00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishoramari u Rwanda rwakoze mu buhinzi bw’indabo ryikubye gatandatu mu myaka itanu ishize

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 15 December 2023 saa 09:36
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda [MINAGRI], yatangaje ko mu myaka itanu ishize, amafaranga Guverinoma yashoye mu rwego rw’ubuhinzi bw’indabo yavuye kuri miliyoni $1,2 agera kuri miliyoni $7,9 mu myaka itanu ishize.

Ni amafaranga yashowe mu bijyanye no guhinga indabo, kuzitaho, kuzisarura, kuzongerera agaciro no kuzigeza ku masoko yaba ay’imbere mu gihugu ndetse n’ayo hanze by’umwihariko.

Byatangajwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minagri, Kamana Olivier kuri uyu wa 15 Ukuboza 2023, ubwo yafunguraga iserukiramuco ryahujwe n’imurikagurisha ry’indabo [Kigali International Flower Festival].

Ni iserukiramuco rizajya riba buri mwaka ariko mu kwezi kwa Kamena kandi rikazajya riba rifite umwihariko wo kubihuza n’imideli kugirango abantu barusheho kumenya akamaro k’indabo.

Ribaye mu gihe Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu ishoramari ry’ubuhinzi bw’indabo nyuma yo gushyiraho umushinga wa Bella Flowers, wazanye ubuhinzi bw’indabo bugezweho.

Kamana yagize ati “Ubuhinzi bw’indabo ni uruhererekane nyongeragaiciro rwitezweho kuba rwazamura ubukungu bw’igihugu haba ku bazihinga cyangwa abazohereza mu mahanga. Urwo ruhererekane nyongeragaciro rurimo kugenda rukura kubera ko mu myaka itanu ishize, ubuhinzi bw’indabo bwashowemo amafaranga yavuye kuri miliyoni $1,2 agera kuri miliyoni $7,9.”

Kamana yavuze ko kuva umushinga wa Bella Flowers watangira, hamaze gushyirwamo ishoramari rya miliyoni $28 ariko hari icyizere cyo kuzabona inyungu kubera ko nk’ubu by’umwihariko hari miliyoni $4 zimaze kwinjizwa n’abari mu rwego rw’ubuhinzi bw’indabo.

Ati “Ni ibintu byiza byo kwishimirwa kandi biragaragara ko ingamba zihari zo gukomeza guteza imbere urwo rwego, zizatuma umusaruro wiyongera kurushaho.”

Umukozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Bella Flowers, Maria Casimiro, yavuze ko iri serukiramuco batangije baryitezemo ubukangurambaga no gutuma Abanyarwanda bakunda indabo.

Ati “Indabo ni kimwe mu bintu byakwinjiriza igihugu kuko ahantu hose ziba zikenewe mu kwerekana ubwiza bw’ibintu. Iri serukiramuco ahanini rigamije gushishikariza Abanyarwanda umuco wo guhinga indabo kugira ngo tube isoko yazo mu ruhando mpuzamahanga.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, kigaragaza ko iki gikorwa ari icyo gukundisha abantu indabo kandi gahunda bafite ari ukohereza hanze nyinshi kuruta izinjira mu Rwanda nkuko byagenze ku ikawa n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ibikorwa muri NAEB, Sandrine Urujeni, yagize ati “Ubu dufite isoko ryohereza indabo hanze y’u Rwanda, icyo dushaka ni uko indabo na zo zinjiriza igihugu amafaranga, turi gukora ubukangurambaga mu baturage kugira ngo ababishaka bahugurwe ku buhinzi bw’indabo ari byo bizatuma umusaruro wacu wiyongera.”

John Bunyeshuri utegura Kigali Fashion Week na Kigali International Fashion Week ibera mu bihugu bitandukanye ku Isi, yavuze ko guhuza iserukiramuco ry’indabo no kumurika imideli ikozwe mu ndabo, bizafasha abantu kumenya ko indabo zifite umumaro uruta uwo kuzitaka mu nzu cyangwa ahandi hantu.

Abanyamideli bagaragaje udushya mu myambaro itatse indabo
John Bunyeshuri utegura Kigali Fashion Week na Kigali International Fashion Week, yavuze ko indabo zifite umumaro urenze uwo kuzitaka kuko zifashishwa n'abahanzi b'imideli
Umunyamabanga Uhoraho muri Minagri, Kamana Olivier, yavuze ko ubuhinzi bw'indabo ari urwego rwunguka, abantu bakwiye gutangira gutekereza kurushoramo imari
Hamuritswe imideli ikozwe mu ndabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages