00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishoramari rya Miliyoni 800$ mu myaka itatu: Umusaruro wa KIFC imaze kwakira abashoramari 100

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 19 June 2023 saa 08:37
Yasuwe :

Igicumbi mpuzamahanga cya serivisi z’imari n’amabanki cya Kigali (KIFC), cyatangaje ko mu myaka itatu ishize gishinzwe, kimaze kwakira abashoramari babarirwa mu 100, aho biyemeje ishoramari rya miliyoni 800 z’amadolari ni ukuvuga miliyari zisaga 800Frw.

KIFC yatangiye ibikorwa byayo mu 2020, ifite intego yo guhindura u Rwanda icyicaro cy’ishoramari ku Mugabane wa Afurika. Icyo ikora ni ukuzana abashoramari mu Rwanda bakahagira igicumbi, niyo baba bakorera ubucuruzi bwabo ahandi.

Bivuze ko umushoramari ashobora gukorera ahandi ariko aho afatira ibyemezo, aho igicumbi cy’amafaranga ye kiri ari mu Rwanda. Iyo agiye kwaka nk’inguzanyo, banki akoresha ngo bashyireho amafaranga ni iyo mu Rwanda, akaba ashobora kuyakoresha mu Rwanda cyangwa ahandi.

Umuyobozi w’Agateganyo ushinzwe ishoramari muri KIFC, Jean-Marie Kananura, yabwiye IGIHE ko iki gicumbi kimaze kwakira abashoramari barimo ibigo by’ishoramari, ibigo by’ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki no mu bigo by’imari [FinTech], ibigo binini buhuriye mu muryango umwe [Holding Company] n’ibindi.

Ati “Tumaze kugira abantu bamaze kugera ku 100, ni ukuvuga ibigo bitandukanye biri hano mu myaka itatu…Biyemeje gushora cyangwa bafite ubushobozi, iyo tubuteranyije turagera hafi kuri miliyoni 800 z’amadolari”.

Muri abo bashoramari harimo nka FEDA (Fund for Export Development in Africa). Ni ikigega kigamije Iterambere ry’Ubucuruzi bwohereza ibintu mu Mahanga muri Afurika.

Intego nyamukuru za FEDA ni ugutanga igishoro n’inkunga zifitanye isano na cyo hagamijwe gushyigikira abakorera muri Afurika hibandwa ku bikorwa bishyigikira ubucuruzi bw’imbere mu gihugu no kongera agaciro n’ingano y’ibyoherezwa mu mahanga.

Hari kandi Virunga Fund, FinTech nka Chupa Cash, MFS Africa n’abandi biyemeje kugira igicumbi mu Rwanda baba abanyamahanga cyangwa ab’imbere mu gihugu.

Kananura asobanura ko usanga Abanyafurika bafite amafaranga bajya kuyabitsa mu bihugu by’i Burayi nko mu Busuwisi n’ahandi. Binyuze muri KIFC, u Rwanda rurashaka ko bazajya bayabitsa mu mabanki yarwo kuko rufite amategeko ari ku rwego mpuzamahanga, amabanki ari ku rwego mpuzamahanga n’umutekano w’abantu n’ibyabo.

Ati “Kugera mu Rwanda biroroshye kuko nta viza bisaba, rufite RwandAir kandi abantu bemerewe gushinga ubwoko bwinshi bw’ibigo [company] bukoreshwa no ku Isi yose”.

Kuki abashoramari bakomeje kubenguka u Rwanda?

Kuba u Rwanda rumaze kwakira abashoramari 100 mu myaka itatu ni intambwe ikomeye ruri gutera mu rugendo rw’uko uruhare rwa serivisi z’imari mu musaruro mbumbe ruva kuri 3% ruriho uyu munsi rukagera kuri 13% mu 2030.

Kananura avuga ko iyi ntego izagerwaho kuko abashoramari bakomeje kubenguka u Rwanda kuko baziko nibashyira amafaranga yabo muri banki itazahomba, leta itazayafatira, nta mvururu zizabaho, nta ruswa bazamwaka ngo akore ubucuruzi.

Ati “Nta mananiza dushyira ku muntu ngo yinjire mu Rwanda, nta mananiza tumushyiraho ngo agire ikigo cy’ubucuruzi mu Rwanda nko gushaka Umunyarwanda bakorana. Wamaze kwishyura imisoro wasubirana amafaranga yawe iwanyu”.

Imisoro yarorohejwe aho iri kuri 3% kugeza kuri 15%, hakuweho imisoro ku kwishyura inyungu ku migabane [dividend].

KIFC igamije kugira u Rwanda igicumbi cy’ishoramari ku Mugabane wa Afurika. Hashyizweho amategeko yorohereza ibigo by’ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari gukora, aho u Rwanda ruri mu bihugu bike byorohereza ibyo bigo kubona uruhushya.

Abashoramari mu ikoranabuhanga baza mu Rwanda kuko guverinoma ifite ubushake bwo kubakira ku buryo n’iyo nta ruhushya ruhari bemererwa kugerageza ibikorwa byabo bikagenzurwa bakemererwa gake gake kubyagura.

Bafashwa kubona uruhushya, gukomeza kwagura ibikorwa byabo, no kubahuza n’abandi bashoramari.

KIFC ikorera mu nyubako ya Banki y'Abaturage y'u Rwanda, imaze kwakira ishoramari rya miliyari 800Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages