Yabivugiye mu nama y’iminsi ibiri iri kubera i Kigali, ikaba igaruka ku kurebera hamwe uko imikoranire y’u Rwanda na EU ihagaze mu bijyanye n’ishoramari (EU-Rwanda Business Forum).
Ni inama yatangijwe kuri uyu wa 26 Kanama 2023, initabirwa na Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente; Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra; n’abandi bahagarariye inzego za leta ku mpande zombi zirimo ambasade z’ibihugu bitandukanye bibarizwa muri EU mu Rwanda; n’iz’abikorera kuri buri ruhande.
Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, nyuma yo kuvuga ku ishusho y’imikoranire ya EU n’u Rwanda ndetse n’amahirwe y’ishoramari arurimo, yavuze ko hakozwe iyi nama mu rwego kurebera hamwe uko ryakwiyongera mu gukomeza kongera umubare w’abaturarwanda baryungukiramo ndetse n’abarikora.
Ati ‘‘Mu myaka ishize twabonye ishoramari ryinshi ryavuye muri EU, ariko dukoranye na bo nk’uko turi gukorana ubu, twabona ishoramari ryinshi kurusha ibyo tubona ubu kandi nibyo dushaka. Ni yo mpamvu twakoze inama nk’iyi uyu munsi kugira ngo turebe niba umubare wakwikuba kabiri cyangwa gatatu’’.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yavuze ko ishoramari ibihugu byo muri EU byazanye mu Rwanda riri kugira uruhare runini mu gushyira abaturarwanda mu mibereho myiza, dore ko ryihariye 32% by’ishoramari ryose rikorwa n’ibihugu by’amahanga mu Rwanda.
Ati ‘Iri shoramari riri guhindura ubuzima bw’abantu binyuze mu kubaha akazi no guteza imbere urwego rw’abikorera, ibintu by’ingenzi mu guteza imbere ubukungu bwacu’’.
Abaturarwanda ibihumbi 20 bahawe akazi mu bikorwa byagizwemo uruhare n’ishoramari ibihugu bya EU byakoze mu Rwanda mu myaka itanu ishize, haba mu mirimo y’ubwubatsi, gukora mu nganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mu ikoranabuhanga ndetse n’ibindi.
Mu bihugu byo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) biri kigira uruhare runini mu gushora imari mu Rwanda harimo u Bufaransa, u Buholandi, u Budage na Suède.
Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra; yatangaje ko ahazaza h’ishoramari hagati ya EU n’u Rwanda ari heza, kuko ibihugu byo muri uyu muryango n’abashoramari babikomokamo bakomeje kubona u Rwanda nka hamwe mu hantu hatekanye ho gushora imari.
Avuga ko muri ubwo bufatanye, EU izakomeza kugira uruhare mu guteza imbere u Rwanda n’abarutuye, mu gushyigikira intego rufite y’uko mu 2035 ruzaba ari igihugu bifite ubukungu bugereranyije (Middle income country).
Imibare y’Urwego rw’Iterambere, RDB, igaragaza ko hagati ya 2018 na 2022, ishoramari rya miliyoni $870 ryanditswe mu Rwanda riturutse mu bihugu by’i Burayi.
Ni ishoramari ryo mu nzego zirimo inganda, ubwubatsi bw’inyubako zo guturamo n’izo gukoreramo, ubuhinzi no gutunganya umusaruro w’ibibukomokaho, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’ikoranabuhanga.
Uruganda rw’Imiti n’Inkingo rwo mu Budage, rwa BionTech rwahisemo u Rwanda nk’igihugu cya mbere kizakoreshwamo ikoranabuhanga ryarwo mu gukora inkingo n’imiti muri Afurika.
Ni ishoramari ribarirwa muri miliyoni $100. Uru ruganda rukaba ruzatanga inkingo n’imiti byo kurokora ubuzima bw’Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange kandi ku giciro gito.
Ni uruganda kandi ruzafasha mu bushakashatsi no kwigira k’urwego rw’ubuzima mu Rwanda na Afurika.
Uruganda Africa Improved Foods (AIF), rukora ibiryo bikungahaye ku ntungamubiri bifasha by’umwihariko mu mikurire y’aba bato ndetse n’abagore batwite.
Uru ruganda rwashowemo miliyoni $41 mu bikorwa byarwo, rumaze guhindura ubuzima bw’abaturage binyuze mu kurwanya imirire mibi n’igwingira ndetse no gufasha mu kwihaza mu biribwa by’umwihariko.
Ikigo cya Duval Group cyashoye agera kuri miliyoni $70, mu nzego zirimo ubuhinzi, inganda n’ubwubatsi.
Imibare ya RDB igaragaza ko kugeza ubu hari abantu cyangwa ibigo birenga 85 byo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi byashoye imari mu Rwanda mu myaka itanu ishize.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!