati, kikagira umurwa mukuru witwa Muscat ari na ho indege ziva i Kigali zizajya zihagarara.

Gifite ubuso bungana na kilometero kare 309.500, mu gihe kugera muri Gicurasi cyari gituwe n’abaturage miliyoni 5,3 bagizwe ahanini n’abanyamahanga bangana na kimwe cya kabiri.

Ururimi rwemewe runakoreshwa cyane ni Icyarabu, ariko Icyongereza gikoreshwa cyane mu bucuruzi no mu bukerarugendo.

Ifaranga ryo muri Oman ryitwa ‘Omani Rial riri muyihagazeho ku Isi kuko ifaranga rimwe ringana n’arenga 3.800 Frw. Iki gihugu kiyoborwa n’Umwami Haitham Bin Tarik.

Kuri ubu umusaruro mbumbe w’igihugu mu 2024 wabarirwaga hafi miliyari 107$ kandi ubukungu bwacyo bushingiye kuri peteroli na gaz nubwo igihugu gikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ubukerarugendo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibikorwaremezo, ubwikorezi n’ibyambu, ingufu zisubira.

Indege ya mbere ya SalamAir igera ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali
Ubwo indege ya mbere ya SalamAir yageraga i Kigali yakiriwe mu cyubahiro
Abanyarwanda bazungukira mu kuba hatangijwe ingenzo zihuza u Rwanda na Oman
Oman ni kimwe mu bihugu bifite ibyambu bikomeye by'ubucuruzi
Umujyi wa Muscat ni umwe mu mijyi itekanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages